• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia. 

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia. 

Ubwanditsi 23 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hasozwaga imikino yo mu itsinda rya A mu irishanwa rya Basketball Africa League ririkubera mu Rwanda ku ncuro yaryo ya mbere, hakinwe umukino wahuje ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda ndetse na US Monastir ihagarariye igihugu cya Tunisia, ni umukino warangiye ikipe US Monastir itsinze ikipe ya Patriots amanota 91 kuri 75.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame nkuko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro babinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Muri uyu mukino ya Patriots BBC yari yatangiye neza, gusa uko umukino ukomeza iyi kipe ikomeza gutakaza imipira yanabyaye amanota ku ruhande rwa Monastir, agace ka mbere karangiye ku manota 24 ya US Monastir kuri 20 ya Patriots BBC.

Ikipe ya Patriots BBC yaje kwihagararaho ndetse initwara neza mu gace ka kabiri kuko yaje gutsinda amanota 24 kuri 22 ya US Monastir, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka hakozwe amanota 46 ya US Monastir kuri 44 ya Patriots ihagarariye u Rwanda.

Amakipe yombi avuye kuruhuka ubwo hari mu gace ka gatatu ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya niyo yakitwayemo neza kuko yatsinze amanota 24 kuri 14 ya Patriots, ni nako byagenze kandi mu gace ka kane ari nako ka nyuma k’uyu mukino kuko US Monastir BBC yagatwaye itsinze amanota 23 kuri 17 bityo umukino wose urangira US Monatsir itsinze ku manota 91 kuri 75 ya Patriots BBC.

Muri uyu mukino Wel Arakji w’ikipe ya US Monastir yatsinze amanota 28, ni mugihe ku ruhande rwa Patriots BBC , Kenneth Gasana we atsinda amanota 22.

Uyu mukino wasozaga itsinda rya A urangira ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda itsinzwe ntibyatumye n’ubundi idakomeza mu kindi kiciro kuko yasoje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Monastir, ibi bikaba bivuze ko aya makipe yombi akomeza muri ¼ .

Kuri uyu wa Gatandatu, habaye kandi umukino wo mu itsinda C, aho Ferroviário de Maputo yageze muri ¼ nyuma yo gutsinda Groupement Sportif des Pétroliers amanota 86-73.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 saa munani z’amanywa, ikipe ya Zamalek irakina na AS Douanes amakipe yombi abarizwa mu itsinda C, naho FAP yo irakina na AS Police amakipe abarizwa mu itsinda B , AS Salé irakina na Atlético Petróleos de Luanda ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

2021-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Ubwanditsi 29 Mar 2020
Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Ubwanditsi 07 Jul 2022
Urukiko rwategetse ko  Anne  arekurwa,   Diane Rwigara na nyina  bagafungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 08 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Abaturage bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iry’ abana
Mu Mahanga

Nyagatare: Abaturage bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iry’ abana

Ubwanditsi 13 May 2016
Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Amakuru

Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ubwanditsi 12 Jun 2021
Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia
Amakuru

Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia

Ubwanditsi 05 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru