• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia. 

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia. 

Editorial 23 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hasozwaga imikino yo mu itsinda rya A mu irishanwa rya Basketball Africa League ririkubera mu Rwanda ku ncuro yaryo ya mbere, hakinwe umukino wahuje ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda ndetse na US Monastir ihagarariye igihugu cya Tunisia, ni umukino warangiye ikipe US Monastir itsinze ikipe ya Patriots amanota 91 kuri 75.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame nkuko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro babinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Muri uyu mukino ya Patriots BBC yari yatangiye neza, gusa uko umukino ukomeza iyi kipe ikomeza gutakaza imipira yanabyaye amanota ku ruhande rwa Monastir, agace ka mbere karangiye ku manota 24 ya US Monastir kuri 20 ya Patriots BBC.

Ikipe ya Patriots BBC yaje kwihagararaho ndetse initwara neza mu gace ka kabiri kuko yaje gutsinda amanota 24 kuri 22 ya US Monastir, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka hakozwe amanota 46 ya US Monastir kuri 44 ya Patriots ihagarariye u Rwanda.

Amakipe yombi avuye kuruhuka ubwo hari mu gace ka gatatu ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya niyo yakitwayemo neza kuko yatsinze amanota 24 kuri 14 ya Patriots, ni nako byagenze kandi mu gace ka kane ari nako ka nyuma k’uyu mukino kuko US Monastir BBC yagatwaye itsinze amanota 23 kuri 17 bityo umukino wose urangira US Monatsir itsinze ku manota 91 kuri 75 ya Patriots BBC.

Muri uyu mukino Wel Arakji w’ikipe ya US Monastir yatsinze amanota 28, ni mugihe ku ruhande rwa Patriots BBC , Kenneth Gasana we atsinda amanota 22.

Uyu mukino wasozaga itsinda rya A urangira ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda itsinzwe ntibyatumye n’ubundi idakomeza mu kindi kiciro kuko yasoje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Monastir, ibi bikaba bivuze ko aya makipe yombi akomeza muri ¼ .

Kuri uyu wa Gatandatu, habaye kandi umukino wo mu itsinda C, aho Ferroviário de Maputo yageze muri ¼ nyuma yo gutsinda Groupement Sportif des Pétroliers amanota 86-73.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 saa munani z’amanywa, ikipe ya Zamalek irakina na AS Douanes amakipe yombi abarizwa mu itsinda C, naho FAP yo irakina na AS Police amakipe abarizwa mu itsinda B , AS Salé irakina na Atlético Petróleos de Luanda ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

2021-05-23
Editorial

IZINDI NKURU

Byinshi wamenya kuri Bombe Hydrogene Koreya ya Ruguru yagerageje igakangaranya Isi.

Byinshi wamenya kuri Bombe Hydrogene Koreya ya Ruguru yagerageje igakangaranya Isi.

Editorial 05 Sep 2017
U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Nile conference 2025 mu gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL)

U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Nile conference 2025 mu gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL)

Editorial 21 Nov 2024
Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Editorial 23 Jun 2017
Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Editorial 03 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda
ITOHOZA

New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda

Editorial 28 Nov 2017
Yvan Buravan yaraye yerekanye Indirimbo shya Malaika
IMIKINO

Yvan Buravan yaraye yerekanye Indirimbo shya Malaika

Editorial 09 Jul 2016
 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 24 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru