• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage?

Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage?

Ubwanditsi 24 May 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Ntibisaba ubuhanga mu isesenguramvugo ngo wumve ko ibiganiro bya Aimable Karasira bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi no guteza imidugararo mu gihugu. Amaze kubigira akamenyero, aho atuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n’aho yemeza ko burutwa n’ubwa MRND yoretse Igihugu. Ntatinya gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku ngabo zabuhagaritse.

Abakurikiranira hafi ibyo avuga bibaza byinshi. Ese Aimable Karasira yaba afite uburwayi bwo mu mutwe bumuvugisha ibintu ubundi bidashobora kuvugwa n’umuntu muzima? Niba se ari umurwayi, kuki adashyikirizwa abaganga bavura indwara zo mu mutwe, aho gukomeza kurebera “umusazi” wangiza? Ese abamuha ijambo bo si abafatanyacyaha bagaburira uburozi abaturage?

Abasesenguzi nyamara bo nta burwayi babona muri Karasira. Ni umuntu waminuje mu mashuri ukora ibyo azi neza , atayobewe n’ingaruka zabyo. Hari amakuru yizewe avuga ko abanzi b’u Rwanda bamuha amafaranga kugirango akomeze yangize, nk’uko Rusesabagina n’abambari be bakomeje kuyaha Agnès Nkusi, Niyonsenga Dieudonné alias Cyuma Hassan benshi bita Hassan Ngeze, n’abandi bahagurukiye gusenya ibyiza Abanyarwanda baharanira.

Ikibazo rero abantu bibaza:Aimable Karasira afite ubuhe budahangarwa butuma yikorera, akivugira ibyo ashaka, mu Gihugu giharanira kugendera ku mategeko? Nibyo, Itegekoshinga ry’u Rwanda ryemerera buri wese uburenganzira mu gutanga ibitekerezo, ariko ingingo yaryo ya 34 ikibutsa ko ubwo burenganzira butemererwa kubangamira ubw’abandi. Ese inzego zagahannye abantu nka Aimable Karasira ntizaba zaraguye mu mutego wo kwitiranya “ubwisanzure” n’ubwigomeke?

Uko byagenda kose, Abanyarwanda barababaye bihagije, ku buryo ntawe ukwiye gukomeza gutoneka ibikomere byabo. Niba twemeranywa ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, harageze rwose, nako harakerewe, ngo inzego z’ubuyobozi zikore akazi kazo ko kurinda ituze n’umudendezo by’Igihugu, kandi kurebera abagizi ba nabi tuzi aho byagejeje uru Rwanda.

2021-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Ubwanditsi 27 May 2024
Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Ubwanditsi 18 Mar 2019
Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 16 Mar 2022
“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

Ubwanditsi 20 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns FC 0-0
IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns FC 0-0

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Uwayoboye igitero kishe abantu kinatwika imodoka muri Nyaruguru yamenyekanye [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Uwayoboye igitero kishe abantu kinatwika imodoka muri Nyaruguru yamenyekanye [ VIDEO ]

Ubwanditsi 20 Apr 2019
Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA
IMIKINO

Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA

Ubwanditsi 03 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru