• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Editorial 31 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Babivuze ukuri ko uhiriye mu nzu atabura aho apfunda umutwe. Umuryango wa Rusesabagina n’abanyamategeko be ntako batagize ngo bahuruze amahanga , bagaragaza ko uwo mugizi wa nabi arengana, bityo akaba agomba gufungurwa.

Babanje kuvuza iya bahanda ngo yarashimuswe, Bishop Constantin Niyomwungeri yereka urukiko uko yagushije Rusesabagina mu mutego, agamije kumushyikiriza ubutabera ngo aryozwe ubugome yakoreye Abanyarwanda abinyujije mu mutwe we w’iterabwoba, FLN. Ibyo gushimutwa biba bitaye agaciro.

Mu kugerageza amayeri yose yatuma amahanga akomeza gusakuza, ubu noneho abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina badukanye ikindi kinyoma, bavuga ko ngo akigera mu Rwanda yakorewe iyicarubozo rikomeye.

Ibi babivuze nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, nyirubwite akaba atarigeze abivuga na rimwe, haba mu butabera, haba no mu itangazamakuru, dore ko akiri no muri kasho ya polisi yahawe umwanya wo kuganira n’ibitangazamakuru mpuzamahanga binyuranye.

Ikindi kinyoma cy’abo kwa Rusesabagina, ni uko bavuga ko ngo afungiye ahantu ha wenyine, kandi ngo akaba atemerewe gusurwa. Ibi nabyo ni ibipapirano, kuko abakozi bakuru muri Ambassade y’Ububiligi mu Rwanda bamusuye. Ntiyigeze ababwira ko yakorewe iyicarubozo, yewe ntibanasanze afungiye mu kato.

Rusesabagina n’abamushyigikiye rero bakomeje kutwereka ko ari inzobere mu ikinamico, nka ya filimi ye”Hotel Rwanda” imugira umutagatifu kandi ari umwicanyi mu bandi.

Abasesenguzi basanga uku gukurikiranya ibinyoma nta kindi bigamije uretse gushyira igitutu ku Rwanda ngo Rusesabagina arekurwe, yisubirire mu migambi ye mibisha yo kwica Abanyarwanda, abinyujije muri FLN n’inkoramurima ze zo muri FDLR.

Aha ni ukwibeshya ariko, kuko nta gihe abayobozi b’u Rwanda batagaragaje ko ibyo gukorera ku gitutu cya ba mpatsibihugu byarangiranye n’ingoma ya Habyarimana. Rusesabagina yivanye mu rubanza ku bushake amaze kubona ko urubanza rwe ari urucabana. Ibyo gukomeza gukwiza ibinyoma rero no kurangaza amahanga ntacyo byamufasha kuko ibimenyetso simusiga bikomeje gushyirwa ahabona bizatuma akanirwa urumukwiye.

2021-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Editorial 30 Nov 2022
Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru   

Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru  

Editorial 28 Sep 2022
Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Editorial 04 Sep 2018
Moise Mutokambali watozaga ikipe ya The Hoops Rwanda BBC akaza kugirwa umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA yasimbujwe Habiyambere Patrick

Moise Mutokambali watozaga ikipe ya The Hoops Rwanda BBC akaza kugirwa umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA yasimbujwe Habiyambere Patrick

Editorial 04 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC
ITOHOZA

Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Editorial 07 Jul 2016
Mugabe ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora Zimbabwe
POLITIKI

Mugabe ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora Zimbabwe

Editorial 06 Mar 2018
Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka
IMIKINO

Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka

Editorial 10 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru