• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 15 Jul 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nyuma y’aho u Rwanda rufatiye icyemezo cyo kohereza abasirikari n’abapolisi 1000, ngo bajye gutabara abaturage ba Mozambikle bamaze imyaka 4 bibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba, hari ababirwanyije bavuga ko uRwanda rutagombaga kohereza muri Mozambike ingabo n’abapolisi, kuko rutari mu muryango wa SADC ugizwe n’ibihugu byo muri Afrika y’ Amajyepfo, byihaye inshingano zirimo no gutabarana.

Nyamara nk’ uko hari impuguke zo muri Mozambike zikomeje kubyandika mu binyamakuru bikomeye byo muri icyo gihugu, Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye uRwanda isomo rikomeye ryo kutipfumbata mu gihe hari imbaga y’abantu irimo kwicwa.

Abo bahanga basobanuye ko ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu by’ibihangange ndetse na Loni byahugiye mu mpaka zo kumenya inyito y’ubwo bwicanyi, kugeza Abatutsi basaga miliyoni bishwe urubozo. Abo bahanga basanga rero mu kohereza ingabo n’abapolisi muri Mozambike, u Rwanda rwarashyize mu bikorwa inshingano umuryango mpuzamahanga wihaye ndetse ukanayigira ihame ndakuka, ryo gutabara abari mu kaga aho ariho hose ku isi (Responsibility to Protect, bizwi nka “R2P”, mu mahame mpuzamahanga).

Aba basesenguzi bibukije ko abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado abapolisi n’abasirikari b’uRwanda barimo, bamaze imyaka 4 bicwa. Umuryango SADC watabajwe igihe kinini, ariko impaka no kutumvikana ku gihugu kizayobora ingabo zawo, aho amafaranga azakoreshwa azava, n’akandi kajagari gakunze kuba mu miryango y’akarere, bikomeza kudindiza iyoherezwa ry’ingabo za SADC muri Mozambike. Kimwe mu bihugu byanenze kuba uRwanda rwarafashe iya mbere mu kohereza ingabo muri Mozambike, ni Afrika y’Epfo.

Nyamara iki gihugu nicyo cyakomeje kubangamira ko SADC itabara muri Mozambike, kuko cyifuzaga ko aricyo kizatanga umugaba mukuru w’izo ngabo. Ikindi cyadindije iki gikorwa, ni uko Afrika y’Epfo yategekaga ko intasi zayo zafatiwe muri Mozambike zibanza zikarekurwa, Mozambike nayo igasaba ko uwahoze ari Minisitiri w’Imari wayo watorokeye muri Afrika y’Epfo abanza gusubizwa i Maputo.

Abahanga barimo n’abashakashatsi, abarimu muri za kaminuza, n’izindi mpuguke, bibukije ko atari ubwa mbere ingabo n’abapolisi b’uRwanda bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bitari n’ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Bagaragaje ko mu myaka 15 ishize, uRwanda rwohereje abasirikari n’abapolisi bakabakaba 15.000 kugarura amahoro muri Cote d’Ivoire, Liberiya, Haïti, Mali, Sudan, Sudan y’Amajyepfo na Santrafrika. Magingo aya u Rwanda ruri ku mwanya wa 2 ku isi mu kugira abaplosi babungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino muri Afrika, rukaba ku mwanya wa 4 ku isi mu kugira ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwa Loni mu bihugu binyuranye.

Icyo Rushyashya nayo yakwibutsa, ni uko atari ubwa mbere Abanyarwanda batabaye abavandimwe babo bo muri Mozambike. Ubwo mu ntangiriro ya za 80, ishyaka FROLIMO ryatangizaga intambara yo kubohora Mozambike, amateka azahora azirikana urubyiruko rw’Abanyarwanda rwitabiriye iyo ntambara, kuko rwumvaga agaciro k’amahoro no kwishyira ukizana.

N’ubu rero icyo Abanyarwanda bashyize imbere, ni ukurokora inzirakarengane zicwa muri Mozambike, naho abifiye ishyari n’isoni ryo kwiyita ibihangange kandi ari amagambo gusa, ubwo amateka nabo azabibabaza.

2021-07-15
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy’Isi rizwi na ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers

U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy’Isi rizwi na ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers

Editorial 19 Nov 2022
Tennis: U Rwanda na Kenya bihariye ibikombe mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 14 na 16

Tennis: U Rwanda na Kenya bihariye ibikombe mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 14 na 16

Editorial 10 May 2022
Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Kenya yambuye Abakongomani amahirwe yo kwinjira muri icyo gihugu badasabye visa.

Editorial 29 Aug 2024
Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa

Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa

Editorial 05 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994
ITOHOZA

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Editorial 05 Apr 2017
Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura
Mu Rwanda

Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura

Editorial 20 Jun 2018
Leta 17 zajyanye Trump mu nkiko kubera politiki itandukanya imiryango y’abimukira
POLITIKI

Leta 17 zajyanye Trump mu nkiko kubera politiki itandukanya imiryango y’abimukira

Editorial 27 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru