• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 15 Jul 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nyuma y’aho u Rwanda rufatiye icyemezo cyo kohereza abasirikari n’abapolisi 1000, ngo bajye gutabara abaturage ba Mozambikle bamaze imyaka 4 bibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba, hari ababirwanyije bavuga ko uRwanda rutagombaga kohereza muri Mozambike ingabo n’abapolisi, kuko rutari mu muryango wa SADC ugizwe n’ibihugu byo muri Afrika y’ Amajyepfo, byihaye inshingano zirimo no gutabarana.

Nyamara nk’ uko hari impuguke zo muri Mozambike zikomeje kubyandika mu binyamakuru bikomeye byo muri icyo gihugu, Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye uRwanda isomo rikomeye ryo kutipfumbata mu gihe hari imbaga y’abantu irimo kwicwa.

Abo bahanga basobanuye ko ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu by’ibihangange ndetse na Loni byahugiye mu mpaka zo kumenya inyito y’ubwo bwicanyi, kugeza Abatutsi basaga miliyoni bishwe urubozo. Abo bahanga basanga rero mu kohereza ingabo n’abapolisi muri Mozambike, u Rwanda rwarashyize mu bikorwa inshingano umuryango mpuzamahanga wihaye ndetse ukanayigira ihame ndakuka, ryo gutabara abari mu kaga aho ariho hose ku isi (Responsibility to Protect, bizwi nka “R2P”, mu mahame mpuzamahanga).

Aba basesenguzi bibukije ko abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado abapolisi n’abasirikari b’uRwanda barimo, bamaze imyaka 4 bicwa. Umuryango SADC watabajwe igihe kinini, ariko impaka no kutumvikana ku gihugu kizayobora ingabo zawo, aho amafaranga azakoreshwa azava, n’akandi kajagari gakunze kuba mu miryango y’akarere, bikomeza kudindiza iyoherezwa ry’ingabo za SADC muri Mozambike. Kimwe mu bihugu byanenze kuba uRwanda rwarafashe iya mbere mu kohereza ingabo muri Mozambike, ni Afrika y’Epfo.

Nyamara iki gihugu nicyo cyakomeje kubangamira ko SADC itabara muri Mozambike, kuko cyifuzaga ko aricyo kizatanga umugaba mukuru w’izo ngabo. Ikindi cyadindije iki gikorwa, ni uko Afrika y’Epfo yategekaga ko intasi zayo zafatiwe muri Mozambike zibanza zikarekurwa, Mozambike nayo igasaba ko uwahoze ari Minisitiri w’Imari wayo watorokeye muri Afrika y’Epfo abanza gusubizwa i Maputo.

Abahanga barimo n’abashakashatsi, abarimu muri za kaminuza, n’izindi mpuguke, bibukije ko atari ubwa mbere ingabo n’abapolisi b’uRwanda bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bitari n’ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Bagaragaje ko mu myaka 15 ishize, uRwanda rwohereje abasirikari n’abapolisi bakabakaba 15.000 kugarura amahoro muri Cote d’Ivoire, Liberiya, Haïti, Mali, Sudan, Sudan y’Amajyepfo na Santrafrika. Magingo aya u Rwanda ruri ku mwanya wa 2 ku isi mu kugira abaplosi babungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino muri Afrika, rukaba ku mwanya wa 4 ku isi mu kugira ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwa Loni mu bihugu binyuranye.

Icyo Rushyashya nayo yakwibutsa, ni uko atari ubwa mbere Abanyarwanda batabaye abavandimwe babo bo muri Mozambike. Ubwo mu ntangiriro ya za 80, ishyaka FROLIMO ryatangizaga intambara yo kubohora Mozambike, amateka azahora azirikana urubyiruko rw’Abanyarwanda rwitabiriye iyo ntambara, kuko rwumvaga agaciro k’amahoro no kwishyira ukizana.

N’ubu rero icyo Abanyarwanda bashyize imbere, ni ukurokora inzirakarengane zicwa muri Mozambike, naho abifiye ishyari n’isoni ryo kwiyita ibihangange kandi ari amagambo gusa, ubwo amateka nabo azabibabaza.

2021-07-15
Editorial

IZINDI NKURU

Mu muhango wiswe “Umugoroba w’Imihigo”, ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda

Mu muhango wiswe “Umugoroba w’Imihigo”, ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda

Editorial 13 Aug 2024
Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Editorial 11 Sep 2017
Huye : Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Alexandre Kayiranga

Huye : Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Alexandre Kayiranga

Editorial 08 Aug 2016
Canada : Umunyarwanda Robert Kayinamura  ufite abavandimwe muri FDLR yitabye Imana ( Yavuguruwe )

Canada : Umunyarwanda Robert Kayinamura ufite abavandimwe muri FDLR yitabye Imana ( Yavuguruwe )

Editorial 13 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’Abarundi na Gabon zirashinjwa gusambanya no guhohotera abaturage muri Centrafrica
Mu Rwanda

Ingabo z’Abarundi na Gabon zirashinjwa gusambanya no guhohotera abaturage muri Centrafrica

Editorial 07 Dec 2016
Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda
Mu Rwanda

Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda

Editorial 05 Feb 2018
Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse
Mu Mahanga

Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse

Editorial 29 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru