• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Ubwanditsi 26 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Musanze FC yo mu ntara y’amajyaruguru yatangaje ko umukinnyi wo hagati mu kibuga wasoje amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Amran yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ahita ahabwa nimero 5.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe ya Musanze FC, mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021 nibwo bashyizeho amafoto agaragaza uyu mukinnyi ari kumwe n’umuyobozi wa Musanze FC Tuyishime Placide uzwi nka Trump bashyira umukono ku musazerano y’impande zombi.

Iyi kipe kandi yemeje ko uyu mukinnyi yaraye yumvikanye n’uyu mukinnyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, bagize bati “Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Kanama 2021, ni bwo yagiranye ibiganiro bya nyuma n’ubuyobizi bwa Musanze FC, yemera gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.”

Amran asinyiye ikipe ya Musanze FC nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports yagezemo avuye muri APR FC, uyu mukinnyi kandi yanyuze mu makipe atandukanye arimo Police FC na AS Kigali.

Amakuru ava mu karere ka Musanze kandi aravuga ko uyu mukinnyi yamaze kwemererwa kuzaba ariwe Kapiteni w’iyi kipe utarabona umutoza mukuru.

Undi wari usanzwe muri iyi kipe wongerewe amasezerano ni Muhire Anicet uzwi nka Gasongo yemeye kugumana na Musanze FC mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Imurora Japhet wasezeye ku mupira w’amaguru akinira iyi kipe we yagizwe umutoza w’ikipe nto ya Musanze FC.

Musanze FC kandi amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso nawe yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri ayitoza, biteganyijwe kandi ko muri iki cyumweru aribwo bari butangaze umutoza mukuru.

Amahirwe menshi y’umutoza uzaza mu ikipe ya Musanze FC ni Francis Kimanzi watozaga Mathare United yo mu gihugu cya Kenya.

Harerimana Gilbert wari usanzwe ari umutoza w’abanyezamu nawe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

2021-08-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Ubwanditsi 08 Aug 2023
Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Ubwanditsi 25 Oct 2019
Rayon Sports yatangaje Serumogo Omar na Mitima Isaac nk’abakinnyi bayo kugeza mu mpeshyi za 2025

Rayon Sports yatangaje Serumogo Omar na Mitima Isaac nk’abakinnyi bayo kugeza mu mpeshyi za 2025

Ubwanditsi 04 Jul 2023
APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC

APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC

Ubwanditsi 21 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon sports ikoze mu Ijisho  rya APR FC
Mu Rwanda

Rayon sports ikoze mu Ijisho rya APR FC

Ubwanditsi 31 Aug 2017
IBUKA yamaganye Kaminuza ishaka gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’igitabo gipfobya Jenoside
ITOHOZA

IBUKA yamaganye Kaminuza ishaka gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’igitabo gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 17 Sep 2018
Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Bubiligi: Leta y’u Burundi yahagaritse ibikorwa bya Belgian week
POLITIKI

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Bubiligi: Leta y’u Burundi yahagaritse ibikorwa bya Belgian week

Ubwanditsi 13 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru