• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibihugu 7 byahuriye mu Rwanda aho bigiye gutangira guhatana mu mikino y’ irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket

Ibihugu 7 byahuriye mu Rwanda aho bigiye gutangira guhatana mu mikino y’ irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket

Editorial 16 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, ubuyobozi bwishyirahamwe ry’umukino wa cricket mu Rwanda hamwe n’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umukino wa cricket muri Africa bwana Justine Ligyalingi waruhagarariye impuzamashyirahamwe y’umukino wa cricket muri Africa ICC barikumwe n’abakapiteni bamakipe yose uko ari ibihugu 7 bigiye kwitabira imikino yamajonjora y’igikombe cy’isi mubagabo, kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro yambere bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo gutangaza aho imyiteguro igeze.

Muri iki kiganiro umuyobozi ushinzwe ibikorwa mwishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda Bwana Emmanuel Byiringiro yatangarije itangazamakuru ko imyiteguro yagenze neza, amakipe yose yamaze kugera mu rwanda, amakipe yose yamaze gupimwa covid 19 kandi ntamuntu numwe wagaragaje ubwandu bwa koronavirusi!

Abajijwe kumyiteguro yikipe yigihugu yu Rwanda nikizere itanga,yatangaje ko abasore bu rwanda biteguye neza,bagize amahirwe yogukina imikino 5 nigihugu cya Ghana kimwe mubihugu bikomeye muri africa muri uyu mukino,ariko kandi avuga ko bitari byoroshye kubera icyorezo cya koronavirusi, avuga ko abasore burwanda icyizere ari cyose kandi intego ari ukwerekeza mugikombe cy’isi.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umukino wa cricket mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wa cricket muri africa bwana JUSTINE Ligyalingi yatangaje ko guha u Rwanda kwakira amarushanwa mpuzamahanga agera kuri 4 byose byavuye mumitegurire myiza yamarushanwa yabanje nkiryo kwibuka abatutsi bazize jenoside muri Mata 1994, ryateguwe rikarangira ntamuntu numwe ugaragaje ubwandu bwa koronavirusi,iriheruka kuba yogushaka ticket y’igikombe cy’isi mubatarengeje imyaka 19.

Yatangaje kandi ibi nanone biterwa nimbaraga ubuyobozi bw’igihugu bushyira mukwirinda no mugukurira icyorezo cya koronavirusi!

Clinton Rubagumya kapiteni wikipe yigihugu yu Rwanda, yatangarije itangazamakuru ko ikibajyanye muri iri rushanwa,ari uguhangana noguharanira guhesha ishema u Rwanda, yagize ati “Twariteguye igisigaye nuguhangana,igihe cyo kuvuga cyarangiye ubu tugiye mugikorwa,ubuyobozi bw’igihugu bwakoze uruhare rwabo,ubuyobozi bwa RCA bukora uruhare rwabo,igisigaye ni uruhare rwabakinnyi kandi intego yabo nukwerekeza mugikombe cy’isi “

Abakapiteni bamakipe yitabiriye imikino Nyafurika yo gushaka ticket y’igikombe cy’isi muri cricket igiye kubera mu Rwanda,bose bahuriye ku myiteguro itaragenze neza kubera icyorezo cya covid 19, gusa bose bakavuga ko ikibazanye mu Rwanda ari ukwegukana intsinzi.

Ibihugu bigiye guhatanira iri rushanwa bigizwe n’u Rwanda rwakiriye, Lesotho, Seychelles Uganda, Ghana, Malawi ndetse na Eswatini, iyi mikino ikaba igomba gutangira kuri uyu wa gatandatu aho ibera muri IPRC Kigali ndetse no ku kibuga cya Cricket cya Gahanga.

2021-10-16
Editorial

IZINDI NKURU

Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu

Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu

Editorial 18 Sep 2020
Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Editorial 28 Dec 2021
Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Editorial 16 Jan 2016
Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Editorial 26 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uburyo umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye
Mu Rwanda

Uburyo umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye

Editorial 24 Aug 2017
CNLG na Ibuka banenze u Bwongereza bwanze kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside
Mu Rwanda

CNLG na Ibuka banenze u Bwongereza bwanze kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Editorial 30 Jul 2017
Abanyamakuru basobanuriwe imikorere ya RNIT Iterambere Fund benshi barahira yuko bagomba kuyijyamo
Mu Mahanga

Abanyamakuru basobanuriwe imikorere ya RNIT Iterambere Fund benshi barahira yuko bagomba kuyijyamo

Editorial 25 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru