• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Ubwanditsi 31 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021 nibwo mu mujyi wa Kigali hakinwaga irushanwa ryiswe iryo gukunda igihugu ryazengurukaga uduce dutandukanye twa Kimihurura ndetse na Remera, iri siganwa ryegukanywe na Areruya Joseph wa Benediction Ignite mu bagabo na Ingabire Diane wa Benediction Club mu bagore.

Iri siganwa ryatangiye ahagana saa yine n’igice, ryari ryitabiriwe n’ibyiciro byombi icy’abagabo ndetse n’abagore, aba bose bakaba basiganwaga mu gace kangana n’ibilometero 7 ariko bakabizenguruka incuro 15 ku bagabo naho abagore bo bazengurutse incuro 9.

Mu bagabo uwabaye uwambere ni Areruya Joseph wakoreshyeje ibihe bingana n’amasaha atatu akaba yaje imbere ya Manizabayo Eric uzwi ku izina rya Karadiyo aba bombi bakaba bakinira ikipe ya Benediction Ignite naho ku mwanya wa gatatu hasoje uwitwa Niyonkuru Samuel ukinira ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana.

Mu kiciro cy’abagore cyo ibihembo byihariwe n’abagize ikipe ya Benediction Club, ku isonga hashoje Ingabire Diane, ku mwanya wa kabiri haza Irakoze Violette mu gihe ku mwanya wa gatatu wo hasoje Manirakiza Olive.

Mu bihembo byatanzwe uwabaye uwambere yahawe ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda naho mu bagore uwegukanye iri siganwa we wabonye ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse aba bombi banahawe imyambaro ya Siporo yatanzwe n’iduka rya Magasin Sports Class.

Iri siganwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY ryiswe iryo Gukunda igihugu niryo siganwa rya mbere ribaye nyuma yaho icyorezo cya Koronavirusi kigeze mu Rwanda kuko iryaherukaga kuba ryabaye muri Mutarama 2020 rikaba ryariswe iry’Ubutwari 2020 ryatwawe na Habimana Jean Eric wa SACA.

2021-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Champions League: Tottenham yasezerewe, RB Leipzig na Atalanta zibimburira izindi muri ¼

Champions League: Tottenham yasezerewe, RB Leipzig na Atalanta zibimburira izindi muri ¼

Ubwanditsi 11 Mar 2020
Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Ubwanditsi 07 May 2022
CAN 2019: Cameroun ifite igikombe giheruka na Misiri yakiriye irushanwa byasezerewe muri 1/8

CAN 2019: Cameroun ifite igikombe giheruka na Misiri yakiriye irushanwa byasezerewe muri 1/8

Ubwanditsi 07 Jul 2019
Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali

Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali

Ubwanditsi 24 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bombori-Bombori mu Ishema Party :  Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro  Ikakaye
ITOHOZA

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho
Mu Mahanga

Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!
Amakuru

Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!

Ubwanditsi 10 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru