• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Editorial 16 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, hongeye guturikira ibisasu, bihitana abapolisi 2, abandi baturage benshi barakomereka.

Ibi bije nyuma y’ibindi bisasu byaturikiye ahantu hanyuranye mu mpera z’ukwezi gushize, nabyo byahitanye abantu, abatari bake birabakomeretsa.

Kuri izi nshuro zose ubutegetsi bwa Uganda bushinja umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuba ariwo utega ibyo bisasu, wifashishije abo ubwo butegetsi bwita”ingurube”, bushaka kuvuga abatavuga rumwe nabwo.

Nyamara abasesenguzi bamaze gutahura ko iyi ari ikinamico. Bagaragaza ko Leta ya Uganda ariyo itega ibyo bisasu, hagamijwe gushaka urwitwazo kugirango ishobore kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibeshya ko ikurikiranyeyo uwo mutwe w’iterabwoba. Iperereza ry’imiryango itari iya Leta ryagaragaje ko iyo ADF ikorana ubucuruzi n’ibyegera bya Perezida Yoweri K. Museveni, birimo murumuna we Salim Saleh.

Amafaranga akoreshwa muri ubwo bucuruzi anyuzwa mu mabanki y’i Kampala inkoramutima za Perezida Museveni zifitemo imigabane. Kereka rero niba ADF itega ibyo bisasu ibisabwe n’ubutegetsi bw’i Kampala, nk’umufatanyabikorwa wabwo mu mahano yose.

Ikindi kivugwa n’abazi neza amayeri ya Museveni n’ibyegera bye , ni uko ibi bisasu byaba bitegwa n’ubutegetsi, kugirango bwikize abatavuga rumwe nabwo, dore ko n’ubu hari abayoboke ba Bobi Wine bafunze, bakurikiranyweho ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

Umwe mu badacana uwaka na Perezida Museveni, Dr Kyiiza K. Besigye, nawe aherutse gutangaza ko hari urujijo mu itegwa ry’ibi bisasu muri Kampala n’ahandi, anagaragaza ko bitakumvikana ukuntu ADF ifitanye ubushuti n’agatsiko kari ku butegetsi, yava mu birindiro byayo biri mu bilometero amagana, ikaza gutega ibisasu muri Kampala, ntihagire n’umuntu wayo n’umwe ufatwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Museveni yahuye na mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, amusaba ko yakohereza ingabo muri Kongo, ndetse anabeshya Perezida Tshisekedi ko azubaka imihanda muri Kongo. Perezida Tshisekedi yimye agaciro ayo mareshyamugeni, ahakanira Museveni.

Tariki 02 Nzeri uyu mwaka, Perezida Museveni yahamagaje abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda, abasaba kumufasha gushyira igitutu kuri Perezida Tshisekedi akemera ko ingabo za Uganda zijya mu gihugu cye, ariko kugeza ubu byarananiranye, ari nayo mpamvu ashakisha uburyo bwose bwatuma ajyayo ku ngufu.

Guhatanira kohereza ingabo muri Kongo, Museveni abishakira ibintu nka bibiri. Kimwe ni ukujya gusahura umutungo kamere w’icyo gihugu afatanyije n’imitwe abeshya ko azaba agiye kurwanya. Ikindi ni ugukoresha ubutaka bw’icyo gihugu ngo ahungabanye umutekano w’u Rwanda, dore ko mu burasirazuba bwa Kongo hasanzweyo imitwe y’iterabwoba ihora irota gutera u Rwanda.

Imwe muri yo ni FDLR, abarwanyi ba RNC ya Kayumba Nyamwasa, n’indi isanzwe ifashwa na Uganda. Imyaka ibaye myinshi Perezida Museveni acura imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ntiyabigezeho. N’ubu rero amayeri arimo yaratahuwe. Nakomeze ibisasu byica abaturage ashinzwe kurinda, kandi umunsi uzagera babimuryoze.

2021-11-16
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi yemeje amakuru ko Gitifu wa Nyarugenge afunzwe

Polisi yemeje amakuru ko Gitifu wa Nyarugenge afunzwe

Editorial 29 Mar 2016
Burundi: baratabariza Aimé Nzoyihera ufunzwe na leta

Burundi: baratabariza Aimé Nzoyihera ufunzwe na leta

Editorial 16 Nov 2017
Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze

Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze

Editorial 29 Dec 2017
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Editorial 01 Aug 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru