• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Ubwanditsi 03 Jan 2022 Amakuru, Mu Rwanda, UBUZIMA

Ralex Logistics ni ikigo Nyarwanda cyunganira abacuruzi muri gasutamo kwinjiza ibicuruzwa ndetse no kubisohora hanze aho bafite n’ububiko bwabyo, ibicuruzwa cyangwa imizigo byinjira mu buryo butandukanye bifashishije nk’inzira zo ku butaka, mu mazi ndetse no mu kirere (indege)

Umuyobozi wa Purpose Rwanda Amanya Charles na Rusagara Alex washinze akaba anayobora Ralex Logistics
Ni ikigo ubona kimaze kuba ubukombe aho bigaragarira no mu buryo batangamo serivise yihuse amasaha 24 ku yandi, bakaba bifitiye amakamyo yabo ahagije abafasha gupakirira abakiriya imizigo uko yaba ingana kose, ejobundi aha baherutse no kugura imodoka ifite ubushobozi bwo gupakira izindi

Bwana Macumu Joseph wa Purpose Rwanda ari kumwe na Rusagara Alex

Reka twe kwibanda cyane ku bikorwa by’ubucuruzi gusa ngo twibagirwe igikorwa bakoze cyo gutanga ubunani ku batishoboye binyuze mu muryango wa gikirisitu witwa Purpose Rwanda, Purpose Rwanda ni umuryango udaharanira inyungu ufite intego yo kuvana abanyarwanda babaswe n’ibiyobyabwenge,Uburaya n’ubwomanzi ikabahuriza hamwe ikabereka icyerekezo cyiza bibumbiye mu matsinda, binyuze mu gusenga Imana, Purpose Rwanda ifite intego ko byibura buri munyarwanda agomba kugira umuntu umwe yitaho wabaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bikorwa bibi byagize imbata abaturarwanda bamwe, akamufasha kwiteza imbere

Ralex Logistics Ltd ku itariki ya 2 Mutarama muri uyu mwaka yahuye n’abayobozi ndetse n’abamwe mu bagenerwa bikorwa ba Purpose Rwanda maze ibaha sheki y’amafaranga ibihumbi Magana atanu (500,000Frw). Umuyobozi wa Ralex Logistics Bwana Rusagara Alexis mu magambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwakira iyi nkunga yababwiye ko yifatanyije na Purpose Rwanda mu rugamba rwo kuvana mu mwijima abagizwe imbata n’ibiyobyabwenge ndetse n’uburara kandi atazacogora kugaragaza imbaraga mu gushyigikira icyiza cyagirira neza Umunyarwanda mu kwivana mu bibi bagana aheza

Rusagara Alexis yabwiye abari aho ko ubu aribwo Ralex Logistics ifunguye amarembo asaba abagize Umuryango wa Purpose Rwanda kudacogora kandi ko abanyarwanda babona ibyiza uyu muryango ubagezaho ndetse avuga ko mu bikorwa bibyara inyungu bya Ralex logistics hari inkunga yisumbuye ku yatanzwe izajya igenerwa abagenerwabikorwa ba Purpose Rwanda, ndetse asaba ko mu bikorwa cyangwa inama ziga ku kuzahura aba banyarwanda babaswe n’ibiyobyabwenge badasize uburaya , ko Ralex Logistics yajya itumirwa maze nayo igatanga inama n’ibitekerezo byubaka

Umuyobozi mukuru wa Purpose Rwanda Bwana Anyama Charles yashimye cyane byimazeyo Ikigo Ralex Logistics maze avuga ko iyi nkunga izagera ku bagenerwabikorwa igenewe vuba cyane kandi izabafasha kwiteza imbere, agaragaza ko bamwe bamaze kuva mu buraya,uburara n’ubwomanzi ahubwo hasigaye igika cyo kugaragaza icyo buri umwe ashoboye maze akiteza aimbere abifashijwemo na Ralex Logistics

Agaba Ark Bruno

Agaba Ark Bruno ushinzwe Ubukangurambaga ndetse no guhuza ibikorwa bya Purpose Rwanda yavuze ko atabona uko ashimira abanyarwanda babona ko bikwiye ko ababaswe n’ibiyobyabwenge bakwiye kuzahurwa, avuga ko Imana yahagurukije Ralex Logistics izahagurutsa n’abandi maze u Rwanda mu myaka iri imbere ikiyobyabwenge icyo ari cyo cyose kikazaba amateka, Agaba yavuze ko harimo gutegurwa igikorwa cyizafungura urubuga rwa internet ruzajya rugaragaraho amakuru yose y’abagenerwabikorwa naho bageze biteza imbere

Umugenerwabikorwa wahoze mu mwuga w’Uburaya twahinduriye izina (Sarah) yavuze ko aho Purpose Rwanda yabakuye ari habi cyane badateze kuzasubirayo, icyo bareba imbere ari ukwiteza imbere, yavuze ko mu buraya yakuye virusi itera SIDA ariko ko nawe akora ubukangurambaga mu itsinda abarizwamo ndetse akaba amaze guhindura benshi

Kanyoni yafunzwe inshuro atabara ariko ubu ni Inyangamugayo

Umugabo witwaga Kanyoni,  tutahinduriye izina kubera ko ubuhamya bwe bumaze kwamamara wahoze wakoreshaga ibiyobyabwenge, Wibaga, Wanigaga abantu ndetse akarwanya n’inzego z’Umutekano yavuze ko nta cyiza nko kwakira agakiza no kumenya Imana kandi ukagerageza kwigisha abandi kuva mu byaha ndetse no kujijuka, ati “Nitwaga Kanyoni ariko kuko uwari Sawuli yabaye Pawulo ubu nitwa SIMPUNGA Jean Bosco) nzakora uko nshoboye nanjye nzane abandi bameze nkuko nari meze maze dufatanye gukorera Ijuru ndetse n’u Rwanda

Nyuma y’uyu muhango Abakozi ba Ralex Logistics bafashe Umwanya wo kureba aho ikigo kigeze kiyubaka ndetse no kwiga ku cyerekezo cyabo mu bikorwa bya buri munsi byo kwita ku bacuruzi bafashwa kuri Gasutamo

Ntabwo Ralex Logistics Ltd yibagiwe n’abakiliya bayo bose kuko Bwana Rusagara Alexis yavuze ko bose bashimirwa ubufatanyentagererwanywa  kandi Ralex Logistics itazacogora kubaha ibyiza byose kandi ku biciro batasanga ahandi muri uyu mwaka

Bamwe mu bakozi ba Ralex Logistics

Rusagara Alexis, mu bakiliya bahize abandi hashimwe Tom Transfers nk’Umukiliya mwiza bakoranye neza kandi bagafatikanya mu bicuruzwa byinshi, Rusagara Alexis noneho twazanye imodoka ipakira izindi Tom Transfers tugiye kuyiha serivise y’agatangaza

Tom Transfers nayo izwi cyane mu kugurisha no gukodesha amamodoka y’akataraboneka ndetse n’inzu zo kuraramo igihe kitarambye n’ikirambye

2022-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Ubwanditsi 26 Jul 2024
Ubwinshi bw’abifuza kuyobora ANC bishobora kuzahesha amahirwe uwari umugore wa Perezida Zuma

Ubwinshi bw’abifuza kuyobora ANC bishobora kuzahesha amahirwe uwari umugore wa Perezida Zuma

Ubwanditsi 03 May 2017
Mu isozwa rya CAVB Zone 5 Club Championship 2023 ryitabiriwe na Minisitiri Aurore Mimosa, Police VC na Pipeline WVC zegukanye ibikombe

Mu isozwa rya CAVB Zone 5 Club Championship 2023 ryitabiriwe na Minisitiri Aurore Mimosa, Police VC na Pipeline WVC zegukanye ibikombe

Ubwanditsi 20 Nov 2023
Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Ubwanditsi 24 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.
Amakuru

Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Ubwanditsi 10 Apr 2023
Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza
Amakuru

Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Ubwanditsi 17 Feb 2021
Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki

Ubwanditsi 06 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru