• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Ndaburira abemera gushukwa n’ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo ibagezaho”.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin

“Ndaburira abemera gushukwa n’ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo ibagezaho”.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin

Ubwanditsi 11 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Rushyashya, i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 11 Mutarama 2022, umusaza Ndagijimana Benjamin uzwi cyane ku izina rya ”Ndagije” yibanze ku Banyarwanda bari mu buyobe, bashorwamo n’abamamyi nka Kayumba Nyamwasa, bashaka kubambura utwabo, maze izo “ndangare” zikisanga mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo igeraho.

Bwana Ndagije ukorera ubucuruzi muri Mozambike, yahishuye uburyo asanga umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwigomeka ku butegetsi yarawutangiye akiri no mu Ngabo z’u Rwanda, kuko yashakishaga abacuruzi bafite amafaranga, akabateranya n’Igihugu, agamije kuzabakoresha muri uwo mugambi we, igihe kigeze.

Ndagije yasobanuye uko ajya kuva mu Rwanda mu mwaka w’1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, Kayumba Nyamwasa ariwe wamushishikarije kujyana ubucuruzi bwe muri Kenya, ngo kuko mu Rwanda atashoboraga gukorera mu bwisanzure n’umutekano. Ibi ngo byeretse Ndagije ko Kayumba Nyamwasa ari umugambanyi udakunda Igihugu, akaba umuntu uhorana irari ry’ibintu.

Ndagije yumviye Kayumba Nyamwasa ajya muri Kenya, ariko imishinga ye ntiyagenda nk’uko yabiteganyaga. Yaje kwimurira imirimo ye muri Mozambike, bihurirana n’uko mukuru we Safari Stanley (wabaye umudepite n’umusenateri muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaje gutoroka inkiko gacaca) ahungiye muri Afrika y’Epfo.

Aho muri Afrika y’Epfo niho Safari Stanley yahuriye n’ibigarasha birimo Kayumba Nyamwasa, maze Safari yongera guhuza murumuna we Ndagijimana Benjamin na Kayumba Nyamwasa, baherukanaga amuyobya akajya gukorera muri Kenya. Bombi bamushishikarije kujya muri RNC ndetse banamusaba amafaranga, kuko bari bayamuziho. Ndagijimana Benjamin ”Ndagije” avuga ko yanahuye na Ben Rutabana wari woherejwe i Maputo gushaka imfashanyo ya RNC, amwemerera inkunga y’ ibihumbi (3.000) by’amadolari, ariko byo kubikiza kuko ngo atigeze ayabaha.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu yamuteye kudatanga umusanzu yari yemereye RNC no kuyibera umuyoboke, Ndagijimana Benjamin avuga ko umutimanama wari wamaze kumwereka ko Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke, karimo muramu we Frank Ntwari, ari abamamyi bagenda basaruza amafaranga mu Banyarwanda baba mu mahanga, babeshya ko bagiye gufata ubutegetsi mu Rwanda, nyamara ngo wareba umurongo wabo wa politiki ugasanga utagira epfo na ruguru.

Yaduhaye urugero rwa mukuru we Safari Stanley ngo uhubuka mu byemezo bye byose, ku buryo kujya mu mutwe wa politiki arimo ari ukuyoba cyane.
Twifuje kandi kumenya impamvu hari abemera ibinyoma bya Nyamwasa n’ubwo ari mbarwa, maze Ndagijimana Benjamin adusubiza ko biterwa n’amakuru make baba bafite ku Rwanda, hakiyongeraho ko abenshi banafite ibyaha basize bakoze mu Rwanda, kujya mu mitwe ya politiki bikababera nk’agakingirizo kabarinda ubutabera.

Bwana “Ndagije” waherukaga mu Rwanda muw’1998, avuga ko yatangajwe kandi yishimira intambwe u Rwanda rwateye mu nzego zose, zirimo umutekano, ubumwe bw’Abanyarwanda, ibikorwaremezo n’imibereho myiza, dore ko yanasuye uduce tunyuranye agamije kwishirira amazeze.

Yiyemeje gukangurira Abanyarwanda baba mu mahanga kwima amatwi ababashuka, ahubwo bakavugurura isano n’igihango bafitanye n’Igihugu cyabo.

Ndagijimana Benjamin ni umucuruzi ufite izina kuva kera haba mu Rwanda, Kenya, Mozambike n’ahandi yagiye agira ibikorwa. Mu byo yicuza harimo kuba amaze iyi myaka yose akorera mu mahanga, nyirabayazana ari Kayumba Nyamwasa wamugiye mu matwi muw’1994, akamwoshya kuva mu Gihugu,kandi mu by’ukuri ntacyo yikangaga.

Mu gusoza ikiganiro na Rushyashya Ndagijimana Benjamin ”Ndagije” yavuze ko agiye kongera ibikorwa bye mu Rwanda, kandi agashishikariza n’abandi gushora imari yabo mu Rwanda, aho kuyitagaguza mu bifu bya ba Kayumba Nyamwasa, babeshya ngo barakora politiki kandi ari uburyo bwo kwibonera amaramuko.

2022-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda

Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Ubwanditsi 03 Jul 2021
Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yasuye Isange One Stop Centre

Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yasuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 29 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere
Amakuru

As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere

Ubwanditsi 06 May 2023
ISESENGURA: ABAYOBOZI BA AFRIKA BARASABWA GUSHISHOZA CYANE MURI IBI BIHE TURIMO
ITOHOZA

ISESENGURA: ABAYOBOZI BA AFRIKA BARASABWA GUSHISHOZA CYANE MURI IBI BIHE TURIMO

Ubwanditsi 24 Jul 2016
Mu muhango wiswe “Umugoroba w’Imihigo”, ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda
Amakuru

Mu muhango wiswe “Umugoroba w’Imihigo”, ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru