• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»“Ndaburira abemera gushukwa n’ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo ibagezaho”.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin

“Ndaburira abemera gushukwa n’ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo ibagezaho”.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin

Ubwanditsi 11 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Rushyashya, i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 11 Mutarama 2022, umusaza Ndagijimana Benjamin uzwi cyane ku izina rya ”Ndagije” yibanze ku Banyarwanda bari mu buyobe, bashorwamo n’abamamyi nka Kayumba Nyamwasa, bashaka kubambura utwabo, maze izo “ndangare” zikisanga mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo igeraho.

Bwana Ndagije ukorera ubucuruzi muri Mozambike, yahishuye uburyo asanga umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwigomeka ku butegetsi yarawutangiye akiri no mu Ngabo z’u Rwanda, kuko yashakishaga abacuruzi bafite amafaranga, akabateranya n’Igihugu, agamije kuzabakoresha muri uwo mugambi we, igihe kigeze.

Ndagije yasobanuye uko ajya kuva mu Rwanda mu mwaka w’1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, Kayumba Nyamwasa ariwe wamushishikarije kujyana ubucuruzi bwe muri Kenya, ngo kuko mu Rwanda atashoboraga gukorera mu bwisanzure n’umutekano. Ibi ngo byeretse Ndagije ko Kayumba Nyamwasa ari umugambanyi udakunda Igihugu, akaba umuntu uhorana irari ry’ibintu.

Ndagije yumviye Kayumba Nyamwasa ajya muri Kenya, ariko imishinga ye ntiyagenda nk’uko yabiteganyaga. Yaje kwimurira imirimo ye muri Mozambike, bihurirana n’uko mukuru we Safari Stanley (wabaye umudepite n’umusenateri muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaje gutoroka inkiko gacaca) ahungiye muri Afrika y’Epfo.

Aho muri Afrika y’Epfo niho Safari Stanley yahuriye n’ibigarasha birimo Kayumba Nyamwasa, maze Safari yongera guhuza murumuna we Ndagijimana Benjamin na Kayumba Nyamwasa, baherukanaga amuyobya akajya gukorera muri Kenya. Bombi bamushishikarije kujya muri RNC ndetse banamusaba amafaranga, kuko bari bayamuziho. Ndagijimana Benjamin ”Ndagije” avuga ko yanahuye na Ben Rutabana wari woherejwe i Maputo gushaka imfashanyo ya RNC, amwemerera inkunga y’ ibihumbi (3.000) by’amadolari, ariko byo kubikiza kuko ngo atigeze ayabaha.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu yamuteye kudatanga umusanzu yari yemereye RNC no kuyibera umuyoboke, Ndagijimana Benjamin avuga ko umutimanama wari wamaze kumwereka ko Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke, karimo muramu we Frank Ntwari, ari abamamyi bagenda basaruza amafaranga mu Banyarwanda baba mu mahanga, babeshya ko bagiye gufata ubutegetsi mu Rwanda, nyamara ngo wareba umurongo wabo wa politiki ugasanga utagira epfo na ruguru.

Yaduhaye urugero rwa mukuru we Safari Stanley ngo uhubuka mu byemezo bye byose, ku buryo kujya mu mutwe wa politiki arimo ari ukuyoba cyane.
Twifuje kandi kumenya impamvu hari abemera ibinyoma bya Nyamwasa n’ubwo ari mbarwa, maze Ndagijimana Benjamin adusubiza ko biterwa n’amakuru make baba bafite ku Rwanda, hakiyongeraho ko abenshi banafite ibyaha basize bakoze mu Rwanda, kujya mu mitwe ya politiki bikababera nk’agakingirizo kabarinda ubutabera.

Bwana “Ndagije” waherukaga mu Rwanda muw’1998, avuga ko yatangajwe kandi yishimira intambwe u Rwanda rwateye mu nzego zose, zirimo umutekano, ubumwe bw’Abanyarwanda, ibikorwaremezo n’imibereho myiza, dore ko yanasuye uduce tunyuranye agamije kwishirira amazeze.

Yiyemeje gukangurira Abanyarwanda baba mu mahanga kwima amatwi ababashuka, ahubwo bakavugurura isano n’igihango bafitanye n’Igihugu cyabo.

Ndagijimana Benjamin ni umucuruzi ufite izina kuva kera haba mu Rwanda, Kenya, Mozambike n’ahandi yagiye agira ibikorwa. Mu byo yicuza harimo kuba amaze iyi myaka yose akorera mu mahanga, nyirabayazana ari Kayumba Nyamwasa wamugiye mu matwi muw’1994, akamwoshya kuva mu Gihugu,kandi mu by’ukuri ntacyo yikangaga.

Mu gusoza ikiganiro na Rushyashya Ndagijimana Benjamin ”Ndagije” yavuze ko agiye kongera ibikorwa bye mu Rwanda, kandi agashishikariza n’abandi gushora imari yabo mu Rwanda, aho kuyitagaguza mu bifu bya ba Kayumba Nyamwasa, babeshya ngo barakora politiki kandi ari uburyo bwo kwibonera amaramuko.

2022-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph

Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph

Ubwanditsi 04 Jun 2018
Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo

Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo

Ubwanditsi 03 Aug 2023
Ntacyo u Burundi buzungukira  mu gukomanyiriza u Rwanda

Ntacyo u Burundi buzungukira mu gukomanyiriza u Rwanda

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Ubwanditsi 08 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora
POLITIKI

USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

Ubwanditsi 13 Mar 2018
Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR  – Amiel Nkuliza
POLITIKI

Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR – Amiel Nkuliza

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC
INKURU NYAMUKURU

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Ubwanditsi 11 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru