• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Mu mukino w’amateka wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Umutoza Adil yuzuza yuzuza imikino 4 yikurikiranya adatsindwa na mukeba

Amafoto – Mu mukino w’amateka wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Umutoza Adil yuzuza yuzuza imikino 4 yikurikiranya adatsindwa na mukeba

Editorial 27 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino uba utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ni umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya APR FC urangira amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa.

Ni umukino wakinwe guhera saa cyenda n’igice ariko wabanje kwegezwa inyuma ho iminota 30 kubera isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda agace ka 7 karyo kasorojwe mu bice by’i Nyamirambo bawegezaho gato kugirango hatabaho kubangamirana kw’igikorwa n’ikindi.

Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi ugereranyije n’indi mikino isanzwe ibera kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo, abafana bari bemewe kwinjira ni ibihumbi bitatu na magana atanu nk’uko amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi abiteganya.

Ni umukino waranzwe no gukinira hagati ku mpande zombi ariko ntaburyo buhambaye bwabonetse bwo gutera mu izamu haba ku ruhande rwa Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino ndetse na APR FC yari yasuye iyi kipe izwi nka Gikundiro.

Usibye kuba nta buryo bwinshi bwagaragaye, muri uyu mukino habayemo ubushyamirane bw’impande zombi ariko kugeza ubwo myugariro wa APR FC Niyomugabo Claude yavuye amaraso, gusa ntabwo byari bikabije kuko yakomeje uyu mukino.

Mu byaranze uyu mukino w’ubusa ku busa ni uko abakinnyi babiri ba Rayon Sports Mael Didjeke na Musa Esenu bwari ubwmabere bakinnye uyu mukino uba utegerejwe na benshi.

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Muhamed yuzuzaga umukino we wa Kane adatsindwa n’ikipe ya Rayon Sports, muri iyo mikino ine amaze bamaze guhura yatsinze itatu banganyamo umukino umwe ariwo w’ejo wa 0-0.

Mu bakinnyi bamaze gukina incuro nyinshi uyu mukino uhuza impande zombi ni Iranzi Jean Claude na Nizigiyimana Mackenzi ba Rayon Sports na Fitina Ombolenga na Manishimwe Djabel ba APR FC.

Kunganya uyu mukino byatumye ikipe y’ingabo z’igihugu iguma ku mwanya wa mbere w’agateganyo n’amanota 41 ikaba irusha Kiyovu SC ya kabiri amanota atatu naho ikipe ya Rayon Sports ikaba iri ku mwanya wa kane n’amanota 33.

Mu wundi mukino wakinwe kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Espoir FC yanganyije na Musanze FC igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Espoir yatsindiwe na Eric Niyonsaba naho kuri Musanze FC yo itsindwa na Rulihoshi Dieu Merci .

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu munsi wa 19 wa shampiyona:

Kiyovu SC vs Gicumbi FC, Kigali Stadium – 15.00
Etincelles FC vs Etoile de l’Est FC, Umuganda Stadium – 15.00

2022-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Editorial 31 Aug 2017
Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Editorial 08 Feb 2023
Byinshi ku rugendo rwa Wizkid ugomba kurara ageze i Kigali

Byinshi ku rugendo rwa Wizkid ugomba kurara ageze i Kigali

Editorial 24 Aug 2016
Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Editorial 11 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bernard Makuza aremeza ko Paul Kagame ari we soko y’ibikorwa byose mu Rwanda [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Bernard Makuza aremeza ko Paul Kagame ari we soko y’ibikorwa byose mu Rwanda [ VIDEO ]

Editorial 30 Jul 2017
Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.
Amakuru

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Editorial 20 Feb 2022
Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022
Amakuru

Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Editorial 04 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru