• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Ubwanditsi 01 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

None tariki ya 01 Werurwe, n’ejo ku ya 02 Werurwe 2022, urukiko rwisumbuye rw’ i Paris mu Bufaransa ruraburanisha umunyamakuru Natacha Polony, Umufaransakazi uregwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyaha uyu mugore akurikiranyweho,  yabikoze tariki 18 Werurwe 2018 ubwo  yumvikanaga kuri  Radio France Inter, avuga ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, ko  ibyabaye mu Rwanda ari ”abasazi bari bahanganye n’abandi basazi.”

Abantu benshi bakurikiye iki kiganiro, barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, bandikiye ubuyobozi bwa France Inter babugaragariza agasuzuguro no kugoreka amateka y’u Rwanda byaranze Natacha Polony, maze Umuyobozi Mukuru wa France Inter, Laurence BLOCH abasubiza ko Natacha Polony yemera amakosa, nyamara  Natacha Polony  ubwe ntiyigeze asaba imbabazi ku mugaragaro.

Umuryango “Ibuka”, ufatanyije n’andi mashyirahamwe aharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’arwanya irondaruhu bahise batanga ikirego, bagendeye ku itegeko ryashyizweho mu Bufaransa  muw ’2017, rihana umuntu wese uhakana akanafobya jenoside Ubufaransa bwamaze kwemera bidasubirwaho ko yabaye, harimo n’iyakorewe Abatutsi.

Kugeza n’uyu munsi  Natacha Polony  akomeje  gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusesereza ingabo za FPR-Inkotanyi zayihagaritse, akabikora abinyujije mu kinyamakuru ”Marianne” abereye Umwanditsi Mukuru.

Muri iki kinyamakuru kandi niho hanyuzwa inyandiko rutwitsi ziharabika u Rwanda, nk’iza Pierre Péan, Judi Rever,  n’abandi bagome bamamaye mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Inyandiko iheruka gusohoka muri ”Marianne” yatangaje ariko ikanababaza cyane  abazi neza amateka y’u Rwanda, ni ivuga ko Abatutsi biciwe mu Bisesero bishwe na FPR Inkotanyi, bene iyi nyandiko birengagije amaperereza yakozwe ku rwego mpuzamahanga, akagaragaza uburyo Interahamwe zishe urw’agashinyaguro Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero. Abakwije aya mahomvu ntibitaye ku ntera ndende cyane yari hagati ya Bisesero (yari mu gace kagenzurwaga n’ingabo za Leta),  n’aho FPR yari ifite ibirindiro.

Abanyamategeko bunganira Natacha Polony muri uru rubanza, ni Jean-Yves Dupeux na Florence Bourg nabo bazwi cyane mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko banaburaniye Pierre Péan washinjwaga kwikoma ubwoko bw’Abatutsi,  na Padiri Wenceslas Munyashyaka uregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abunganizi b’uruhande ruregera indishyi ni Richard Gisagara na Rachel Lindon, bagaragaje ko bashoboye imanza nk’izi, dore ko nka Me Gisagara yaburanye akanatsinda urubanza rw’umujenosideri Claude Muhayimana, urukiko rwo mu Bufaransa ruherutse gukatira igifungo cy’imyaka 14.

Natacha Polony abaye umuntu wa mbere uburanishirijwe mu Bufaransa, ku cyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

2022-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura.

Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura.

Ubwanditsi 24 Jun 2021
Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Ubwanditsi 18 Mar 2019
Uganda: Brig Abel Kandiho yongeye gukora u Rwanda mu jisho

Uganda: Brig Abel Kandiho yongeye gukora u Rwanda mu jisho

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Ubwanditsi 24 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yaranze icyumweru gishize
Mu Mahanga

Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yaranze icyumweru gishize

Ubwanditsi 06 Feb 2017
Umujyi wa Kampala watewe n’ icyorezo cya Cholera
Mu Mahanga

Umujyi wa Kampala watewe n’ icyorezo cya Cholera

Ubwanditsi 29 Jan 2019
Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije
Amakuru

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Ubwanditsi 07 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru