• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»As Kigali igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi

As Kigali igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi

Ubwanditsi 18 May 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 17 Gicurasi 2022, ubwo hakinwe umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wahuje Police FC yari yakiriye As Kigali, warangiye ikipe y’abanyamujyi igeze ku mukino wa nyuma itsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Ni umukino watangiye ikipe ya Police FC ifite inyota yo kubona igitego kuko yari yatsinzwe igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza, gusatira kw’iyi kipe byahise bitanga umusaruro ubwo hari ku munota wa gatandatu yahise ibona igitego.

Ni igitego cyatsinzwe na Rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique, ni nyuma yo guhanahana neza kwa Police FC kuko uyu mupira yatsinze unyuze kuri Dany Usengimana na Hakizimana Muhadjiri.

Uyu mukino wakomeje gukinwa ariko wiharirwa na Police FC yari yakoze impinduka zirimo kuba Rutanga Eric usanzwe ukina ibumoso inyuma yarimo akina ku ruhande rw’i buryo i nyuma.

Uko iminota yiyongera niko na As Kigali yanyuzagamo igasatira kugeza ubwo hari ku munota wa 37 w’umukino, rutahizamu wa As Kigali Aboubacar Lawal yayiboneye igitego cyo kwishyura mbere y’uko amakipe ajya ku ruhuka ari 1-1.

Amakipe yombi avuye ku ruhuka, Police FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ariko Dany Usengimana ananirwa gushyira umupira mu rushundura ubwo hari ku munota wa 50.

Aya makosa ya Dany yakosowe na Ndayishimiye Antoine Dominique wahise atsinda igitego cya kabiri muri uyu mukino ku ruhande rwe ndetse n’urwa Police FC, ni igitego yatsinze ku munota wa 58 w’umukino.

Umukino ugiye kurangira ikipe ya As Kigali yabonye igitego kindi cya kabiri cyo kwishyura cyatsinzwe na Shabalala Hussein ubwo hari ku munota wa 89 w’umukino bityo amakipe yombi anganya 2-2.

Mbere y’uko umusifuzi Ngabonziza Jean Paul arangiza umupira, mu minota 3 y’inyongera umukinnyi Nsabimana Eric uzwi nka Zidane yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo isanga indi y’umuhondo yari yabonye mu gice cya mbere imuviramo itukura.

Kunganya kw’ibitego 2-2, byatumye ikipe ya As Kigali igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, aho izahura hagati yizarokoka mumukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa kane ugahuza APR FC na Rayon Sports.

2022-05-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Ibimenyetso 10 bica amarenga ya kanseri

Ibimenyetso 10 bica amarenga ya kanseri

Ubwanditsi 19 Feb 2016
FIFA yasabye Ferwafa gukemura ikibazo cya Rwemarika Félicité cyangwa ikabyikorera

FIFA yasabye Ferwafa gukemura ikibazo cya Rwemarika Félicité cyangwa ikabyikorera

Ubwanditsi 31 Jan 2018
Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025

Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025

Ubwanditsi 03 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro
ITOHOZA

USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro

Ubwanditsi 23 Jun 2018
Côte d’Ivoire: Perezida Ouattara mu nzira zo guhindura Itegeko Nshinga
POLITIKI

Côte d’Ivoire: Perezida Ouattara mu nzira zo guhindura Itegeko Nshinga

Ubwanditsi 08 Jan 2020
Ikiganiro “Isango na Muzika” cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri
Amakuru

Ikiganiro “Isango na Muzika” cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri

Ubwanditsi 02 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru