• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»As Kigali igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi

As Kigali igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi

Editorial 18 May 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 17 Gicurasi 2022, ubwo hakinwe umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wahuje Police FC yari yakiriye As Kigali, warangiye ikipe y’abanyamujyi igeze ku mukino wa nyuma itsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Ni umukino watangiye ikipe ya Police FC ifite inyota yo kubona igitego kuko yari yatsinzwe igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza, gusatira kw’iyi kipe byahise bitanga umusaruro ubwo hari ku munota wa gatandatu yahise ibona igitego.

Ni igitego cyatsinzwe na Rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique, ni nyuma yo guhanahana neza kwa Police FC kuko uyu mupira yatsinze unyuze kuri Dany Usengimana na Hakizimana Muhadjiri.

Uyu mukino wakomeje gukinwa ariko wiharirwa na Police FC yari yakoze impinduka zirimo kuba Rutanga Eric usanzwe ukina ibumoso inyuma yarimo akina ku ruhande rw’i buryo i nyuma.

Uko iminota yiyongera niko na As Kigali yanyuzagamo igasatira kugeza ubwo hari ku munota wa 37 w’umukino, rutahizamu wa As Kigali Aboubacar Lawal yayiboneye igitego cyo kwishyura mbere y’uko amakipe ajya ku ruhuka ari 1-1.

Amakipe yombi avuye ku ruhuka, Police FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ariko Dany Usengimana ananirwa gushyira umupira mu rushundura ubwo hari ku munota wa 50.

Aya makosa ya Dany yakosowe na Ndayishimiye Antoine Dominique wahise atsinda igitego cya kabiri muri uyu mukino ku ruhande rwe ndetse n’urwa Police FC, ni igitego yatsinze ku munota wa 58 w’umukino.

Umukino ugiye kurangira ikipe ya As Kigali yabonye igitego kindi cya kabiri cyo kwishyura cyatsinzwe na Shabalala Hussein ubwo hari ku munota wa 89 w’umukino bityo amakipe yombi anganya 2-2.

 

Mbere y’uko umusifuzi Ngabonziza Jean Paul arangiza umupira, mu minota 3 y’inyongera umukinnyi Nsabimana Eric uzwi nka Zidane yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo isanga indi y’umuhondo yari yabonye mu gice cya mbere imuviramo itukura.

Kunganya kw’ibitego 2-2, byatumye ikipe ya As Kigali igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, aho izahura hagati yizarokoka mumukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa kane ugahuza APR FC na Rayon Sports.

2022-05-18
Editorial

IZINDI NKURU

Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien

Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien

Editorial 06 Oct 2023
Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Editorial 07 Oct 2021
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yageze muri Cameroon aho igiye gukina imikino Nyafurika

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yageze muri Cameroon aho igiye gukina imikino Nyafurika

Editorial 11 Aug 2023
Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Editorial 12 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020
INKURU NYAMUKURU

Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020

Editorial 23 Aug 2018
Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki
INKURU NYAMUKURU

Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Editorial 18 Apr 2018
Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe
Mu Mahanga

Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe

Editorial 13 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru