• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Editorial 24 May 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda, UBUREZI

Mu gihe u Rwanda rukomeje gukataza mu iterambere cyane cyane ku burezi bufite ireme, Abanyeshuri nabo bavuga ko kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga hakiri kare bibafasha kandi bizabafasha kwihangira imirimo no kuyihatanira ku ruhando mpuzamahanga.

Ibi byatumye abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga bareba kure maze bazana uburyo bwitwa StudiesRW, buzafasha abanyeshuri kwiga amasomo arimo Maths, Physics, Biology, Chemistry, Entrepreneurship, Geography, History, ndetse n’andi masomo yose yigwa mu mashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu. Ayo masomo yose bazayiga bifashishije urwo rubuga rwo kuri murandasi (Website), kugira ngo bige amasomo yose arimo n’ayikoranabuhanga bibereye mu rugo.

Uyu ni umushinga mugari uzahuza abarimu bigisha ikoranabuhanga, siyansi n’imibare mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, gusa abakandida bigenga (Private Canditates) nabo ntibasigaye kuko bizwi ko bakeneye kwihugura ndetse no kumenya amwe mumasomo bazakora mu bizamini bya Leta.
Mukongori Moses ni Umuyobozi w’umushinga StudiesRW, avuga ko uyu mushinga uje gutanga ubumenyi bugamije iterambere mu banyarwanda ndetse n’isi yose muri rusange, avuga ko bahereye muri inzi nzego z’uburezi ariko Umushinga uzakomereza no mu bindi byiciro by’amashuri.

Agira ati “Uyu mushinga ugamije kuzamura kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga no gufasha abanyeshuri kwiga amasomo ya Siyansi, imibare icungamutungo, ndetse n’ikoranabuhanga, bityo bakiteza imbere ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange.”
Prof. Jean Marie Ntaganda ni Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko iyi gahunda yo kwigisha hakoreshejwe iyakure, izabafasha cyane kuko kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga bishobora gufasha umuntu kwiga vuba agafata ibyo yize kuko akomeza gusubiramo amasomo indorane kenshi.
Nshimiyimana John ni umunyeshuri wiga akoresheje ikoranabuhanga avuga ko kwiga hifashijijwe ikoranabuhanga ari byiza, ariko ngo haracyari imbogamizi zuko usanga hari ahantu hataragera umuriro w’amashanyarazi bityo abanyeshuri bahatuye bakaba batabona mahirwe ahagije yo kwiga.

Ati “Ni ukuri kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga ni byiza cyane gusa ariko, hari imbogamizi z’umuriro w’amashanyarazi mu cyaro ariko Leta idufashe itwegereze ayo mahirwe hirya no hino mu Rwanda atugereho twese, bityo natwe twige twifashishije ikoranabuhanga.”

Umuyobozi wa Studies Rw, yatangiye kwigisha hakoreshejwe Iyakure (E-learning)

Mukongori Moses akomeza avuga ko inzego za Leta zishinzwe uburezi mu Rwanda zikwiye kwongera umurego mu gushishikariza abikorera bagashora imari mu burezi bushishikariza abarimu mu nzego zitandukanye, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi kuyoboka gahunda yo kwiga no kwigisha hifashishijwe iyakure, Asanga ari igisubizo mu muryango nyarwanda ndetse no mu mahanga kuko umunyeshuri ashobora gukenera umwarimu bagahana gahunda agahita amubona kandi agahabwa igisubizo mu isomo ryigishijwe kikagera no ku bandi bose bagashira amatsiko ku bibazo bibazaga.

Umuyobozi Mukuru wa Higher Education Council (HEC) Dr.Rose MUKANKOMEJE avuga ko “Uretse na HEC n’ inzego z’uburezi muri rusange zisanga kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga ari ngombwa kandi ari ingenzi. Icyorezo cya Covid -19 cyatweretse ko tugomba guhindura imyumvire n’imikorere isanzwe”.

Akomeza avuga ko Nka HEC ishishikakiza amashuri makuru gukoresha ikoranabunga mu kwigisha kandi birakorwa ndetse hari n’umusaruro ugaragara. Mu byo Amashuri makuru yasabwe kwigisha harimo n’Iyakure.

Yongeraho ko harimo n’imbogamizi zitari nkeya kuko abanyeshuri benshi badafite ibikoresho bihagije( digital equipments) cyane cyane mudasobwa (computers), internet irahenze haba ku mashuri ubwayo cyangwa ku banyeshuri bayikoresha, amashanyarazi ntabwo aragera hose mu cyaro ndetse n’abafite internet ntibazi kuyikoresha uko bikwiye ngo bamenye kuyikoresha ibintu bibafitiye akamaro kuruta ibindi mu gihe usanga abanyeshuri bamwe bibereye muri gahunda zidafite aho zihuriye n’amasomo mwarimu arimo kwigisha.

Dr Mukankomeje Akomeza ashima Leta y’u Rwanda yashyizemo ingufu nyinshi kugirango iterambere ryubakire ku ikoranabuhanga bihereye mu burezi, twavuga nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga mu burezi, Ministry of ICT & Innovation, Internet ya fiber optics mu gihugu hose, ndetse n’imirongo migari ya Internet n’ibindi. Nka HEC, Tuzakomeza gukora ubuvugizi no gukangurira abatarabyumva kubisobanukirwa no kubikora neza.

2022-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Editorial 08 Oct 2023
Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Editorial 05 Nov 2022
Amb.Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yanze kuba igisahiranda, none atabarutse uRwanda rumushimira kurwimana.

Amb.Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yanze kuba igisahiranda, none atabarutse uRwanda rumushimira kurwimana.

Editorial 16 Oct 2024
Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y’igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya

Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y’igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya

Editorial 03 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruri ku isonga
Mu Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruri ku isonga

Editorial 10 May 2017
Abo kwa Rwigara bari imbere y’Urukiko noneho bunganiwe
Mu Rwanda

Abo kwa Rwigara bari imbere y’Urukiko noneho bunganiwe

Editorial 09 Oct 2017
Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana
Amakuru

Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana

Editorial 09 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru