• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

Ubwanditsi 31 Aug 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Bimaze kumenyerwa ko BBC-Gahuzamiryango yabaye umuzindaro w’abasebya Leta y’u Rwanda. Tariki 30 Kanama 2022 Ingabire Victoire Umuhoza ”IVU” yongeye kugirana ikiganiro n’ iyo radiyo yagaragaje ko ihora yiteguye guharabika u Rwanda, maze bongera gushinja u Rwanda “gushimuta impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bwa muntu”. Nta kimenyetso na kimwe IVU yagaragarije umufatanyabikorwa we BBC, cyerekana urwego rwa Leta rwaba rwararigishije abo bantu yita abarwanashyaka be.

Mu rubanza rwahamije  Ingabire Victoire ibyaha byo gukorana n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda, hagaragajwe ubimenyetso ko yoherereza FDLR amafaranga, akanayishakira abarwanyi haba mu Rwanda, haba no mu mahanga. Abo bantu yohereza mu mashyamba ya Kongo, nibo ahindukira akabeshya ko baburiwe irengero.

Birazwi ko Ingabire Victoire ari umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka FDU-Inkingi. N’ikimenyimenyi abayoboke be bakusabanya amafaranga  bita “INGEMU” , yo kumwoherereza buri kwezi, andi bakayatangaho umusanzu muri FDLR. Mu nama yabereye ahitwa ALOST  mu Bubiligi tariki 03/07/2022, ikayoborwa na Placide Kayumba, Ingabire Victoire yafashe ijambo hifashishijwe “Zoom”, maze ashishikariza abayoboke ba FDU-Inkingi kongera amafaranga batanga, kuko “abasore bayakeneye cyane”. Abo basore yavugaga ni abarwanyi ba FDU/FDLR barimo n’abo IVU abeshya ko baburiwe irengero, kandi bari ku rugamba muri Kongo.

Ingabire Victoire n’abandi bagizi ba nabi ntibahisha ko bafite”ingabo” muri Kongo. Mu butumwa uwitwa Niyibizi Michel yanditse ku rubuga rwa watsapp ruhuriweho n’abayoboke ba FDU-Inkingi (hari tariki 15/08/2022, saa 13:28),   yagize ati: “Abahutu aho bari hose ntawe ukwiye kuba ntibindeba, kuko ibibi bizaba ku mpunzi, by’umwihariko  ku ngabo zacu ziri mu mashyamba ya Kongo, twese bizatugiraho ingaruka”. Izo “ngabo”nizo Ingabire Victoire yishingikirije, akigira indakoreka ?

Mu kiganiro na BBC, Ingabire Victoire yaravuze ati: “Gushimuta abantu ni icyaha kidasaza. Hari umunsi u Rwanda ruzaba ari igihugu kigendera ku mategeko, ababikora bazadusobanurira impamvu.” Kuvuga ngo” BAZADUSOBANURIRA”, byaba bisobanuye ko hari igihe Ingabire Victoire na FDU/FDLR ye bazaba aribo bayoboye uRwanda? Ikigaragara ni ko abirota, yishingingikirije izo mpehe ze zibuyera mu mashyamga ya Kongo.

Leta y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko nta nyumgu, nta n’impamvu yo kurigisa abaturage. Ukekwaho icyaha arafatwa, akaburanishirizwa mu ruhame, cyamuhama akabona guhanwa nk’uko byagenze kuri Ingabire Victoire, yaba umwere akarekurwa. Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, Amb. Johnson Busingye yasobanuye ko hari abantu bitwa ko baburiwe irengero, nyamara atari byo. 

  1. Hari abajya mu mitwe y’iterabwoba, nk’uko byagiye bigaragazwa mu manza z’abafatiwe muri ibyo bikorwa.
  2. Hari  abava mu cyaro bakajya gushaka imibereho mu mijyi cyangwa ahandi kure y’iwabo, kandi ntibibaruze aho bimukiye.
  3. Hari abasohoka mu gihugu rwihishwa, barimo n’abanyabyaha.
  4. Hari n’abava mu miryango kubera amakimbirane, bagahinduka inzererezi hirya no hino mu gihugu cyangwa hanze yacyo, n’abandi n’abandi..

Mu by’ukuri rero, si uko Ingabire Victoire na Gahuzamiryango batazi ko ibi byiciro biriho, ahubwo babakusanyiriza  nkana mu “batavuga rumwe na Leta bashimuswe”, hagamijwe gusa kwangiza isura y’Igihugu.

Ibi ni nabyo ibigarasha, abajenosideri n’abambari babo babeshya amahanga kugirango bibonere amaramuko. Icyakora ikinyoma ntigiho ku ntebe, amahanga yatangiye kumenya ibyihishe inyuma y’iyo ndirimbo. Urugero ni amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha uRwanda rudasiba gusinyana n’ibihugu binyuranye, kuko byizeye ubutabera bwarwo. Hari ndetse amasezerano yo kwakira  abimukira bo mu Bwongereza icyo gihugu gifitanye n’uRwanda. Abavuzanduru barwanyije aya masezerano, ariko ntibazatinda kubona ko barushywa n’ubusa, wa mugani wa Thomas Nahimana usanga “kubwejagura”ntacyo bimaze.

2022-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Ubwanditsi 13 May 2020
Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda

Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2019
Uganda: Abarimu bateguye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’imishahara

Uganda: Abarimu bateguye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’imishahara

Ubwanditsi 20 May 2019
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubwanditsi 12 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zaza wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, yageze i Kigali
SHOWBIZ

Zaza wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, yageze i Kigali

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO
Mu Rwanda

Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika
POLITIKI

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika

Ubwanditsi 17 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru