Kuri uyu wa Gatandatu Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu APR F.C bwakoranye inama n’abatoza bungirije ndetse n’abakozi b’iyi kipe basobanurirwa gahunda zitandukanye zirimo n’ihagarikwa ry’Umutoza Adil Erradi Mohamed .
Ni inama yayobowe na Chairman w’ikipe y’ingabo z’igihugu, Lt Gen MK MUBARAKH aho yatangiye yibutsa abari mu nama amateka n’icyerekezo by’ikipe y’ingabo z’igihugu aboneraho no kubabwira impamvu batabona Umutoza mukuru muri iyo nama.
Yagize ati “nk’uko bamwe muri aha mubizi, iyi kipe yashinzwe mu gihe cy’ Urugamba rwo kubohora igihugu, kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibikinirwa mu gihugu ndetse n’ibyo mu karere”.
“Mukurikije ayo mateka mbanyuriyemo, APR F.C ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n’amahame igenderaho cyane nk’ikipe ya gisirikare iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru”.
“Ndagira ngo nkureho urujijo nabasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire nibyo akosora mbere y’uko azagarurwa mu kazi”.
Umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yavuze ko atari umutoza wahawe ibihano by’imyifatire gusa, ko ahubwo na kapiteni wa APR F.C nawe yahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje.
Yagize ati “Iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyoboye ubabere urugero rwiza, Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y’abo ayoboye n’imbere y’abatoza bose ibyo rero ntabwo nka APR F.C twabyihanganira”.
Umuyobozi w’ APR F.C kandi yaboneyeho kwibutsa abatoza basigaye mu nshingano ko urugamba rwa Shampiyona rugikomeje abibutsa ko bafite umukino w’ikirarane kuri uyu wa Mbere ugomba kubahuza na Police FC.
Mbere yo gusoza inama Umuyobozi yahaye umwanya abari mu nama kugira ngo nabo batambutse ibitekerezo byabo ku ikibitiro umutoza wungirije Ben Moussa yashimiye Umuyobozi wa APR F.C ku nama nziza abagiriye.
Ati “ndagira ngo mbashimire cyane ikiganiro cyiza mutuganirije guhera ku mateka y’ikipe mudusangije ndetse n’inama nziza mutugiriye ni ugukomeza gukorera hamwe, guhuza no gufatanya kugira ngo ibintu byose bigende neza.
Mu gusoza inama Lt Gen MK MUBARAKH Umuyobozi wa APR F.C yashimiye abatoza ndetse n’abakozi b’iyi kipe yongera kwizeza abatoza ko ahari igihe cyose baba bamukeneye ababwira ko niyo yaba atari hafi ko Umunyabanga Michel Masabo ahari.
Yaboneyeho kubwira abitabiriye ndetse n’abandi bose ko bwana Tony Kabanda yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi wa APR F.C w’agateganyo guhera uyu munsi.