• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Editorial 08 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nkuko tubikesha igitangazamakuru Jeune Afrique, tariki 4 Ugushyingo 2022 Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yandikiye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isaba irekurwa ry’Abanyarwanda babiri, Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe, bafungiwe muri icyo gihugu kuva muri Kanama uyu mwaka.

Ibi bije byiyongera k’ubundi bushotoranyi bukomeje gukorwa na Kongo Kinshasa kugeza naho ku munsi w’ejo indege yabo ya gisirikari yavogereye ikirere cy’u Rwanda.

Jeune Afrique yatangaje ko yabonye ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yandikiye mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula Apala, ku wa 4 Ugushyingo.

Muri iyo baruwa, Minisitiri Biruta yagarutse ku bikorwa byo kwibasira abanyarwanda baba muri RDC, aho abaturage babiri bafashwe, bafungirwa muri kasho z’Urwego rushinzwe iperereza muri RDC, ANR.

Abafunzwe ni Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe, bafashwe ku wa 30 Kanama 2022, bagafungwa mu ibanga na ANR. Bafatiwe mu rugo rwa Dr Nshimiyimana.

Dr Nshimiyimana wabaye umuyobozi w’agateganyo wa UNAIDS muri RDC, asigaye ayobora muri icyo gihugu Umuryango Nyafurika ushinzwe guteza imbere ubuzima (AHDO), mu gihe Mushabe yari ashinzwe ibikorwa by’uyu muryango ku rwego rw’intara, agakorera i Tshikapa, muri Kasai.

Mu ibaruwa ye, Minisitiri Biruta yasabye Guverinoma ya Congo “kurekura mu buryo bwihutirwa abo banyarwanda, nta mananiza.”

Minisiteri ayoboye kandi yatangaje ko yongeye kwamagana uburyo abanyarwanda bakomeje gutotezwa muri RDC, igasaba Guverinoma y’icyo gihugu kubihagarika.

Si ubwa mbere u Rwanda rushinja RDC gufata no gufunga abaturage baryo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bamwe mu baheruka ni abasirikare babiri Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad, bashimuswe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’Umutwe wa FDLR. Bashimuswe bacunze umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi, baza kurekurwa binyuze mu mishyikirano.

2022-11-08
Editorial

IZINDI NKURU

Bazeye na Abega basaba kujyanwa i Mutobo

Bazeye na Abega basaba kujyanwa i Mutobo

Editorial 08 Apr 2019
Umunyarwandakazi yapfiriye muri Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.

Umunyarwandakazi yapfiriye muri Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.

Editorial 29 Mar 2019
Polisi y’u Rwanda irahakana gukubita no gukomeretsa umumotari

Polisi y’u Rwanda irahakana gukubita no gukomeretsa umumotari

Editorial 13 Jan 2016
Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Editorial 23 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwita izina 2018 : Hazagaragara abakinnyi bakomeye ba  ARSENAL
Mu Rwanda

Kwita izina 2018 : Hazagaragara abakinnyi bakomeye ba ARSENAL

Editorial 12 Jul 2018
Abanyeshuri Monaco Cosmetics Yabashyiriyeho Promotion Yitwa Back To Schoo
HIRYA NO HINO

Abanyeshuri Monaco Cosmetics Yabashyiriyeho Promotion Yitwa Back To Schoo

Editorial 07 Jan 2018
Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa
Mu Mahanga

Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Editorial 05 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru