• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango

Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango

Ubwanditsi 23 Nov 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Muri iki gitondo cyo kuwa 23 Ukuboza 2022 abaturage barenga 250 bo mu karere ka Ruhango, mu kagari ka Buhoro ho mu ntara y’Amajyepfo bazindukiye mu gikorwa cyo kubagara no guterera imyumbati Uwamahoro M. Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye

Iki gikorwa cyaje gikurikira ubudehe bwo kumuterera imyumbati cyabaye tariki ya 22 Nzeli 2022, Umuryango utari uwa Leta witwa TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE ufatanyije n’akarere ka Ruhango wari wateguye igikorwa cy’Ubudehe cyo guhingira Madamu Uwamahoro Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Uwamahoro yahingiwe Umurima  ungana na Hegitari zirenga ebyiri, aho wahinzwe ugaterwamo imbuto y’Imyumbati igezweho  yitwa Norcas. Iki gikorwa cyiza cyahawe agaciro k’amafaranga ibihumbi magana cyenda (900,000Frw) wakongeraho igikorwa cya none cyo kubagara cyikaba cyahawe agaciro k’Amafaranga arenga ibihumbi maganane (400,000Frw) 

Ni ubudehe bwitabiriwe n’abaturage bo mu Ruhango barenga 250 bayobowe n’abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye by’umwihariko mu bagize inzego z’ibanze harimo n’abazobereye ibikorwa by’Ubuhinzi kuko basanze agomba no kugenerwa ifumbire kugirango imyumbati yahingiwe izere neza itazarumba bitewe n’Ubutaka bushaje

Uwamahoro na Mugorewase Rachel bacinya akadiho

Uwamahoro Marie Claire yagize ati “Njyewe kuva uyu muryango wansanga ukamba hafi nahisemo kutazongera kwatisha umurima wanjye kuko bamfashije kuwuhinga kandi nanjye iyi mbuto nziza y’imyumbati nanjye nzayigeza ku bandi nimara kwera, navuga ko kubwanjye nabonye abandi babyeyi nyuma yuko bishwe muri Jenoside, Twubake Ubumwe yambereye abandi babyeyi kuko n’ubu iyo ngize ikibazo ndabahamagara”

Uwamahoro kandi ubushize yagenewe amatungo magufi arimo ingurube ndetse n’ihene akaba ahamya ko azamufasha kubona ifumbire ndetse n’amafaranga yo kwifashisha.

Madame Mugorewase Rachel umujyanama mu karere ka Ruhango unakuriye uyu muryango wa Twubake ubumwe n’ubwiyunge yatangaje ko ibi bikorwa bizakomereza no mu bandi batishoboye ndetse no mu bakoze Jenoside bireze bakemera icyaha nabo batishoboye kugirango bisange mu muryangoi nyarwanda

Umuyobozi wungirije wa Twubake Ubumwe n’ubwiyunge Bwana Gatete Jean Pierre ati “Tuzakomeza gushyigikira ubumwe bw’abanyarwanda kuko ariyo soko yo kwimakaza umuco w’ubworoherane mu muryango nyarwanda

Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge ni Umuryango utari uwa Leta ugamije gukomeza kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda ndetse no Kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho ava akagera, Ukaba ufite Intego ko uzakomeza ibikorwa by’Umuganda nk’ibi bihuza abanyarwanda kugirango bashishikarizwe kubana mu mahoro ndetse basobanurirwe ibyiza byo gukunda igihugu no gushyigikira gahunda za Leta.

2022-11-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDF yashyikirije FARDC imirambo itatu y’abasirikare bayo baguye ku butaka bw’u Rwanda

RDF yashyikirije FARDC imirambo itatu y’abasirikare bayo baguye ku butaka bw’u Rwanda

Ubwanditsi 18 Feb 2018
Uwo bavuga ko ari umwana w’Umwami Kigeli V n’umusirikare ukomeye muri Uganda

Uwo bavuga ko ari umwana w’Umwami Kigeli V n’umusirikare ukomeye muri Uganda

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Ubwenge bucuramye bw’abarwanya Kagame nka Leah Karegeya, bwatumye ahabwa urw’amenyo nyuma yo kugaragaza ubuswa mu mibare

Ubwenge bucuramye bw’abarwanya Kagame nka Leah Karegeya, bwatumye ahabwa urw’amenyo nyuma yo kugaragaza ubuswa mu mibare

Ubwanditsi 30 Mar 2020
Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Ubwanditsi 21 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka
UBUKUNGU

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside
Mu Mahanga

Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside

Ubwanditsi 20 Nov 2016
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya
Amakuru

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Ubwanditsi 30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru