• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bugambiriye gufatira imitungo ya Moïse Katumbi ngo atazashobora kwiyamamaza no gutsinda amatora ya Perezida wa Kongo

Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bugambiriye gufatira imitungo ya Moïse Katumbi ngo atazashobora kwiyamamaza no gutsinda amatora ya Perezida wa Kongo

Ubwanditsi 12 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nk’uko bikubiye mu nyandiko ndende y’Umucamanaza Mukuru w’Urukiko rw’Ubucuruzi rw’i Lubumbashi mu Ntara  ya Haut-Katanga, Leta ya Kongo irashyira igitutu ku bacamanza ngo bashyireho itegeko rifatira imitungo y’umuherwe Moïse Katumbi, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

Umucamanza Batubenga Ilunga Laurent aravuga ko yahuye n’ibigeragezo ndetse n’iterabwoba rimubwira ko nadafatira amasosiyete y’ubucuruzi ya Moïse Katumbi Chapwe azatakaza umwanya mu bucamanza, ndetse akaba ashobora no kuhasiga ubuzima. Kubera iyo mpamvu rero akaba yahisemo kwegura ku buyobozi bw’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Lubumbashi, aho kugirango ahohotere inzirakarengane.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe yashyikirije Perezida Tshisekedi,  Bwana Batubenga Ilunga Laurent yatunze agatoki uwitwa Me Peter KAZADI ngo watumwe na Leta kuvugurura urwego rw’ubucamanza, uvuga ko Moïse Katumbi ari umwazi w’ubutegetsi, akaba agomba kubuzwa uburyo bwose bwatuma yiyamamariza kuba Perezida wa Kongo.

Perezida Tshisekedi yananiwe kubaka igihugu kigendera ku mategeko. Intwaro rukumbi atekereza ko yamufasha kuguma ku butegetsi ni ugutuka u Rwanda no kurwikoreza imitwaro ya Kongo yose, no guhutaza umuntu wese wanze kwemera ibinyoma bye. 

Perezida Tshisekedi anagerageza kandi uburyo bwose bwatuma intambara yo mu Burasirazuba bw’igihugu cye ikomeza, bityo amatora ateganyijwe umwaka utaha akaburizwemo, cyangwa yanaba akazaba mu kavuyo kamufasha kwiba amajwi.

Iyi ntero yo gutuka u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ni nayo abifuza ubutegetsi muri Kongo bose barisha, nka Denis Mukwege na  Martin Fayulu bahisemo imvugo nyandagazi n’ibinyoma ku Rwanda, bagamije kwigarurira imitima y’Abanyekongo bakurikira buhumyi. 

Kuri Moïse Katumbi Chapwe we si uko biteye, kuko abamuzi bemeza ko yumva neza ko ipfundo ry’ikibazo bya Kongo  ari imiyoborere igayitse. Ni umwe mu bakandida bashobora kuzabiza icyuya abandi bazahatana mu matora, ahanini kubera izina yamaze kwandika mu mitima y’Abanyekongo bashyira mu gaciro. Yabaye Guverineri wa Katanga anayiteza imbere cyane mu nzego zinyuranye, ku buryo mu gihe cye ntawari kuyigereranya n’izindi ntara za Kongo. Yabaye Perezida wa TP Mazembe, ikipe y’igihangange mu mupira w’amaguru muri Kongo no muri Afrika, bimwongerera urukundo mu baturage.

Uretse n’ibyo kandi, ni umwe mu bakire Kongo ifite, ku buryo abasesengura ibya politiki ya Kongo bahamya ko adakeneye gusahura icyo umutungo w’igihugu, ko ahubwo yagifasha kurwanya ruswa yabaye akarande kuva mu bushorishori bw’ubutegetsi, kugeza ku muturage rwimbi.

Moïse Katumbi Chapwe si ubwa mbere yaba abujijwe kwiyamamariza kuyobora Kongo, kuko yigeze kubigerageza bamuhimbira ko atari Umunyekongo, ndetse bamushinja umugambi wo kwinjiza mu gihugu intwaro n’abacancuro ngo bo guhirika ubutegetsi.

Ntacyo byafashe, none barashakishiriza mu kumwambura imitungo ye no kumutesha umutwe ngo bamwigizeyo. 

2022-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Chimpreports yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zambuka muri Uganda gushaka ibiryo

Uganda : Chimpreports yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zambuka muri Uganda gushaka ibiryo

Ubwanditsi 19 Apr 2019
Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’

Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’

RUSHYASHYA 15 Apr 2026
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Ubwanditsi 04 Oct 2023
RDF yungutse  aba Ofisiye barangije kwiga  muri École Royale Militaire Belge

RDF yungutse aba Ofisiye barangije kwiga muri École Royale Militaire Belge

Ubwanditsi 02 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari
UBUKUNGU

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari

Ubwanditsi 05 Nov 2018
Nairobi : Perezida Kagame  ari mu ba Perezida  bitabiriye inama ihuza u Buyapani na Afurika TICAD  ( Video )
Mu Rwanda

Nairobi : Perezida Kagame ari mu ba Perezida bitabiriye inama ihuza u Buyapani na Afurika TICAD ( Video )

Ubwanditsi 27 Aug 2016
Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru

Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 20 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru