• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Editorial 12 Dec 2022 Amakuru, IMIKINO

Nyuma y’igikorwa cyo gushaka impano z’abakinnyi bakiribato mu kiciro cy’Ingimbi n’Abangavu bazaserukira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar ho muri Senegal 2026 cyabereye mu Karere ka Karongi tarikiya 22 Ukwakira 2022 ubwo hashakishwaga impano z’abakinnyi bakina umukino wo Koga ariko mu mazi magari‘Open Water’, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza2022 cyakomereje mu Mujyi wa Kigali mu Ishuri rya Green Hills mu Karere ka Gasabo.

Iki gikorwa kiswe ‘YOUTH ATHLETE DEVELOPMENT PROGRAM 2021-2024’, kuri iyi nshuro cyari cyahurije hamweIngimbi n’Abangavu 96 bavuye mu makipe Umunani (8) ariyo; Mako Sharks yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana Swimming Club yo mu Karere ka Rwamagana, Les Daulphins Swimming Club ikorera mu Karere ka Gasabo, Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi, Vision Jeunnesse Nouvelle yo mu Karere ka Rubavu, Cercle Sportif de Kigali ikorera mu Rugunga mu Karere ka Nyarugenge, Aqua Wave Swimming Club ikorera mu Karere ka Gasabo naRwesero Swimming Club ikorera ku Rwesero mu Karere kaGicumbi.

Nyuma yo kerekena ibyo bashoboye mu byicirobarushanyijwemo ‘Events’, 174 mu kiciro cy’Ingimbi n’i 117 mu Bangavu, Intoranywa 30 nizo zagaragaje ko zitanga ikizerekuri uyu mwaka wa mbere wo gushaka izi mpano.

Izi Ngimbi n’Abangavu batoranyijwe nyuma yo kurushanwa mu Nyongo ‘Style’ zinyuranye zigizwe na; Breaststroke (Makeri), Butterfly (Bunyugunyugu), Freestyle, Mixed Relay, Medley Relay, Free Relay na Backstroke cyangwa se Ngarama.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwery’Umukino wo Koga mu Rwanda ‘RSF’, Komite Olempike y’uRwanda ku nkunga y’Ikigega Olempike ‘Olympic Solidality, niigikorwa kizamara imyaka Ine (4), hashakishwa impanoz’abakiri bato bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko ku rwego rw’Afurika izabera i Maseru mu gihugucya Lesotho n’iyo ku rwego rw’Isi izabera i Dakar muri Senegal mu 2026, ari nayo ya mbere izaba ibereye ku Mugabanew’Afurika ku rwego rw’Isi.

Ikigega Olempike kizakorana n’imikino ine mu Rwanda ariyo; Umukino wo Koga, Tennis ikinirwa ku Meza, Tennis ikinirwaku Bibuga ndetse n’umukino w’Amagare.

Bagaruka kuri iki gikorwa, yaba Fidel Kajugiro Sebarinda wariintumwa ya Komite Olempike, Bazatsinda James Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga naRusamaza Alphonse uyobora Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali, bashimye iki gikorwa ndetse banavuga ko bizeye ko Impanozizakivamo zizatanga umusaruro ku gihugu mu gihe kiri imbere.

Bwana Fidel Kajugiro Sebarinda yagize ati:”TurashimaIshyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ku mbaragazashyize mu gutegura iki gikorwa. Nyuma yo gushaka Impanomu bakinnyi bakina mu Mazi Magari, kuri iyi nshuroabakinira muri Pisine nabo ushingiye ku mubare murikwibonera, hari ikizere ko mu Mwaka w’i 2026 uzagera hariabakinnyi koko bari ku rwego rwo guserukira i gihugu kurwego mpuzamahanga by’umwihariko muri ariyamarushanwa”.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga, Bwana Bazatsinda James ati:”Nk’Ishyirahamwe twishimiye ikigikorwa, kuko byerekana ko mu gihugu Umukino wo Koga uhari, icyari cyarabuze aria ho kwigaragariza”.

“Ushingiye kumbaraga abakinnyi bari gushyira mu gushakaimyanya myiza by’umwihariko n’imbaraga abatoza barigushyiramo, nta gushidikanya ko bazaduhesha umusaruro”.

“Nyuma yo gutoranya izi mpano zigaragaje uyu munsi, zizongerwaho izo twabonye i Karongi, bose bazajyebakurikiranirwa bya hafi n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu naDiregiteri Tekinike w’Ishyirahamwe, babahe ubundi bumenyibuzabafasha kuzamura urwego no kuzaduhagararira neza mu Myaka iri imbere”.

Mu izina ry’abafite amakipe no mu izina ry’ababyeyi, RusamazaAlphonse we yagize ati:”Twahisemo gutangirana abakinnyibakiri bato kuko nibo umuntu amarana igihe kirekire”.

“Mbere twafataga abakinnyi batandukanye barimon’abakuru, ariko nyuma tukababura. Kuri iyi nshuro ababyeyibarabyumva, akaba ari nawo musaruro mubonaby’umwihariko kuba abakiri bato biganje muri uyu mukino kurwego rwo hejuru”.

Asoza yagize ati:”By’umwihariko turakomeza gushyiraimbaraga mu gusaba ababyeyi kuba hafi y’abana no kuzanaabana babo kwitabira uyu mukino, kuko ari umukino mwizakandi uzabagirira akamaro”.

2022-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Administrator 16 Oct 2025
Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Editorial 16 Sep 2022
Umugabo wa Celine Dion yapfuye

Umugabo wa Celine Dion yapfuye

Editorial 15 Jan 2016
“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

Editorial 06 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda  kwisonga  mu bihugu bifite abaturage banywa ibisindisha byinshi
Mu Rwanda

U Rwanda kwisonga mu bihugu bifite abaturage banywa ibisindisha byinshi

Editorial 06 May 2018
Uwahoze ari Meya wa Rutsiro yatawe muri yombi
Mu Mahanga

Uwahoze ari Meya wa Rutsiro yatawe muri yombi

Editorial 03 Mar 2016
Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame  yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru  mu Karere ka Burera na Gakenke
Mu Rwanda

Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera na Gakenke

Editorial 31 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru