• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports isoje imikino ibanza itsindwa na Gasogi, AS Kigali iyobora urutonde rw’agateganyo rwa PNL

Rayon Sports isoje imikino ibanza itsindwa na Gasogi, AS Kigali iyobora urutonde rw’agateganyo rwa PNL

Editorial 23 Dec 2022 Amakuru, IMIKINO

Ubwo hakinwaga umunsi wa nyuma w’imikino ibanza muri shampiyona y’u Rwanda izwi nka Primus National League, ikipe ya  Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi igitego kimwe ku busa naho Kiyovu SC itsindira i Rubavu Marines FC.

Mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yari yakiriye Gasogi United yari yahize gutsinda uyu mukino bitewe n’ihatana rikunze kumvikana hagati y’impande zombi.

Rayon Sports yari yakiriye  uyu mukino, yari yakoze impinduka kubakinnyi bamwe na bamwe babanjemo, aha twavuga nka Nkurunziza Felicien usanzwe akina ku ruhande inyuma yakinishiwe mu mutima w’abugarira naho Kanamugire Roger udasanzwe abanzamo yatangiye uyu mukino.

Mu ntangiriro z’uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko cyane cyane Gasogi United niyo yari imbere y’izamu rya Rayon cyane, ibi byaje no gukurikirwa no kugongana kwa Maxwell n’umunyezamu Hakizimana Adolphe wanahise asimbuzwa ndetse anajyanwa kwa Muganga ako kanya.

 

Gusimburwa kw’abakinnyi bitewe n’imvune byakomereje kuri Leandre Onana nawe wakorewe ikosa n’umukinnyi wa Gasogi United, ibi byatumye uyu mukinnyi ava mu kibuga asimburwa n’umunyakenya Paul Were.

Igice cya mbere kigiye kurangira ubwo hari muminota y’inyongera, nibwo Gasogi United yabonye igitego cyatsinzwe na Malipangu Christian bityo amakipe yombi ajya kuruhuka Gasogi United iyoboye ku gitego kimwe ku busa.


Igice cya Kabiri cy’uyu mukino cyaranzwe no guhanahana kw’ikipe ya Rayon Sports ndetse na Gasogi United ikanyuzamo igasatira, ariko ntakintu byatanze kuko uyu mukino warangiye ntazindi mpinduka zigaragayemo, umukino ukaba warangiye Gasogi United itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

Muwundi mukino w’umunsi wa 15 wabaye kuri uyu wa gatanu, Marines FC yatsinzwe na Kiyovu SC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Muhoozi Fred wataindaga igitego cye cya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Igice kibaza cya shampiyona y’u Rwanda kikaba kirangiye AS Kigali iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 30, Kiyovu SC ikaba ku mwanya wa kabiri nayo banganya amanota naho APR FC yo ikaba ku mwanya wa gatatu n’amanota 28.

Amakipe abiri ya nyuma ni Marines FC ya cumi na Gatanu, na Espoir FC ya nyuma ya 16.

Biteganyijwe ko shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura izagaruka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2023.

 

2022-12-23
Editorial

IZINDI NKURU

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Editorial 30 Oct 2017
Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Editorial 25 Sep 2025
Rayon Sports, APR FC na Police FC mu makipe yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports, APR FC na Police FC mu makipe yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro

Editorial 28 Apr 2022
Cassa Mbungo André yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru

Cassa Mbungo André yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru

Editorial 30 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa  Rusagara na bagenzi be
Mu Mahanga

‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa Rusagara na bagenzi be

Editorial 23 Jan 2016
Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo
IMIKINO

Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Editorial 19 Jan 2018
Ikibazo cya peteroli gikomereye u Burundi Nkurunziza avugamo umutekano mwinshi
ITOHOZA

Ikibazo cya peteroli gikomereye u Burundi Nkurunziza avugamo umutekano mwinshi

Editorial 04 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru