• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports isoje imikino ibanza itsindwa na Gasogi, AS Kigali iyobora urutonde rw’agateganyo rwa PNL

Rayon Sports isoje imikino ibanza itsindwa na Gasogi, AS Kigali iyobora urutonde rw’agateganyo rwa PNL

Ubwanditsi 23 Dec 2022 Amakuru, IMIKINO

Ubwo hakinwaga umunsi wa nyuma w’imikino ibanza muri shampiyona y’u Rwanda izwi nka Primus National League, ikipe ya  Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi igitego kimwe ku busa naho Kiyovu SC itsindira i Rubavu Marines FC.

Mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yari yakiriye Gasogi United yari yahize gutsinda uyu mukino bitewe n’ihatana rikunze kumvikana hagati y’impande zombi.

Rayon Sports yari yakiriye  uyu mukino, yari yakoze impinduka kubakinnyi bamwe na bamwe babanjemo, aha twavuga nka Nkurunziza Felicien usanzwe akina ku ruhande inyuma yakinishiwe mu mutima w’abugarira naho Kanamugire Roger udasanzwe abanzamo yatangiye uyu mukino.

Mu ntangiriro z’uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko cyane cyane Gasogi United niyo yari imbere y’izamu rya Rayon cyane, ibi byaje no gukurikirwa no kugongana kwa Maxwell n’umunyezamu Hakizimana Adolphe wanahise asimbuzwa ndetse anajyanwa kwa Muganga ako kanya.

Gusimburwa kw’abakinnyi bitewe n’imvune byakomereje kuri Leandre Onana nawe wakorewe ikosa n’umukinnyi wa Gasogi United, ibi byatumye uyu mukinnyi ava mu kibuga asimburwa n’umunyakenya Paul Were.

Igice cya mbere kigiye kurangira ubwo hari muminota y’inyongera, nibwo Gasogi United yabonye igitego cyatsinzwe na Malipangu Christian bityo amakipe yombi ajya kuruhuka Gasogi United iyoboye ku gitego kimwe ku busa.

Igice cya Kabiri cy’uyu mukino cyaranzwe no guhanahana kw’ikipe ya Rayon Sports ndetse na Gasogi United ikanyuzamo igasatira, ariko ntakintu byatanze kuko uyu mukino warangiye ntazindi mpinduka zigaragayemo, umukino ukaba warangiye Gasogi United itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

Muwundi mukino w’umunsi wa 15 wabaye kuri uyu wa gatanu, Marines FC yatsinzwe na Kiyovu SC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Muhoozi Fred wataindaga igitego cye cya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Igice kibaza cya shampiyona y’u Rwanda kikaba kirangiye AS Kigali iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 30, Kiyovu SC ikaba ku mwanya wa kabiri nayo banganya amanota naho APR FC yo ikaba ku mwanya wa gatatu n’amanota 28.

Amakipe abiri ya nyuma ni Marines FC ya cumi na Gatanu, na Espoir FC ya nyuma ya 16.

Biteganyijwe ko shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura izagaruka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2023.

2022-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye  ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi

Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ubwanditsi 24 May 2024
Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026

Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026

RUSHYASHYA 02 Aug 2026
Sobanukirwa impamvu iteka Umushakashatsi Tom Ndahiro adafata Ingabire Victoire Umuhoza nk’Umunyapolitike ahubwo akamufata nk’Umujenosoideri w’Umugome

Sobanukirwa impamvu iteka Umushakashatsi Tom Ndahiro adafata Ingabire Victoire Umuhoza nk’Umunyapolitike ahubwo akamufata nk’Umujenosoideri w’Umugome

Ubwanditsi 09 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika
INKURU NYAMUKURU

RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika

Ubwanditsi 06 Mar 2019
REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss
Mu Rwanda

REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

Ubwanditsi 17 May 2017
Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo
INKURU NYAMUKURU

Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Ubwanditsi 11 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru