• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Editorial 13 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Bimaze kugaragara ko Christine Coleman Uwizera, wiyita umuvugabutumwa, ntaho ataniye na Mukankiko Sylvia, inkotsa-nkunguzi yigize umuvugizi w’abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba adahwema guterekera ise Mutabazi Andereya wakanguriraga urubyiruko kwivanga mu rwangano no kwikoma Abatutsi mu yahoze ari komini Murama, yari Perefegitura ya Gitarama.

Urusaku, amanjwe no kutagira ikinyabupfura, ni icyita-rusange hagati ya Mukankiko na Christine Coleman, basabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Birababaje kuko iyo usesenguye ubona nta n’igaruriro, kuko ubugome bwamaze kubagera mu musokoro!

Nubwo Christine Coleman yiyita umupasitori, urebye amateka ye n’ibikorwa bimuranga mu minsi ishize, ntiwatinda kwanzura ko umukambwe Micheal Coleman wibwira ko yashakanye n’umuvugabutumwa, ahubwo yarongoye umuvugizi wa Sekibi. Niba Michael Coleman ataraburiye, iki ni igihe cyo kwitandukanya na kabutindi, amazi atararenga income.

Christine Uwizera wiyise umuvugabutumwa, agorwa bikomeye no kuvuga Ijambo ry’Imana yiyitirira, kuko n’iyo abigerageje ntibikunda, dore ko ururimi rwe rwagoramiye mu gutuka abayobozi b’u Rwanda na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo abikora yirengagije ko nta na rimwe ikibi kiganza icyiza, kandi ayo mahomvu atzigera akoma imbere ibikorwa byubaka .

Christine Uwizera ukunda kubeshya ko yacitse ku icumu, muw’ 1994 yari afite imyaka 22 y’amavuko, kandi ababyeyi be bapfuye mbere ya 1994. Mu gihe Jenocide yabaga yigaga muri Kaminuza Nkuru y’uRwanda, aho yabonye buruse kubera ko yari Umuhutukazi, nk’uko byagendaga muri politike y’uburezi ishingiye ku ivanguramoko. Abo bakuranye twaganiriye, baduhamirije ko nta buhanga yigeze mu mashuri yisumbuye bwari kumuhesha gukomeza muri kaminuza.

Inkotanyi zimaze guhagarika Jenocide yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare ndetse n’imiryango yabo bahungiye mu yahoze ari Zayire, ari naho Christine Uwizera yahungiye. Uburaya no kwiyandarika yari asanganywe mu Rwanda yanabukomereje mu nkambi zo muri Zayire, ari na byo byamuhuje na Micheal Coleman, wari umukoresha we mu kazi ko gufasha impunzi.

Umwe mu banyeshuri biganye na we muri Kaminuza I Butare, yabwiye Rushyashya ko Christine Uwizera yari umukobwa wahoranaga umushiha kuri bagenzi be b’Abatutsi , akabasebya akanabatoteza bikabije. Hari na mugenzi we biganaga yafatiye igitabo ashushanyamo inzoka, amwandikiraho ngo “inzoka mwaremewe kumenwa umutwe”.  Abo Batutsi se bari kuvugirwa nande, ko Kaminuza yari iyobowe n’abarusha ubugome Christine Uwizera!

Nta gushidikanya ko kuba Abatutsi batarashiriye ku icumu muw’ 1994 byababaje cyane Christine Uwizera kuko aribyo yifuzaga, ndetse anabyizeye. Ngaho aho yakuye urwango afitiye FPR Inkotanyi yarokoye Abatutsi, zikabuza Christine Uwizera gukabya inzozi zo kuzatura mu gihugu kizira Umututsi.
Sylvia Mukankiko umenyerewe ku kabyiniriro k’inkotsa-nkunguzi, we twamugarutseho kenshi. Igisekeje gusa kuri iyi ntumwa ya satani nka mugenzi wayo Uwizera Christine, iyo ananiwe gusobanura niba ibimuvugwaho atari ukuri, akora mu nganzo maze si ugutukana akiva inyuma.

Nta gitangaje ariko, uburere bugerwa ku mashyi yahawe nibwo bwamushoye mu bukunguzi n’ubushizi bw’isoni. Tubonereho kumubwira ko gutuka Rushyashya n’ubuyobozi bwayo ntacyo bizahindura ku murongo wayo , ahubwo biyiha imbaraga n’imbaduko byo gukomeza kwamagana inkozi z’ibibi nka we.

Twibutse gusa ko Inkotsa-nkunguzi, Mukankiko Sylvia, ari mwene Mutabazi Andereya wamenyekanye mu gace yari atuyemo ka Rutobwe no hanze ya ko , nk’Interahamwe ruharwa, yari ishinzwe kuroga urubyiruko. Yakoze uko ashoboye mu gutsemba Abatutsi, maze umukobwa we Mukankiko asigarana umurage mubi. Nawe azarinda arunduka umugambi wo gutsemba Abatutsi ku isi atawugezeho.

Bigaragara ko Abanyarwanda bamaze gutahura ububi bw’uburozi Christine Uwizera Coleman ajunditse, nk’ubwo Mukankiko amaranye imyaka mu ijigo. Ntabwo bakirangazwa n’ibinyoma bishingiye ku ngengabitekerezo yamunze ubwonko bw’aba bagore bombi barenze ihaniro, nako barumbiye Imana n’abantu.

2023-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Editorial 06 Jul 2019
Uganda:  Hamenyekanye ko Gen Tumukunde yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kwitura hasi muri kasho

Uganda: Hamenyekanye ko Gen Tumukunde yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kwitura hasi muri kasho

Editorial 17 Mar 2020
Mu mukino ubanza wa CAF Champions League, APR FC yanganyije na Pyramids FC  1-1

Mu mukino ubanza wa CAF Champions League, APR FC yanganyije na Pyramids FC 1-1

Editorial 14 Sep 2024
Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

Editorial 03 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda
Amakuru

Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Editorial 19 Jan 2022
Ku myaka 94, Nancy Reagan Yitabye Imana
IMIKINO

Ku myaka 94, Nancy Reagan Yitabye Imana

Editorial 07 Mar 2016
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema
Mu Mahanga

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema

Editorial 21 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru