• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Agatogo k’ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho?

Agatogo k’ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho?

Editorial 12 Apr 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Abasesengura politiki, by’umwihariko ibijyanye n’intambara, umutekano no gukemura amakimbirane, bakomeje kwibaza ireme ry’umusaruro w’ingabo zicucitse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko uko iminsi yicuma birushaho kudogera.

Izi ni mpungenge zishingiye kukuba muri iki gihugu hakomeje kwiyongera abasirikare baturutse imihanda yose, biyongera ku mitwe yitwaje intwaro irenga 140 yiganje mu Burasirazuba bw’iki gihugu.Abarambye mu busesenguzi bw’Akarere k’Ibiyaga Bigari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iherereyemo, iyo bageze ku ngingo y’umutekano muke, bakunze gutinda ku mitwe y’iterabwoba; ADF (Allied Democratic Force) ukomoka muri Uganda, FDLR, washinzwe kandi ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda, indi mitwe yitwaje intwaro isaga 140 irimo CODECO, Maimai-Nyatura n’indi itandukanye.

Icyakora nanone kuri ubu igiteye urujijo muri iki gihugu ni umusanzu uzatangwa n’abacanshuro Perezida Tshisekedi yakuye mu bihugu bitandukanye. Biragoye kumva ukuntu aba bacanshuro bazakorana n’izindi ngabo Tshisekedi yahawe n’imiryango mpuzamahanga nka Nka l’ONU, EAC (EACRF), n’ingabo zitangwa kubucuti afitanye nibindi bihugu nk’Angola.

Nkuko bigarara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, ku mbuga nkoranyambaga no mu buhamya butangwa n’abanyamakuru barambye mu gukora inkuru zicukumbuye, gutara no gutangaza amakuru y’ahabera intambara, kuri ubu muri Congo hari; Abacanshuro baturuka muburasirazuba bw’uburayi.

Aba bashinjwa kuba barakoze ibyaha by’ihohotera muri Mali no muri Santrafurika (Republic of Central Africa) ubwo bitabazwaga n’ibi bihugu.Aha ngaha icy’umvikana nuko nta mucanshuro ubayifuriza igihugu cyamuhaye akazi amahoro.

Ahubwo abacanshuro bakora iyo bwabaga ngo umutekano ubure maze bagumye bagumane akazi. Kuri DRC byo ni urundi rwego, kuko uretse kuzagira Congo akarima bazakoremo ibyaha byibasira ikiremwa muntu nko gufata ku ngufu, aba bacanshuro bahiteze kuzasahura amabuye y’agaciro basanzwe bamaranira muri iki gihugu.Uyu mutwe ukomoka muri Bulgaria uyobowe na Frenchman Olivier Bazin uzwi nka Colonel Mario bari gufatanya n’ingabo za Congo, FARDC na FDLR.

Uretse aba bacanshuro baje muri DRC kubera ikibazo cy’umutekano muke n’ubuyobozi bwa ntibindeba bwa Congo, President Tshisekedi yaniyambaje FDLR, Umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, buzuyemo ingengabitekerezo ya genocide. Bamaze no kuyicengeza mu baturage ba Congo murwego rwo kuvangura abanyecongo bavuga ikinyarwanda. Izo nyeshyamba za FDLR zambara imyeda y’Ingabo za congo zizwiho kuba zitishoboreye kandi zamunzwe na Ruswa, maze bakajya mubikorwa byo kwica no gusahura abanyecongo bavuga ikinyarwanda.

Muri Congo hari agatogo k’ingabo nyamara abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu ntibahwema kugaragaza ko nta musaruro zitanga, aka bwa buro bwinshi butagira umusuru. Urugero rwa hafi ni ingabo za Loni Monusco zihamaze imyaka isaga 20 umumaro wazo ari ugutanga amakuru y’uko muri DRC ibintu byifashe. Nyamara abanye-Congo bakomeje gukurwa mu byabo n’intambara.

Mu rwego rwo kuzabona uko asubika amatora, Perezida Tshisekedi yanze kubahiriza amasezerano yari gutuma M23 ihagarika imirwano. Yakoresheje abanyepolitiki bamushyigikiye, bashishikariza abaturage kwigaragambya basabako ingabo zaje kugoboka iki gihugu zirukanwa, ahubwo azana abacanshuro bazatuma ibintu birushaho kudogera.Amatangazo Guverinoma ya DRC imaze igihe ishyira hanze hahora hagarurwamo igika kivuga ko amatora atazaba mu gihe igihugu kiri mu ntambara.

Ikibazo umuntu wese yakomeza kwibaza ni kimwe, uru ruhuriane rw’ingabo zikomeje kwisukiranya muri congo ni iki kizima zizamarira iki Gihugu. Twibutse ko mungabo zijya muri kiriya gihugu, iz’u Rwanda ntabwo zirimo kuko President Tshisekedi yakomeje gushinja U Rwanda gufasha umutwe wa M23 avuga ko ari abanyarwa.

2023-04-12
Editorial

IZINDI NKURU

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Editorial 23 Jan 2024
Gikongoro: Umupadiri yahagaritswe imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi n’ubusambanyi

Gikongoro: Umupadiri yahagaritswe imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi n’ubusambanyi

Editorial 24 Apr 2018
Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Editorial 11 Sep 2019
Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Editorial 25 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda

Editorial 24 Oct 2025
BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka
UBUKUNGU

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Editorial 26 Jun 2018
Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na New African Magazine
POLITIKI

Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na New African Magazine

Editorial 09 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru