• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Editorial 05 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nk’uko bikubiye mu itangazo rya Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, i Buruseli mu Bubiligi, Urukiko rw’Abaturage rwatangiye urubanza rw’Abanyarwanda , Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa, bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba barageze mu Bubiligi mu buryo budasobanutse.

Pierre Basabose akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, akaba yarigeze no kuba mu mutwe w’aba”GP” , abasirikari barindaga Perezida Yuvenali Habyarimana .Yaje kuba umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kigali, aho yari afite ibiro bikomeye by’ivunjisha(bureau de change), dore ko yari yihariye hafi amasoko hafi ya yose yo kuvunjira Leta.

Ubu bukire buherekejwe no kuba”umunyakazu ntayegayezwa” byatumye aba umwe mu bikomerezwa byashinzwe radio rutwitsi ya RTLM, yifashishijwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Basabose Akurikiranyweho kandi guha Interahamwe imyitozo n’ibikoresho.

Séraphin Twahirwa uzwi ku izina rya “Chihebe”, we akomoka mu yahoze ari komini Giciye muri Gisenyi. Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umukuru w’Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye, izo Nterahamwe ze zikaba zarishe Abatutsi batagira ingano aho i Gikondo hafi ya MAGERWA, no mu tundi duce twa Kigali.

Biteganyijwe ko kuva tariki 09 z’uku kwezi kugeza mu mpera z’Ukuboza 2023 hazumvwa abatangabuhamya, barimo ababarirwa muri 40 bazava mu Rwanda.

Kugeza ubu mu Bubiligi hateguwe imaza 5 ziregwamo abantu 9.

2023-10-05
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame ari mu gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Kagame ari mu gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi

Editorial 23 Feb 2022
Kwigerera mu Rwanda byahise bihindura byinshi ku mitekerereze ye

Kwigerera mu Rwanda byahise bihindura byinshi ku mitekerereze ye

Editorial 25 Oct 2016
u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

Editorial 24 Nov 2020
Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Editorial 03 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali
Mu Mahanga

Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali

Editorial 18 Nov 2016
Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?
INKURU NYAMUKURU

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Editorial 19 Dec 2018
Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe
ITOHOZA

Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe

Editorial 13 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru