• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Ubwanditsi 02 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryigenga mu Rwanda (Radio 10 na Royal FM) yagaragaje ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biterwa n’abayobozi b’icyo gihugu babi batubahiriza inshingano zabo zo kwita ku banyekongo bose, agaragaza ko bikwiriye kwikorezwa Abanye-Congo, aho kuba u Rwanda ndetse anashimangira ko kwikorezwa ibyo bibazo bya RDC ari nko kwikorezwa umurambo w’impyisi.

Iyi ngingo yayigarutseho kuri uyu wa 01 Mata 2024, mu kiganiro na Radio10 ndetse na Royal FM. Cyagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’igihugu.

Umunyamakuru Aissa Cyiza yabajije Perezida Kagame impamvu ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bidakemuka na cyane ko habaye ibiganiro byinshi byari bigamije guhosha ikibazo.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko nubwo ibyo bibazo biterwa n’ubuyobozi bwa RDC, hari ubwo abayobozi batandukanye ku Isi babyikoreza u Rwanda, icyakora akavuga ko bidakwiriye ahubwo umuzigo wa RDC ukwiriye kwikorezwa Abanye-Congo.

Ati “Ukwiriye kwikorezwa Abanye-Congo n’abayobozi ba Congo ntabwo ukwiriye kwikorezwa u Rwanda cyangwa abayobozi b’u Rwanda. U Rwanda barwikoreje umuzigo wa RDC igihe kinini ndetse birarambiranye. Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rufite ibibazo byinshi byo gukemura, bityo ko bidashoboka ko rwikorera imizigo y’ibindi bihugu birimo na RDC.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo by’iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda mu Burengerazuba, ari uruvangitirane rwa politiki idafututse.

Ati “Abanyaburayi baravuga bati nitudafata Congo neza ngo tuyihe ibyo ishaka byose n’iyo byaba bidashyitse, Congo iratwarwa n’Abashinwa, iratwarwa n’Abarusiya, bakemera ikibi cya Congo, kuyigana no kwikoreza umugogoro wayo abandi ntibanawikorere ubwabo kugira ngo bakore ibyo bakorayo.”

Perezida Kagame yagarageje ko ibyo byose byaba ibyo bakorayo n’imikoranire yabo ntacyo bitwaye u Rwanda, icyakora akavuga ko igiteye impungenge ari uko abo abashaka kugira indonke bakura muri RDC bitwaza u Rwanda.

Ati “Ibyo ariko nabyo nta n’ubufiteho ikibazo, ujya gukura ibyo akura muri Congo njye birandebaho iki? Ariko se njye baranshakaho iki? Kuki kugira ngo uvane ibyo ushaka muri Congo, ugomba kunyikoreza ibibazo bya Congo?”

Perezida Kagame yavuze hari n’ibindi bibazo byo kubangamira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ashimangira ko baba Abatutsi cyangwa Abahutu bose batamerewe neza, nubwo hibasirwa cyane Abatutsi bo muri iki gihugu.

Yavuze ko guhabwa uburenganzira badakwiriye kubasaba, ahubwo bagomba kubuhabwa, akemeza ko kutabuhabwa ari cyo gituma hahora intambara z’urudaca zihari uyu munsi, abantu bakicwa abandi bakagirwa impunzi mu bihugu bitandukanye, ibintu bigomba gushakirwa umuti urambye.

Ati “Ugomba kubishakira umuti ni Congo ntabwo ari u Rwanda. Ndetse ntabwo ari n’Umuryango w’Abibumbye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ikindi gikomeje gituma intambara zo mu Burasirazuba bwa RDC zitaranduka ari FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, ariko kuri iyi nshuro yahawe intebe mu gihugu, ihabwa ibikoresho bya gisirikare byose, intego ari ugutera u Rwanda.

Ati “Ibyo na byo ntabwo ari twe twabikemura ni RDC igomba kubikemura. Twe twafasha gusa mu buryo bwo kubikemura. Ariko igisigaye ni ukwirinda ngo ibyo bitazaza bikatumerera nabi bikaduteza umutekano muke. Ni yo nshingano twese dufite.”

 

 

 

2024-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Ubwanditsi 20 May 2024
Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina

Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina

Ubwanditsi 23 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi
Amakuru

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Ubwanditsi 23 Jul 2021
Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be
Amakuru

Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Perezida Kagame yihanganishije Kenya yagabweho igitero cy’iterabwoba
ITOHOZA

Perezida Kagame yihanganishije Kenya yagabweho igitero cy’iterabwoba

Ubwanditsi 17 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru