• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Editorial 29 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaciye impaka zari zimaze imyaka 2, maze ishingiye ku bimenyetso bigaragaza ko mu Rwanda hari umutekano usesuye, n’ibindi bisabwa ngo uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwe, itora itegeko ryemerera Guverinoma y’icyo gihugu kohereza mu Rwanda abimukira bakirimo mu buryo butemewe n’amategeko.

Nyuma y’amasaha make, iri tegeko ryahise rinashimangirwa n’Umwami Karoli III, bisobanuye ko rigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Niba rero inzego z’ikirenga mu butegetsi bw’Ubwongereza zihamije ko mu Rwanda hari umutekano n’ubutabera, urundi rwitwazo rwaba uruhe mu gukomeza kugundira amadosiye y’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kubohereza mu Rwanda ngo baburanishwe, nk’uko byasabwe, none imyaka ikaba ibaye agahishyi Abongereza baratereye agati mu ryinyo? Ese gukingira ikibaba abicanyi, nibyo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu bahora batoza abandi?

Kuva mu mwaka wa 2007, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirije Ubwongereza dosiye z’Abanyarwanda 5 bakekwaho kuba abajenosideri, hasabwa ko bakoherezwa mu nkiko zo mu Rwanda. Kuva icyo gihe, ari ukubohereza byimwe agaciro, ari no kubaburanishiriza mu Bwongereza nibura, nabyo ntibyakorwa.

Abo ba ruharwa ni:

1. Vincent Bajinya usigaye wiyita ” Brown Vincent” mu rwego rwo kuyobya uburari, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarayoboraga ikigo cyo kuboneza urubyaro cya ONAPO. Ashinjwa uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi mu Mujyi wa Kigali.
2. Céléstin Mutabaruka wategekaga umushinga w’ubuhinzi ” Crête-Zaïre-Nil”. Yahaye abicanyi amabwiriza, amafaranga n’imodoka z’umushinga, kugirango batsembe inzirakarengane z’Abatutsi zari zahungiye mu Bisesero.
3. Emmanuel Nteziryayo wari burugumesitiri wa Mudasomwa, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
4. Charles Munyaneza wari burugumesitiri wa Komini Kinyamakara, nayo ya Gikongoro.
5. Céléstin Ugirashebuja wari burugumesitiri wa Kigoma, Komini yahoze mu cyitwaga Perefegitura ya Gitarama.

Mu mwaka 2008 inkiko zo mu Bwongereza zemeje ko aba uko ari 5 boherezwa kuburanira mu Rwanda, ahabereye ibyaha bakurikiranyweho, ariko mu mwaka wakurikiyeho ubujurire bwabo buhabwa agaciro, ngo kuko mu Rwanda batari kubona ubutabera n’uburenganzira binoze.

Muw’2022, Borris Johnson wari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza icyo gihe, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali, yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose abo bajenosideri bakaryozwa ibyo bakoze, nyamara n’abamusimbuye kuri uwo mwanya ntibigeze bubahiriza isezerano.

Nyuma rero y’imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, amajwi menshi akomeje gutera hejuru, yibaza niba amaherezo imiryango y’abiciwe n’izi nkoramaraso izashyira igahabwa ubutabera.

Igiteye impungenge kurushaho, ni uko aba baruharwa bagenda basatira imyaka y’ubusaza, bikabongerera amahirwe yo kuzava kuri iyi si batumvise ikibatsi cy’ubutabera, nk’uko byagenze kuri ruharwa Kabuga Felisiyani, utazaburanishwa ngo kuko ashaje cyane.

Imiryango iharanira guca umuco wo kudahana ndetse n’iy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, irasaba Ubwongereza gushyira imbaraga mu kugeza mu butabera aba bantu 5, nk’izo bashyize mu gutambutsa itegeko ryemerera icyo gihugu kwikuraho abimukira bahaba mu buryo butemewe n’amategeko.

2024-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Editorial 07 Apr 2024
Mu mikino y’umunsi wa 12 ya shampiyona y’u Rwanda, As Kigali yatsinzwe na Rutsiro FC, Rayon Sports inganya na Musanze FC

Mu mikino y’umunsi wa 12 ya shampiyona y’u Rwanda, As Kigali yatsinzwe na Rutsiro FC, Rayon Sports inganya na Musanze FC

Editorial 16 Jan 2022
2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage  “Impinduka”

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage “Impinduka”

Editorial 14 Aug 2019
Byari amarira menshi kuri Zari ndetse n’ Abana be mwishyingurwa ry’ uwahoze ari Umufasha we Ivan Ssemwanga

Byari amarira menshi kuri Zari ndetse n’ Abana be mwishyingurwa ry’ uwahoze ari Umufasha we Ivan Ssemwanga

Editorial 30 May 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru