• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Ubwanditsi 21 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ububozi bw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu ya APR FC beemeje Darko Nović nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’Imyaka itatu.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za APR FC, bemeje ko uyu mutoza ariwe ugiye kuyitoza mu gihe cy’imyaka itatu ndetse akaba ari butangire akazi uhereye kuri uyu wa Gatanu.

Bagize bati ”APR FC Inejejwe no kwakira Bwana DARKO NOVIC n’abungiriza be mw’ikipe yacu nk’Umutoza mukuru mugihe cy’imyaka 3”.

“Tumufitiye icyizere kandi dufatanije ko azageza ikipe yacu ahisumbuye kurushaho, Arakaza neza mu muryango mugari wa APR FC”.

Uyu mugabo yageze i mu Rwanda mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatanu ndetse ahita asinya amasezerano n’iyi kipe iheruka gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda.

Darko w’imyaka 52 y’amavuko aje muri APR FC gusimbura Umufaransa Thierry Froger wasoje amasezerano y’umwaka umwe umwe yari afite ariko ntiyayongererwa.

Darko Nović si ubwa mbere agiye gutoza ku mugabane wa Afurika kuko yatoje amakipe arimo ES Sétif yo muri Tunisia ndetse n’ikipe y’igihugu ya Libya.

Uyu mugabo yigeze gusezerera APR FC muri CAF Champions League, atoza US Monastir yo muri Tuniziya, yari aherutse gutandukana na Al-Bukiryah FC yo muri Arabie Saoudite.

Darko Nović baje basanga iyi kipe yarasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kane, aho yari iyobowe n’umutoza wungurine muri iyi APR FC, Hitimana Thierry uheruka no gutoza umukino banganyije na Rayon Sports 0-0.

2024-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw

AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw

RUSHYASHYA 13 Jul 2026
Muhire Henry wigeze kuba umunyamakuru yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu François Regis weguye kuri uwo mwanya

Muhire Henry wigeze kuba umunyamakuru yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu François Regis weguye kuri uwo mwanya

Ubwanditsi 07 Jan 2022
Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports

Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports

Ubwanditsi 17 Jul 2021
Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Ubwanditsi 31 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu biyita ko ari abo muri M23 bahungiye mu Rwanda – RDF
Mu Mahanga

Abantu biyita ko ari abo muri M23 bahungiye mu Rwanda – RDF

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Angola: Dos Santos arashyize amanika amaboko yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 “INKURU IRAMBUYE”
POLITIKI

Angola: Dos Santos arashyize amanika amaboko yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 “INKURU IRAMBUYE”

Ubwanditsi 03 Dec 2016
Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa
Amakuru

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru