• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024 Amakuru, IKORANABUHANGA, Mu Rwanda, POLITIKI

U Rwanda rukunze kuza mu myanya ya mbere muri Afurika mu korohereza abashoramari nk’uko raporo zinyuranye zibigaragaza. Gusa kuba rufite umutekano nayo ni indi ngingo ikomeye ituma abantu badaseta ibirenge mu kurushoramo imari.

Bamwe mu bashoye imari mu mishinga migari y’inyubako zirimo n’iz’imiturirwa mu Mujyi wa Kigali bashimangira ko icyizere bagirirwa n’Ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’umutekano biri mu bituma inyubako nini kandi ziyubashye zikomeza kwiyongera.

Ni mu gihe abikorera bo bavuga ko ubwiyongere bw’inyubako butuma babasha gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi ku bwinshi.

Ibice hafi ya byose mu Mujyi wa Kigali muri iyi minsi birazamukamo inzu z’amagorofa ziganjemo izagenewe kuzakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bw’ingeri zinyuranye.

Umuyobozi wa Group Duval Great Lakes yashoye imari mu nyubako ya Inzovu Mall iherereye ku Kimihurura, Vicky Murabukirwa, ashimangira ko guhitimo gukora umushinga nk’uyu uremereye ari icyizere bafitiwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Inzovu Mall ni urugero rw’umwe mu mishinga y’ubwubatsi ikomeye muri iyi minsi mu Mujyi wa Kigali.

Gusa siwo gusa kuko nk’i Remera hafi ya Stade Amahoro harimo gushyirwa inyubako z’uruhurirane zizifashishwa n’abazaza bari mu bikorwa bifitanye isano n’imikino birimo amahoteli n’ibindi bikubiye mu mushinga wiswe Zaria Court.

Rwagati mu Mujyi hafi y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali kandi harimo kuzamuka inzu 2 zibangikanye za Equity Bank zizaba zifite amagorofa 25.

Ni nako umurambi w’ahazwi nko kuri Plateau, myinshi mu miturirwa yamaze kubakwa ikaba itegereje gutahwa ku mugaragaro no gukorerwamo, ibi ariko byanahinduye isura yaho ugereranije n’uko hari hameze mu myaka yo hambere.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya ashimangira ko ubwiyongere bw’imiturirwa muri uyu Mujyi atari uguhindura isura yawo gusa, ko ahubwo ari n’ikimenyetso cy’uko abikorera n’abashoramari bishimiye u Rwanda.

Hari imiturirwa myinshi igitangira kubakwa, indi iracyazamurwa aho nk’igiye kubakwa ahahoze Inzu Ndangamuco y’u Rwanda n’Ubufaransa mu Kiyovu naho hagiye gushyirwa inzu izaba yubatswe mu buryo budasanzwe.

Kwaguka k’Umujyi wa Kigali, kuvugurura imyubakire no gusirimuka kwawo muri rusange abikorera babibonamo andi mahirwe akomeye yo kongera ingano y’ibyo bacuruza bikenerwa muri bene iyo mishinga birimo n’ibikoresho by’ubwubatsi cyane ko byinshi bitavanwa mu mahanga.

2024-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Ni igihe cyiza cya Afurika cyo gukosora amakosa menshi yakozwe- Perezida Kagame

Ni igihe cyiza cya Afurika cyo gukosora amakosa menshi yakozwe- Perezida Kagame

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge

Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 Jul 2017
RD- Congo:  Perezida Tshisekedi  yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

RD- Congo: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Ubwanditsi 20 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko mu bihugu bigize EAC Uganda n’u Burundi byahinduranyije ubutegetsi kenshi kurusha ibindi
Mu Rwanda

Uko mu bihugu bigize EAC Uganda n’u Burundi byahinduranyije ubutegetsi kenshi kurusha ibindi

Ubwanditsi 21 Mar 2017
Umuhanzi Zilha wamenyekanye mu marushanwa ya ArtRwanda Ubuhanzi arashishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga gusura no gutembera u Rwanda
MULTIMEDIA

Umuhanzi Zilha wamenyekanye mu marushanwa ya ArtRwanda Ubuhanzi arashishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga gusura no gutembera u Rwanda

Ubwanditsi 17 May 2021
Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda benshi batuye i Maputo-Amafoto
IMIKINO

Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda benshi batuye i Maputo-Amafoto

Ubwanditsi 16 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru