• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwanditsi 04 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Imyaka ibaye 18 uRwanda rushyikirije Leta y’Ubwongereza impapuro zisaba guta muri yombi abajenosideri 5 bari muri icyo gihugu, ariko abo bagome bakomeje kwidegembya nk’aho nta n’icyabaye.

Abo ni Charles Munyaneza, Céléstin Ugirashebuja, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Céléstin Mutabaruka. Aba bagizi ba nabi bamaze gukeneka ubutabera, ku buryo ndetse ubu bari no mu bikorwa bisenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uko amashyaka yagiye asimburana ku butegetsi mu Bwongereza, yagiye yizeza uRwanda kwihutisha ubutabera abo bantu nibura bakaburanishwa, ariko imvugo ntiyigeze ihuzwa n’ingiro. Ibyo kubohereza
mu Rwanda ngo baburanishirizwe ahakorewe ibyaha bakurikiranyweho, byo ntawe ukibiteganya, urebye uburyo abo bajenosideri bakomeje gufatwa nk’amata y’abashyitsi.

Abazi neza imiterere ya politiki y’Ubwongereza bahamya ko amahari cyangwa agapingane hagati y’amashyaka abiri ahora asimburana ku butegetsi (Labour Party na Conservative Party) aribyo bidindiza ibyemezo byinshi, uruhande rwimitswe rukanga gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’uruvuye ku butegetsi.

Urugero ni amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, yari yashyizweho umukono na Ministiri w’Intebe Rishi Sunak wo muri “Conservative Party” , ariko Bwana Keir Starmer wo muri” Labour Party” yajya ku butegetsi akanga kubahiriza ayo masezerano.

Aho rero niho Abanyarwanda banenga iyo mikorere ya bamwe mu bategetsi b’Ubwongereza, bahera bavuga bati:” Nibagumane abimukira babo, baduhe abajenosideri bacu, tubiburanishirize”.

Muri iki cyumweru, Ambasaderi mushya w’Ubwongereza mu Rwanda, Madamu Alison Thorpe, yemereye itangazamakuru ko igihugu cye koko cyagaragaje kuzarira gukabije mu gushyikiriza inkiko bariya bajenosideri, icyakora yizeza Abanyarwanda ko hari ibimaze gukorwa ngo abo bantu baburanishwe” mu gihe kiri imbere”.

Twakwizezwa n’iki ko iki cyizere nacyo kitazaraza amasinde, ko amagambo nk’aya atari ubwa mbere abategetsi b’Ubwongereza bayavuze? Mu mwaka wa 2022, ubwo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yari mu Rwanda, yijeje isi yose ko agiye gushishikariza inzego bireba gufata abo bajenosideri, nyamara twarabitegereje n’ubu amaso aracyari mu kirere.

Ubwongereza nk’igihugu kivuga ko cyubaha indangagaciro z’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, bwagombye guterwa isoni no gukingira ikibaba abajenosideri, mu gihe hari ibindi bihugu by’Uburayi nk’Ububiligi, Ubufaransa, Ubuholandi, Norvège, Danmark na Suwedi, byo nibura bifite intambwe byateye( uko yaba ingana kose) mu gushyikiriza inkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twibuke ihame ry’abahanga mu mategeko, rivuga ko “ubutabera butinze butaba bukiswe ubutabera”!

2024-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Ubwanditsi 12 May 2025
Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022
Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe

Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe

Ubwanditsi 06 Mar 2019
Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 10 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UKO INTUMWA 12 ZA YESU ZAPFUYE URUPFU RUBI
ITOHOZA

UKO INTUMWA 12 ZA YESU ZAPFUYE URUPFU RUBI

Ubwanditsi 16 Jun 2016
APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2
Amakuru

APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2

Ubwanditsi 21 Feb 2024
Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi
Amakuru

Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi

Ubwanditsi 19 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru