” Nta cyiza nko kuva muri ubu buzima Igihugu kigufata nk’intwari yacyimanye, ikitanga ngo igikure mu mikaka y’abagome n’abagambanyi”.
Mu magambo yavuzwe n’abantu benshi babanye na Amb.Col(Rtd) Dr. Joseph Karemera, kuri uyu wa gatatu akaba yasezeweho bwa nyuma, nyuma y’aho mu cyumweru gishize yitabye Imana azize uburwayi.
Umuhango wo guha icyubahiro Nyakwigendera Karemera, wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, witabirwa n’abanyacyubahiro barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, washimiye Amb. Col(Rtd) Dr Karemera uruhare yagize mu kubohora u Rwanda ndetse no kuruteza intambwe twishimira uyu munsi.
By’umwihariko, Perezida Kagame yashimiye Nyakwigendera Joseph Karemera kuba yarimye amatwi abagerageje kumushuka ngo atatire igihango, yanga kuba nk’abandi bemeye kugambanira u Rwanda kubera inda nini, ubu bakaba bangara mu mahanga, ndetse abandi babitakarijemo ubuzima.
Perezida Kagame ati:” Karemera agiye abonye umusaruro mwiza w’imbaraga yatanze ngo uRwanda rubohorwe. Umusanzu we wabaye ingirakamaro mu kubaka uRwanda, kandi azahora abishimirwa”.
Amb. Col (Rtd) Dr Joseph Karemera ni umwe mu bashinze umuryango wa RPF-Inkotanyi, arwana n’urugamba rutari rworoshye rwabohoye u Rwanda, runahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igihugu kimaze kuva mu maboko y’abicanyi, Amb. Col (Rtd) Dr. Karemera yagize uruhare rutazibagirana mu kugisana, aho yabanye mu myanya inyuranye y’ubuyobozi, irimo kuba Minisitiri mu bihe bigoranye, Ambasaderi ndetse na Senateri.
Atabarutse afite imyaka 70 y’amavuko, akaba asize umugore n’abana barindwi.
Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi azakomeze kutubera urumuri mu bikorwa by’ubumuntu, n’iby’ubutwari bwo kurinda uru Rwanda, none no mu gihe kizaza.