• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Ubwanditsi 06 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ibi ni ibikubiye mu itangazo ry’Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Mwairimu Nderitu, ryashyizwe ahagaragara ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024.

Madamu Alice Wairimu Nderitu avuga ko bishimishije kuba Eugène Rwamucyo yarashyikirijwe urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, maze mu butabera busesuye agahanirwa ibyaha ndengakamere, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Madamu Wairimu ati:” Ni iby’agaciro guca umuco wo kudahana. Iyo abakoze ibyaha biremereye badahanwe, uretse ko bikomeza gushengura imitima y’abahemukiwe, byanatuma ubugome nk’ubwo bwongera gukorwa”.

Umujyanama Wihariye muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside kandi asanga urubanza rwa Rwamucyo rukwiye gukangura isi yose, maze abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose bagashyikirizwa inkiko. Ati:” Birababaje kuba hashize igihe kinini ibihugu 33 byarahawe impapuro zisaba guta muri yombi abantu 1.000 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko abo bantu bakaba bakidegembya muri ibyo bihugu”.

Mu gihe twibuka imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu Wairimu Nderitu arasaba ibihugu byose kubahiriza inshingano yo gufatanya n’urwego rushinzwe kurangiza imirimo yahoze ari iy’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaburanishwa, kuko asanga ari bwo buryo bwo gukumira ko jenoside yakongera kubaho ukundi.

Tariki 30 Ukwakira 2024, urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Eugène Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27, rumaze kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Butare no mu nkengero zawo.

Nk’uko Madamu Wairimu abivuga ariko, uru rubanza koko ni nk’agatonyanga mu nyanja, ugereranyije n’abajenosideri bakidegembya hirya no hino ku isi. Urugero ni Ubwongereza bucumbikiye ba ruharwa Céléstin Ugirashebuja, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Céléstin Mutabaruka na Charles Munyaneza, icyo gihugu kikaba cyarasabwe kubaburanisha ariko kivunira ibiti mu matwi.

Hari kandi za Australia, Ububiligi, n’ibihugu byinshi byo muri Afrika nka Uganda, uBurundi, Kongo-Kishasa, Zambiya, Malawi, n’ibindi bigeda biguruntege mu kuryoza abo bagome ibyaha ndengakamere bakoze.

Ubufaransa nabwo, yego burashimirwa kuba bumaze kuburanisha imanza z’abantu 8 baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ni bake cyane ugereranyije n’abajenosideri bagize icyo gihugu indiri yabo, nka Agatha Kanziga, Col. Laurent Serubuga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, n’abandi batabarika bahisemo gupfobya no guhakana Jenoside yemejwe n’isi yose, kandi Ubufaransa bufite amategeko abihana.

2024-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mugisha Moïse yazamuye ibendera ry’U Rwanda, yegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya muri Cameroon 

Mugisha Moïse yazamuye ibendera ry’U Rwanda, yegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya muri Cameroon 

Ubwanditsi 22 Nov 2020
New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

Ubwanditsi 13 Apr 2019
Amagambo ya Faustin Twagiramungu ahamagarira impunzi gutera u Rwanda ashobora kumugeza  mu nkiko

Amagambo ya Faustin Twagiramungu ahamagarira impunzi gutera u Rwanda ashobora kumugeza mu nkiko

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ubwanditsi 11 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amarushanwa ya Volleyball yo ku musenyi azaba muri Nzeli
IMIKINO

Amarushanwa ya Volleyball yo ku musenyi azaba muri Nzeli

Ubwanditsi 10 Aug 2016
ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

Ubwanditsi 01 Aug 2019
Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye
INKURU NYAMUKURU

Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye

Ubwanditsi 05 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru