• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Editorial 30 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Perezida wa Kongo-Kinshasa, Félix Tshisekedi yongeye gukwepa inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba.

Iyi nama ya 24 yateraniye Arusha muri Tanzaniya kuri uyu wa hatandatu, ikaba yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze ushinzwe.

Mu bitabiriye iyo nama ikomeye, ntiharimo Perezida wa Kongo-Kinshasa, Tshisekedi,yewe nta n’uwamuhagarariye, ndetse na mugenzi we w’uBurundi babyumva kimwe, Evariste Ndayishimiye we wahisemo kohereza Visi-Perezida we.

Abasesenguzi ntibatunguwe no kuba abo baperezida bombi banze kwitabira iyo nama ikomeye cyane, kuko hamaze iminsi hari ibimenyetso ko badacana uwaka na bagenzi babo.

Intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo yerekanye ko Tshisekedi na Ndayishimiye bafite ukwabo bumva bazayirwana, mbese bagaragara nk’abadafite icyo bategereje ku bihugu bahuriye mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba, ndetse ahubwo bakabifata nk’abagambanyi.

Kongo-Kinshasa n’uBurundi biracyagendera kuri politiki ya munyangire, aho byumva igihugu cyose kibana neza n’uRwanda ari umwanzi wabyo. Evariste Ndayishimiye yanduje Tshisekedi ingengabitekerezo yo kwanga icyitwa Umututsi n’undi wese warwanya akarengane gakorerwa Abatutsi.

Nguko uko Ndayishimiye na Tshisekedi bafata Perezida Kagame nk’Umututsi uharanira inyungu z’Abatutsi, ndetse ngo ushaka kwigarurira akarere kose akagahindura ubwami bwe bwa” Hima Empire”.

Benshi mu baperezida bo muri uyu muryango bahagurukiye kurwanya ibyo bihuha n’imyumvire nk’iyo itakijyanye n’igihe, doreko ari nayo ntandaro y’intambara z’urudaca mu Burundi na Kongo. Ibyo rero byabateranyije na Tshisekedi na Ndayishimiye, bahitamo kurema itsinda ryabo, no kwitandukanya na bagenzi babo bafata nk’ibyitso bya Kagame n’uRwanda.

Nyamara mu Kirundi ndetse no mu Kinyarwanda hari umugani ugira uti” umuturanyi ni umuzimyamuriro”, kandi “umuturanyi akurutira umuvandimwe uri kure”. Ibi bisobanuye ko kwiheza ku baturanyi, uBurundi na Kongo bibihomberamo kurusha uko Ndayishimiye na Tshisekedi babyumva.

Abahanga muri politiki banemeza ko iyo Kongo iza guha agaciro ubushake Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba wari wagaragaje mu gufasha icyo gihugu, igisubizo cy’intambara kiba cyarabonetse, kurusha kujya kugishakira mu bandi batazi cyangwa batumva neza imiterere y’akarere, n’ipfundo ry’ibibazo byako.

Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba wohereje ingabo muri Kongo(EACRF) gufasha mu guhagarika imirwano. Mu gihe gito zamazeyo, zashoboye guhagarara hagati y’abarwana, ndetse umutwe wa M23 wemera gusubira inyuma, no gushyira byinshi mu birindiro byayo mu biganza by’izo ngabo, kugirango habeho ibiganiro by’amahoro. Twibutsa ko EACRF yageze muri Kongo, umutwe wa M23 usigaje 5 km gusa ngo winjire mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Bidateye kabiri, Perezida Tshisekedi ntiyahaye agaciro ako kazi gakomeye EACRF yari irimo gukora, ahubwo yirukanye izo ngabo, azihoye ko zanze kubogama ngo zirwanye M23, kuko bitari mu nshingano zazo.

Tshisekedi yahisemo ingabo za SADC, iz’uBundi nazo zirahaguma, zegurirwa ibilombe bikomeye, maze nazo zimwemerera guhashya M23.

Umwaka urashize izo ngabo za SADC zigeze muri Kongo. Zasanzeyo iz’uBurundi, abacancuro bo mu burasirazuba bw’uBurayi, abajenosideri ba FDLR, Wazalendo, n’indi mitwe isaga 260 ishyigikiye ingabo za Kongo, FARDC, ariko gukoma imbere M23 byarananiranye, ahubwo yarushijeho kwagura ibice ugenzira. Impamvu si iyindi, ni uko urwo ruvangitirane rw’abarwanirira Tshisekedi rutumva neza impamvu rurwanira, ntirunamenye agace rurwaniramo. Ni akajagari kiyonhereye mu kandi, maze ibintu birushaho kudogera.

Bimwe mu byatumye Tshisekedi “yijundika” bagenzi be bo mu karere, ni uko bamubwiza ukuri, ko ibibazo mu gihugu cye bidashobora kurangizwa n’inzira y’intambara. Bose bamwereka ko umuti nyawo ari ukuyoboka ameza y’ibiganiro, Abanyekongo bagasesengura ibibatanya, bakabishakira ibisubizo bahereye mu mizi yabyo.

Izo nama Tshisekedi yazimye amatwi, ahitamo imvugo n’ibikorwa by’ubushotoranyi n’urwango, byibasira Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, uRwanda n’umuyobozi bwarwo.

Imwe mu nkingi Tshisekedi yashoboraga kubakiraho umusingi w’amahoro mu gihugu cye, ni imyanzuro ya Nairobi. Nyamara atabiciye ku ruhande, Tshisekedi yamaze kuvugira ku mugaragaro ko iyo myanzuro yataye agaciro, agashinja Perezida William Ruto wa Kenya kubogamira ku Rwanda!

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ntiyigeze ahisha ko imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo na M23 ari yo rukumbi yarangiza ubushyamirane. Kuba yareruye akanahamya ko ibyo M23 isaba “byoroshye kandi byumvikana”, byamugize umwanzi wa Tshisekedi.

Tanzaniya n’ubwo ifite ingabo muri SADC, ntiyigeze ihisha ko umuti ukwiye kuva mu biganiro, kandi Perezida Samia Suluhu akavuga ko igihugu cye gishyigikiye imyanzuro ya Nairobi na Luanda. Ibi biza byiyongera ku kuba Tanzaniya isanzwe yubaha Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, yagize uruhare runini mu gushinga, ikaba rero itarakiriye neza agasuzuguro uwo muryango wagaragarijwe na Perezida Tshisekedi.

Sudan y’Epfo yo ni igihugu kikirwana no gutunganya ibyacyo, nyuma y’intambara yasenye byinshi. Gusa ubona yisunga cyane Uganda, uRwanda, Kenya na Tanzaniya nk’abafatanyabikorwa bakomeye mu nzira yo kwisana no kwiyubaka. Byongeye, ubwo Perezida Salva Kiir yari Perezida w’uyu muryango, nawe yagerageje kumvisha Tshisekedi kureka gushotora uRwanda, ndetse akagirana ibiganiro n’abamurwanya. Ibyo byose byatumye nawe atarebwa neza i Kinshasa.

Muri make rero, ngizo zimwe mu mpamvu Perezida Tshisekedi yahisemo kwiha akato, ahitamo kwisunga Ndayishimiye basangiye imyumvire iciriritse, kuko bombi badafite icyo bavuga mu ruhame rwa bagenzi babo bo mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba.

2024-11-30
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Kayumba yibye inka z’Abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda azijyana  Uganda mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998

Uko Kayumba yibye inka z’Abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda azijyana  Uganda mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998

Editorial 04 Mar 2018
FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI

FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI

Editorial 15 Mar 2023
Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Editorial 15 Nov 2018
Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

Editorial 29 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari
INKURU NYAMUKURU

Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari

Editorial 29 Dec 2017
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira
Amakuru

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

Editorial 09 Sep 2021
Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka
Amakuru

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Editorial 18 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru