• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y’ibigarasha n’Interahamwe

Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y’ibigarasha n’Interahamwe

Ubwanditsi 09 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuri uyu wa mbere, tariki 09 Ukuboza 2024, nibwo Madamu Delphine Chauchis, umucamanza mu rugereko rwa 17 rw’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa, yatangazaga ko Charles Auguste Onana ahamwe n’icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, inkuru nziza yatashye mu mitima y’abaharanira ukuri n’ubutabera, naho inkota yahuranya imitima y’ibigarasha n’interahamwe!

Uyu ni umwanzuro w’urubanza rwaburanishijwe kuva tariki 07 kugeza kuya 11 Ukwakira uyu mwaka wa 2024, rukaba rwararezwemo Charles Auguste Onana, umunya Cameroun ariko akaba afite n’ubwenegihugu bw’Ubufaransa. Uyu Onana ni umunyamakuru, akaba umwanditsi w’ibitabo ndetse akaba yarigize impuguke muri politiki mpuzamahanga.

Ingengabitekerezo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarayigize ingeso mu bitabo yanditse no mu biganiro mbwirwaruhame yatanze hirya no hino muri za kaminuza n’andi makoraniro mu myaka nka 20 ishize, ariko cyane cyane mu gitabo cye” La vérite sur l’Opération Turquoise: Quand Les archives parlent ” yasohoye muw’2019. Si Abatutsi bo mu Rwanda yahozaga ku nkeke gusa, kuko n’ Abatutsi bo muri Kongo, Abanyamulenge n’Abahema bari baramuboneyeho akaga, yarabahinduye abanyamahanga mu gihugu cyabo. Iyi mvugo ya Onana yabaye nk’ikarishya urwango ubwo bwoko busanzwe bufitiwe n’Abandi bakongomani, maze si ukurushaho kubutoteza bakaza umurego.

Bimaze gukabya rero nibwo imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka FIDH, LDH na Survie yatanze ikirego, ndetse haza kwiyongeraho indi miryango myinshi, irimo Ibuka-France, yaregeye indishyi.

Ikirego, nk’uko twabisobanuye, cyari” Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Uruhande rw’uregwa rwiyambaje abatangabuhamya bashinjura, barimo batanu bahoze ari abasirikari bakuru mu gisirikari cy’Ubufaransa, ndetse n’abahoze ari ibikomerezwa mu butegetsi bwa Habyarimana, biganjemo abahamwe n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimwe na Charles Onana, abageragezaga kuburanira Onana bose bemeje ko nta jenoside yakorewe Abatutsi yigeze iba mu Rwanda, ko ibyabaye ari “ugusubiranamo hagati y’Abahutu n’Abatutsi, bitewe n’urupfu rwa Perezida Habyarimana”.

Kuvuga ko Jenoside yateguwe, Charles Onana yabyise ” ikinyoma gikabije cya FPR-Inkotanyi, yifashishije ngo yigarurire ubutegetsi mu Rwanda”.

Abatangabuhamya b’uruhade rw’ abaregera indishyi rwashoboye kwerekana ibimenyetso by’ubugome bugambiriwe bwa Charles Onana, uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi agambiriye gukomeretsa abarokotse iyo Jenoside no gutagatifuza abayigizemo uruhare. Bibukije ko nta mpaka zagombye kugibwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, doreko n’Urukiko Mpuzamahanga rw”Arusha ku itariki 16 Kamena 2006, rwemeje “bidasubirwaho ko muw’1994 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Nyuma yo kumva impande zombi z’ababuranyi rero, Urukiko rwasanze Charles Auguste Onana yarakoze “icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ” kandi kikaba gihanwa n’amategeko yo mu Bufaransa. Rwamuhanishije rero ihazabu y’ama euros 8.400 (arakabakaba miliyoni 12 n’igice uvunje mu mafaranga y’uRwanda), atayishyura agafungwa iminsi 115.

Umufatanyacyaha Damien Serieyx wafashije Onana gusohora igitabo-rutwitsi” La vérite sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent”, we yaciwe amande y’ ama euros 5.000, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 7 n’igice z’amanyarwanda.

Abo bagabo bombi kandi bagomba gufatanya kwishyura impozamarira ingana n’ibihumbi cumi na kimwe(11.000) by’ama euros, azahabwa imiryango yaregeye indishyi.

Mu by’ukuri, icy’ingenzi si ingano y’amande baciwe, ahubwo igikuru ni uko icyaha cyabahamye. Ni akadomo kashyizwe ku gashinyaguro n’agasuzuguro k’aba bagome.

Umwanzuro w’uru rubanza rero ni indi paji yanditswe mu gitabo cy’amateka y’uRwanda muri rusange, ariko by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abasesenguzi barahamya ko iyi ari”gasopo” ihawe abajyaga bitwikira uburenganzira mu gutanga ibitekerezo bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abari ku mugabane w’Uburayi, mu Bufaransa by’umwihariko.

Kuba rero uyu mwanzuro washegeshe imitima y’abajenosideri birumvikana, kuko imvugo yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaragizwe iturufu mu gutagatifuza abayigizemo uruhare. Agahuru k’imbwa karahiye rero!

Mbere y’urubanza no mu gihe rwaburanishwaga, si ibigarasha n’interahamwe gusa bagaragaje ibikorwa byo gushyigikira Charles Onana, kuko hari n’abahezanguni b’Abakongomani bagaragaye mu rukiko nk’abafana b’umupira, ndetse banakusanya amafaranga menshi yo kumutera inkunga.

Ni mu gihe kandi, Charles Onana yigize umuyoboro w’ibinyoma Leta ya Kongo igereka ku Rwanda, byanamugize inshuti magara ya Perezida Tshisekedi. Magingo aya i Kinshasa bari mu cyunamo, doreko n’isomwa ry’uru rubanza rwa Charles Onana ryatambutse”live” kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya Kongo, RTNC.

Nyuama y’aho Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa agiriye uruzinduko mu Rwanda muri Gicurasi 2021, ubutabera bwo mu gihugu cye bwikubise agashyi mu kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa. Abaheruka gukubitwa intahe mu gahanga ni abaganga Sosthène Munyemana wakatiwe gufungwa imyaka 24, na Eugène Rwamucyo wahanishijwe igifungo cy’imyaka 27.

Inzira y’ubutabera iracyari ndende ariko, kuko mu Bufaransa hakiri abajenosideri ruharwa bidegemba, nka Agatha Kanziga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Col Laurent Serubuga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, n’abandi. Hari kandi abasirikari b’Abafaransa baregwa ibyaha binyuranye, bakoze mu Rwanda ubwo bari mu kiswe” Opération Turquoise”.

2024-12-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Ubwanditsi 12 Jan 2019
Ingabo za Kayumba  nyuma yo gukubitwa ikibatsi muri RD-Congo zahungiye mu kirwa cya Kazimya zigana Tanzania

Ingabo za Kayumba  nyuma yo gukubitwa ikibatsi muri RD-Congo zahungiye mu kirwa cya Kazimya zigana Tanzania

Ubwanditsi 17 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imirwano hagati ya UPDF na M23 yaguyemo umusirikare wa Uganda undi arakomereka
Mu Rwanda

Imirwano hagati ya UPDF na M23 yaguyemo umusirikare wa Uganda undi arakomereka

Ubwanditsi 05 Mar 2017
Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin
INKURU NYAMUKURU

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Ubwanditsi 25 Jun 2018
U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 23 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru