• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Editorial 10 Mar 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kurwanira uburenganzira bw’Abakongomani bavuga ikiyarwanda bahezwa muri iki gihugu, ibihugu by’amahanga bifite inyungu mu gucukura amabuye muri iki gihugu bikomeje kuyobya uburari ku bibera muri iki gihugu bashyira imbere amabuye kurusha ubuzima bw’abantu.

Ibi Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ernest Rwamucyo, yabigarutseho ubwo yagaragazaga ko amahanga akomeje kwamagana u Rwanda no kuvugira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta mpuhwe afitiye iki gihugu, ko ahubwo agamije kurengera inyungu zayo cyane cyane izijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Hashize iminsi ibihugu birimo Canada, u Bubiligi n’u Budage bifatiye u Rwanda ibihano, birushinja gushyigikira umutwe wa M23 no kuba nyirabayazana w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibi bihugu bigaragaza ko u Rwanda rukora ibi rugamije kungukira mu mabuye y’agaciro ya RDC.

Mu butumwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukena kandi ifite umutungo kamere.

Ati “RDC iri mu ihurizo ry’iterambere. Nubwo ifite umutungo kamere mwinshi, nicyo gihugu gikennye ku Isi. Raporo ya Loni ku iterambere ry’abaturage, yashyize RDC ku mwanya wa 180 (mu bukene) mu bihugu 190 biyiriho.”

Amb. Rwamucyo yakomeje avuga ko amabuye y’agaciro iki gihugu gifite, agirira akamaro amahanga n’abayobozi bacyo bashyize imbere ruswa.

Ati “Tugarutse ku bacukura amabuye y’agaciro ya RDC. Guverinoma ya RDC yashyize imbere ruswa n’abanyepolitike bakomeye bamaze imyaka ibarirwa mu binyacumi baratanze amabuye y’agaciro y’ibihugu nk’ingwate ku bakora ubucukuzi bakomeye, babamenyera icyo mu mufuka. Gukomeza imvugo y’uko ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ari bwo ntandaro y’intambara muri RDC ni uburyarya no kubeshya. Ukuri kubabaje ni uko iyi mvugo itegurwa n’abayobozi ba RDC barangwa na ruswa ndetse n’abafite uruhare muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Uyu muyobozi yavuze ko kwegeka k’u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ugushakira ikibazo aho kitari, no kwirengagiza ko impamvumuzi yacyo ari ruswa n’imiyoborere mibi.

Yavuze ko kuba RDC yarahaye rugari umutwe wa FDLR n’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo ari cyo gihangayikishije u Rwanda.

Ati “Uburinzi n’ubufasha buhabwa FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ikibazo cy’umutekano k’u Rwanda, ndetse n’ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi.”

Amb. Rwamucyo yavuze ko ibihugu by’amahanga byahisemo kwiyunga kuri RDC mu gukwirakwiza iyi mvugo y’uko u Rwanda rukurikiye amabuye y’agaciro muri Congo, bigamije guhisha ubucukuzi bumaze igihe bikorera muri iki gihugu.

Ati “Hari ikirombe cya Zahabu mu Mujyi wa Kamituga, muri teritwari ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo. Kamituga ni umujyi munini ukorerwamo ubucukuzi bwa Zahabu. Zahabu yavumbuwe aha bwa mbere muri za 1920[…] ikigo cy’Ababiligi Miniere des Grands Lacs Africain (MGL) yatangiye ubucuruzi bwa zahabu mu Kamituga muri za 1930 kugeza mu 1997.”

“Iyo ni imyaka 67 yo gusahura zahabu nta nyungu ku baturage b’Abanye-Congo. Mu 1997 MGL yagurishije iki kirombe cya zahabu Banro, ikigo cyo muri Canada. Kugeza uyu munsi Banro niyo ifite iki kirombe. Ababiligi nabo baracyafite imigabane.”

Yakomeje avuga ko nubwo uyu mujyi wo muri RDC ukungahaye, abawutuye bakennye ndetse nta bikorwaremezo by’ibanze nk’imihanda ufite.

Amb. Rwamucyo yagaragaje ko iyo aya mahanga avugira RDC, atari uko aba ayikunze cyangwa ashyira imbere cyane demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, ahubwo aba arengera inyungu zayo.

Ati “Iyo u Bubiligi, Canada ndetse n’inshuti zabo z’i Burayi za bagashakabuhake ari nabo mpamvu muzi y’amateka y’iki kibazo, bifatanya na RDC mu kurwanya u Rwanda no kwanga ubwicanyi bushingiye ku moko bukorerwa Abanye-Congo, baba batwawe no kurinda inyungu z’ibihugu byabo z’ubukungu bafite mu duce nka Kamituga n’ahandi muri RDC. Ni igikorwa kigamije gushimisha Abanyepolitike ba Congo bihebye. Ibi ntabwo ari ukubera indangagaciro z’imiyoborere myiza, Demokarasi cyangwa uburenganzira bwa muntu, bigamije kurinda inyungu z’ibihugu byabo.”

Amb. Rwamucyo atangaje ibi, mu gihe mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umutekano w’u Rwanda ari cyo kintu cya mbere kirushishakaje, aho kuba umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’uko bamwe babivuga.

2025-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Editorial 05 Dec 2017
Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we wamushinjaga ubusambanyi

Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we wamushinjaga ubusambanyi

Editorial 13 Sep 2016
Umuhanzi Sengabo Jodas yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bukwiriye umwana w’Umunyarwanda ndetse inahwitura ababyeyi

Umuhanzi Sengabo Jodas yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bukwiriye umwana w’Umunyarwanda ndetse inahwitura ababyeyi

Editorial 12 Mar 2021
Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB

Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB

Editorial 13 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Castro yaryamanye n’umugore watumwe na CIA kumwivugana
ITOHOZA

Uko Castro yaryamanye n’umugore watumwe na CIA kumwivugana

Editorial 31 Jul 2018
Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze
Amakuru

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Editorial 02 May 2021
Uko umunyarwanda Gakwerere Moses, yisanze mu kigo cya gisirikare ahitwa Kireka muri Kampala
INKURU NYAMUKURU

Uko umunyarwanda Gakwerere Moses, yisanze mu kigo cya gisirikare ahitwa Kireka muri Kampala

Editorial 24 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru