• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Ubwanditsi 14 Mar 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga, POLITIKI

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasabye ko Perezida Félix Tshisekedi agaragaza byeruye ko afite ubushake bwo kuganira na ryo.

Ryatanze ubu butumwa nyuma y’aho ibiro bya Perezida João Lourenço wa Angola bitangaje ko ibiganiro bizahuza abahagariye M23 na Leta ya RDC bizatangira tariki ya 18 Werurwe 2025.

AFC/M23, ibinyujije ku Muvugizi wayo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yashimiye Perezida Lourenço kuba akomeje gukora ibishoboka kugira ngo uburasirazuba bwa RDC bubone amahoro.

Kanyuka yagaragaje ariko ko ari ngombwa kuzirikana ko Leta ya RDC yavuze kenshi ko idateze kuganira na AFC/M23, bityo ko abarwanyi babo bakeneye igisubizo cyeruye cyerekana ko Tshisekedi yavuye ku izima.

Ati “AFC/M23 ibona ko ari ingenzi ko itsinda ry’abahuza rya Angola rishaka ibisubizo byeruye kuri izi ngingo: ko Bwana Tshisekedi agaragariza mu ruhame kandi yeruye ubushake bwo kuganira n’umuryango wacu.”

AFC/M23 yasabye Angola gushyiraho itsinda ry’abahuza rivugana n’impande zirebwa n’ibi biganiro, isobanura ko uretse amatangazo yabonye ku rubuga rwa Perezida Lourenço, nta menyesha yahawe rinyuze mu nzira ziteganywa.

Tariki ya 8 Gashyantare 2025, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) bahuriye mu nama, banzura ko imirwano n’ubushotoranyi bihagarara, Leta ya RDC ikaganira na AFC/M23.

Iri huriro ryasabye Angola ibisobanuro ku buryo imyanzuro yafatiwe mu nama ya EAC na SADC izubahirizwa, rigaragaza ko ryiteguye kugira uruhare mu biganiro by’amahoro nk’inzira yonyine yatanga igisubizo kirambye cy’iyi ntambara.

2025-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umushyikirano wa 15 uzibanda kuri gahunda y’Igihugu igamije impinduka

Umushyikirano wa 15 uzibanda kuri gahunda y’Igihugu igamije impinduka

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Perezida Kagame umwe mu bayobozi bakomeye bateregerejwe i Dakar

Perezida Kagame umwe mu bayobozi bakomeye bateregerejwe i Dakar

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Intumwa y’umuryango w’abibumbye yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro y’abagore bazajya mu butumwa bw’amahoro igeze

Intumwa y’umuryango w’abibumbye yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro y’abagore bazajya mu butumwa bw’amahoro igeze

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Ubwanditsi 16 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyarutarama : Inzu z’umucuruzi zatejwe cyamunara mu manyanga zasubijwe nyirazo
INKURU NYAMUKURU

Nyarutarama : Inzu z’umucuruzi zatejwe cyamunara mu manyanga zasubijwe nyirazo

Ubwanditsi 17 May 2018
Urban Boys irakomeza ari babiri cyangwa barahitamo kuyisenya burundu?
SHOWBIZ

Urban Boys irakomeza ari babiri cyangwa barahitamo kuyisenya burundu?

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Komisiyo y’amatora igiye kwiga  ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana
ITOHOZA

Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Ubwanditsi 30 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru