Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, nibwo Rwanda Premier League yatangaje ku mugaragaro ko izahemba abahize abandi muri shampiyona ya 2024/2025, binyuze mu birori bizwi nka “Rwanda Premier League Awards 2025”.
Ibi birori bitegerejwe na benshi bizaba ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, bikazabera muri Kigali Convention Center guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM).
Ni umuhango uzahuza ibyamamare byagaragaye muri shampiyona, barimo abakinnyi beza, abatoza b’indashyikirwa, abafana, abayobozi b’amakipe ya RPL, abikorera ndetse n’abatumirwa muri ibi birori.
Nk’uko byatangajwe na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RPL, Hadji Yusuf Mudaheranwa yemeje ko ibi birori biziye igihe kuko aribyo gushimira abitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino.
Yagize ati “Turishimye cyane kwakira ibirori bya Rwanda Premier League Awards 2025, kuko ari umwanya wo guha agaciro umuhate, ubwitange n’impano byagize uruhare mu gutuma shampiyona yacu irushaho kuba nziza kandi harimo no guhatana.”
Ibihembo bizatangwa bizaba bigamije gushimira abagize uruhare rugaragara muri shampiyona, birimo:
- Umukinnyi w’umwaka (Player of the Season)
- Umutoza w’umwaka (Best Coach)
- Umukinnyi muto w’umwaka (Young Player of the Season)
- Uwarushije abandi gutsinda ibitego (Top Scorer)
- Umunyezamu mwiza w’umwaka (Best Goalkeeper)
- Igitego cy’Umwaka (Best Goal of the Season)
- Abakinnyi 11 beza b’umwaka (Best XI)
Ibirori bya Rwanda Premier League Awards 2025 bibaye mu bufatanye n’abaterankunga b’ingenzi barimo: Rwanda Airports Company Ltd, Rwanda Forensic Institute, Skol Brewery Ltd, Centrika, Be One Gin, Kwesa Collection, StarTimes, ndetse na 2000 Hotel Downtown Kigali.