• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma

Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma

Ubwanditsi 07 Jul 2025 Amakuru, IMIKINO

Irushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya 31 ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, ryasize Police Volleyball Club yegukanye ibikombe byombi mu cyiciro cy’abagabo n’abagore, nyuma yo gutsinda APR VC mu mikino ya nyuma.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga, ryitabirwa n’amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka ushize w’imikino.

Mu kiciro cy’Abagabo amakipe yitabiriye ni APR VC, Police VC, Kepler VC na REG VC, mu kiciro cy’Abagore hitabiriye Police WVC, APR WVC, RRA WVC na Kepler WVC.

Mu bagabo, Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-2, mu mukino wakinwe ku rwego rwo hejuru. APR yari yatsinze set ya kabiri n’iya gatatu, ariko POLICE ihindura ibintu mu seti ebyiri za nyuma (25–22, 22–25, 20–25, 25–22, 15–10).

Mu bagore, Police WVC yatsinze APR WVC amaseti 3-1, nyuma yo gutakaza iseti ya mbere ariko ikagaruka mu mukino mu buryo bukomeye itwara igikombe, (18–25, 25–10, 25–19,25–19).

Mbere y’imikino ya nyuma, habaye imikino yo guhatanira imyanya ya gatatu, aho mu bagore Kepler WVC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze RRA WVC amaseti 3-1 naho mu bagabo, Kepler VC yo yatsinze REG VC amaseti 3-1.

Ku ikipe ya Police y’Abagore yegukanye igikombe cyo Kwibohora nyuma yaho yegukanye Shampiyona y’u Rwanda, iki kikaba igikombe cya Gatatu cyo Kwibohora yikurikiranya kuko yagitwaye mu mwaka wa 2023, 2024 na 2025.

2025-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Ubwanditsi 27 Jan 2025
Australia iranze ibaye indiri y’abajenosideri n’abambari babo.

Australia iranze ibaye indiri y’abajenosideri n’abambari babo.

Ubwanditsi 05 May 2021
Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Ubwanditsi 08 Dec 2021
Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Uko imikino iteganyijwe muri shampiyona yo mu Bwongereza na Esipanye muri izi mpera z’icyumweru
IMIKINO

Uko imikino iteganyijwe muri shampiyona yo mu Bwongereza na Esipanye muri izi mpera z’icyumweru

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi
INKURU NYAMUKURU

Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi

Ubwanditsi 07 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru