Ku itariki ya 10 Nzeri 2025, ba Wazalendo bari mu mujyi wa Uvira batangaje ko baha Abatutsi iminsi icumi ngo babe bamaze kwivana muri uwo mujyi, baburirwa ko uzasigara azicwa. Uwo mwanzuro waje nyuma y’ibyumweru by’imirwano hagati ya Wazalendo n’ingabo za leta, bituruka ku rwikekwe rushingiye ku ivangura ry’amoko.
Mu butumwa bw’amajwi bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu barwanyi yagize ati: “Turaha Abatutsi ba Uvira iminsi 10 ngo basubire iwabo. Ntimuzatubwire ko tubirukanye ngo tubambure ibintu byanyu, mubijyane. N’iyo mwazana amazu yanyu mu modoka, muyashyireho maze musubire mu Rwanda.”
Kuva mu mpera za Kanama 2025, Uvira yabaye indiri y’imidugararo. Byatangiye ku muhango wo gushyingura Col. Patrick Ngabonziza Rusimbi, uzwi nka Gisore, ukomoka mu Banyamulenge. Icyo gihe, imvugo z’urwango z’abarwanyi ba Wazalendo zandikiye ku Banyamulenge ko batemerewe kuba Abanyekongo, zibita “abanyamahanga n’abanyeshyamba b’abanyarwanda.”
Nyuma yaho, izina ry’umugaba mushya mu rwego rw’ubutasi bw’igisirikare, Gen. Olivier Gasita, nawe ukomoka mu Banyamulenge, ryashotoye cyane na Wazalendoi Ku itariki ya 2 Nzeri, Wazalendo bafunze imihanda, bategura ibikorwa bya ville morte byamaze iminsi ine, basaba ko Gasita yirukanwa.
Imirwano hagati y’ingabo za FARDC n’aba wazalendo yatumye abasivili benshi bahasiga ubuzima. Amashusho yakwirakwijwe agaragaza abarwanyi ba Wazalendo barimo barasa ku modoka yari itwaye abaje mu muhango wo gushyingura Col. Gisore, bayitoteza bavuga ko aribo “Banyamulenge baje kwigarurira Congo.”
Mu minsi yakurikiyeho, ibikorwa byo kwibasira Abanyamulenge byafashe indi ntera. Mu bice bimwe, babujijwe no kuvoma amazi, abandi barashimuswe cyangwa baraburirwa irengero. Abaturage benshi babarizwa mu Banyamulenge bemeza ko bari mu bwoba bukomeye, kandi ko ntaho babona bahungira.
Ku itariki ya 10 Nzeri, ubwo Kinshasa yari imaze kwemera gukura Gasita i Uvira, Wazalendo ntibahagaritse ibikorwa byabo. Ahubwo, bakwirakwijwe ubutumwa bushya busaba ko “nta Mututsi n’umwe ugomba gusigara i Uvira.” Bemeza ko bafite urutonde rw’abagomba kwirukanwa, ndetse bongeraho ko n’abacuruzi b’Abamasai bakwiye gufatwa nk’“abanyamahanga.”
Iyi mvugo yurwango ntiyigeze yamaganwa n’abandi bayobozi ba Wazalendo, ahubwo yagiye isubirwamo n’abandi bayobozi babo barimo William Yakutumba na René Itongwa.
Kugeza ubu, abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kangaratete. Muyoboke Ntabaye, uyobora ihuriro ryabo i Uvira, yagize ati: “Abaturage bacu barafashwe bunyamaswa, barasahurwa, barashimutwa. Nta mutekano bafite na busa.”
Uvira, umujyi wa kabiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ubu wahindutse indiri y’ivangura, imidugararo n’ubutegetsi bwa Kinshasa bwabuze uko bwifata imbere y’amamilisi bwari bwemereye amategeko.



