• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Ubwanditsi 25 Sep 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, adafite ishingiro ryo kujya imbere y’Umuryango w’Abibumbye agashinja abandi gukora jenoside mu gihugu cye, nyamara ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo bukozwe n’ingabo za FARDC n’imitwe biyambaza.

Mu ijambo rya Perezida Tshisekedi mu Nteko Rusange ya Loni ku wa 24 Nzeri 2025, yasabye amahanga kwemera ko mu Burasirazuba bwa RDC hakorerwa jenoside, ariko ntiyagaragaje ubwoko cyangwa itsinda ryibasirwa. Yavuze gusa ko ibibera muri ako gace atari intambara isanzwe ahubwo ari “Jenoside ikorwa bucece.”

Amb. Nduhungirehe binyuze kuri konti ye ya X yasubije ko ibi birego bidafite ishingiro, ahubwo bigamije gusibanganya ukuri ku bikorwa bya FARDC n’imitwe iyifatanyije. Yagize ati:

“Tshisekedi afite igisirikare gifatanya n’abagize FDLR barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse agashyira mu ngabo za FARDC imitwe nka Nyatura. Yanashinze n’umutwe wa Wazalendo, awushyiramo amafaranga n’intwaro.”

Yakomeje agaragaza ingero z’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo muri Congo, harimo igitero cya Wazalendo, FDLR na Nyatura cyatwitse amazu arenga 300 mu Nturo, Masisi, mu Ukwakira 2023, n’ubundi bwicanyi bwahitanye abasivili bazize gusa ko ari Abatutsi. Ati: “Yaricecekeye ubwo abantu batwikwaga ari bazima, ubwo FARDC n’imitwe iyifatanya yicaga abasivili, ndetse ubwo abana bahabwaga intwaro bakabazwa niba biteguye kwica Abanyarwanda. Ntacyo yavuze ubwo abayobozi ba Wazalendo batanze iminsi 10 ku Banyamulenge ngo basubire mu Rwanda.”

Ibi bibazo bikomeje mu gihe FARDC ikora ibitero bikomeye mu Burasirazuba ikoresheje indege za Sukhoi-25, drones na za misile ku bice bigenzurwa na M23, aho abenshi mu bahatuye ari abasivili. Ku wa 19 Nzeri 2025, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibitero byo kuri uwo munsi byahitanye abaturage benshi i Bibwe, Chysto, Hembe na Nyange.

U Rwanda rubona ko ibi byose bigaragaza ko Tshisekedi adakwiye gushinja abandi jenoside, ahubwo agomba kubazwa ku ruhare rw’ingabo ze n’imitwe afasha. Amb. Nduhungirehe ati:

“Nyuma y’ibyo byose, arongera akajya imbere y’Umuryango w’Abibumbye akavuga jenoside? Ibyo ntibyumvikana.”

Abasesengura ibya politiki mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko imyitwarire ya RDC igaragaza ubushake buke mu kubahiriza amasezerano yo kugarura amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena 2025 hagati ya Kinshasa na Kigali. Na none ibiganiro biri kubera i Doha hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa M23 ntibiratanga umusaruro, mu gihe ibitero by’ingabo za Kinshasa bigikomeje.

2025-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Yale :  Perezida Kagame  yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye  ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi

Yale : Perezida Kagame yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”

Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”

Ubwanditsi 01 Jul 2022
Ijambo rya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru wa OIF [ VIDEO ]

Ijambo rya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru wa OIF [ VIDEO ]

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Madamu Jeannette Kagame agiye guhabwa igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika

Madamu Jeannette Kagame agiye guhabwa igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika

Ubwanditsi 29 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwirahiza  kwa Odinga nka Perezida wa Kenya  guteye amakenga
POLITIKI

Kwirahiza  kwa Odinga nka Perezida wa Kenya  guteye amakenga

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha
INKURU NYAMUKURU

Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba
Amakuru

Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Ubwanditsi 30 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru