• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

RUSHYASHYA 23 Oct 2025 Amakuru, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUZIMA

Abakobwa n’abagore bagaragaje imbogamizi baterwa no gukoresha udukingirizo twabagenewe bitewe n’uko badasobanukiwe imikorere yatwo. Byavugiwe mu ihuriro n’abanyamakuru ryabaye tariki ya  22 ukwakira 2025 ubwo AHF Rwanda (AIDS HealthCare Foundation) isanzwe itanga udukingirizo tw’ubuntu mu bice bitandukanye mu gihugu baganiraga uko barusha gukorana cyane ku bijyanye n’inkuru zirebana no kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida n’izindi ndwara, zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Abantu batandukanye baganiriye na Rushyashya, bavuze ko bakunda gukoresha udukingirizo tw’abagabo kuko tutabagora. Bemeza ko gukoresha utwagenewe abagore bigoye cyane bitewe n’imiterere yatwo.

Yankulije utuye mu mujyi wa kigali yagize ati “Singakunda [agakingirizo k’abagore]. Nkunda gukoresha ak’abagabo kuko ni ko kanyorohera. Agakingirizo k’abagore kugakoresha bisaba ibintu byinshi kuko binagusaba kuba ugafashe.”

Kabatesi we yagize ati “Mba mfite ubwoba ko kamperamo ndangaye gato. Ibaze kaguhezemo? Abantu bakumva ngo uri kwa muganga kugakurwamo. Icyo gisebo nta wagikira?”.

Umuyobozi w’Umuryango wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko abagore n’abakobwa benshi bakunze gutwara udukingirizo tw’abagabo kubera ko aritwo bamenyereye.

Ati “Udukingiruzo tw’abagabo nitwo dukunze gukoreshwa cyane kuko tuba twizewe impamvu utwabagore tutitabirwa ni uko ikoreshwa ryako risa nk’irigoye.Bisaba kwitwararika cyane kuko umukobwa aba agafashe ngo katamucika kakinjira.”

Raporo y’Ubushakashatsi bwa RPHIA (Rwanda Population HIV Impact Assessment) yo muri Nzeri 2019 yerekanye ko mu Rwanda abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA ari 3%; abari hagati y’imyaka 15 na 45 bageze kuri 2.6%. Iyo nyigo igaragaza ko abagore aribo banduye (3.7%) kurusha abagabo (2.2%).

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko usibye kuba agakingirizo kifashishwa mu kurinda inda zitateguwe, kanarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuri 98%.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa ya AHF

2025-10-23
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka

Ubwanditsi 16 Oct 2020
Aho bikomereye  n’uko Afurika iboshywe n’ababoshywe

Aho bikomereye n’uko Afurika iboshywe n’ababoshywe

Ubwanditsi 03 Jun 2017
U Rwanda na Uganda bisubiye mu biganiro

U Rwanda na Uganda bisubiye mu biganiro

Ubwanditsi 11 Sep 2019
Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Ubwanditsi 21 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Ubwanditsi 13 Dec 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 Mar 2023
USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa
POLITIKI

USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa

Ubwanditsi 07 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru