• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

RUSHYASHYA 03 Dec 2025 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Umukinnyi wo hagati w’Umunyarwanda, Mukunzi Yannick, yatandukanye na Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, nyuma y’imyaka itandatu yari amaze ayikinira ndetse akabera umwe mu nkingi zayo zikomeye.

Ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025, bugaragaza ko yakunze buri wese bayibanyemo mu myaka yari ahamaze.

Yagize ati “Ndashaka gufata uyu mwanya nkagaragaza amarangamutima yanjye kuri buri wese muri iyi kipe. Kuva nayigeramo mu 2019 mwanyakiriye neza, muranyizera, mumfasha gukora urugendo ntazibagirwa. Ntabwo binyoroheye kuvuga ngo ‘murabeho’, kuko muri iyo myaka yose Sandvikens IF yari umuryango kuri njye.”

“Hari ibyo nzahora nibuka, imbaraga n’umubano twubatse bizaguma mu mutima wanjye. Ku bayobozi banjye, ku batoza, ku bakinnyi bagenzi banjye, abafana n’undi wese wari muri uyu muryango, mwarakoze kubw’urukundo, icyizere n’ibihe byiza twasangiye. Mu gihe nteye indi ntambwe, nzakomezanya ibyiza mwampaye. Nta kindi nabona nakwifuriza ikipe usibye intsinzi.”

Mukunzi Yannick, w’imyaka 30, ari mu Banyarwanda bamaze igihe kinini bakina hanze y’igihugu. Yageze muri Sandvikens IF mu 2019 ayifasha kuzamuka ivuye mu Cyiciro cya Gatatu, ariko yamaze imyaka ibiri adakina kubera imvune ikomeye ya ‘ligament croisé’ yagize inshuro ebyiri.

Gusezera kwa Yannick wagiye agira imvune rimwe na rimwe zigatuma adakinira ikipe ndetse n’ikipe y’igihugu bigeze ku musozq benshi bahamya ko ari umwe mu banyarwanda bitwaye neza hanze y’igihugu.

Ari mu Rwanda, Mukunzi Yannick yaciye mu ikipe ya APR FC ari nayo yakuriyemo aza no kujya muri Rayon Sports nayo yavuyemo yerekeza hanze y’u Rwanda.

2025-12-03
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Ubwanditsi 05 Nov 2022
Yamen Zelfani utoza Rayon yageze mu Rwanda atangira imirimo, abazatoza APR FC bo barahagera kuwa kane

Yamen Zelfani utoza Rayon yageze mu Rwanda atangira imirimo, abazatoza APR FC bo barahagera kuwa kane

Ubwanditsi 18 Jul 2023
Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza

Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Byiringiro Lague wakiniraga APR FC, yerekeje muri Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC, yerekeje muri Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede

Ubwanditsi 07 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ya mbere kuri album ye nshya ’Sinzibagirwa’
KWAMAMAZA

Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ya mbere kuri album ye nshya ’Sinzibagirwa’

Ubwanditsi 13 May 2017
Kigali: Ubutinganyi bwafashe indi ntera
Mu Rwanda

Kigali: Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Ubwanditsi 17 Mar 2017
Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana
Mu Mahanga

Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana

Ubwanditsi 29 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru