• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

RUSHYASHYA 09 Dec 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yavuze ko ingabo z’u Burundi zitazava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo keretse Kinshasa ibisabye, akemeza ko zagiyeyo hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi. Mu magambo ye, agaragaza ko u Burundi bufite impamvu zifatika zituma bugurekera ingabo zabwo muri Congo n’ubwo zikomeje gushirira ku icumu rishyushye ry’Umutwe wa AFC/M23 na Twirwaneho.

Bizimana yifatiye ku gahanga maze ashinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwo, nk’uko abivuga, “kwifatira akarere”. Avuga ko hari amakamyo y’abasirikare yoherejwe gufasha uyu mutwe mu bitero byo gufata Luvungi na Uvira. Anongeraho ko ibisasu byaguye mu Cibitoki bigakomeretsa abantu babiri nabyo akavuga ko byaturutse mu Rwanda, ndetse ko u Rwanda runavuga ko u Burundi arirwo rwangije amasezerano nyamara ngo u Burundi butigeze bubuza amahoro akarere.

Nubwo umubano w’ibihugu byombi udahagaze neza, Dr. Bizimana yavuze ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zigihura kenshi, kandi ko arizo zicunga uburyo bwo kuvugana kugira ngo haboneke urwego rudatuma umwuka mubi wiyongera.

Mu buryo mpuzamahanga, ibivugwa kuri RDC birerekana ko Kinshasa yarenze ku masezerano y’amahoro ya Washington DC, Doha, Nairobi na Luanda, yose yasabaga guhagarika imirwano, kutifashisha imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’abacanshuro no kugirana ibiganiro na M23. Ibi byose RDC ntiyabyubahirije. Ku rundi ruhande, u Burundi nabwo bwagiye mu mirwano ku ruhande rwa FARDC, bufasha imitwe ifitanye isano na FDLR.Ibi byose bigaragaza ko Bujumbura na Kinshasa bafatanyije mu gusenya agahenge imbaraga mpuzamahanga zari zaratangiye kubaka guhera i Nairobi kugera i Doha.

FDLR ikomeje kugira uruhare rukomeye mu mvururu za RDC, aho ishinjwa kwica abaturage, gutwika imidugudu, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gukoresha abana mu gisirikare, gukora ubucukuzi bw’amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kugenzura ibice bimwe na bimwe bya Kivu y’Uburengerazuba n’ubwo AFC/M23 irimo kuyirasa amatwi akaziba. Biragaragara kandi ko FARDC ikomeje guha FDLR ibikoresho birimo amasasu, ibiribwa ndetse n’ubutasi, nk’uko byagaragajwe n’impuguke za LONI n’ubwo nazo ibyazo bikemangwa kuko hari ubwo barya amafaranga ya Tshisekedi bakamubogamiraho.

Ku ruhande rwa M23, bo bavuga ko impamvu barwana ari ukurengera abaturage bavuga Ikinyarwanda bamaze imyaka irenga 30 bahigwa na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro. Banavuga ko barwana kugira ngo impunzi zirenga ibihumbi magana atatu z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda, Uganda n’ahandi zibone uburyo bwo gutaha mu mutekano, ibintu bidashoboka mu gihe FDLR yaba igifite imbaraga.

U Burundi nabwo buvuga ko bwakiriye impunzi nshya zivuye muri Congo, harimo Abarundi baba muri Congo bahunze imirwano ndetse n’Abanye-Congo bahunga intambara. Ibi byombi bishobora kongera ikibazo cy’umutekano muke ku mipaka y’u Burundi.

Bizimana asoza avuga ko nubwo u Burundi butifuza intambara, buzarwanya uwo ari we wese uzagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu cyangwa ukarasa ku ngabo zabwo. N’ubwo ibihugu byombi bivuga ko bitifuza intambara, imvugo n’imikorere byombi byerekana ko inzira y’amahoro igifite imbogamizi nyinshi kandi igisubizo cy’iki kibazo kizava mu biganiro bya politiki aho gukomeza kwishingikiriza intambara.

Twibutse abasomyi ba Rushyashya ko uyu Bizimana muri bumwe mu butumwa bwe bugaragara nko gushotorana yigeze gushyira ku rubuga rwa X, ku itariki 3 Nyakanga 2025, Dr Bizimana yavuze ko FDLR ntacyo igitwaye ku Rwanda.

Yagize ati “FDLR ntikiri ikibazo ku Rwanda, ahubwo ni urwitwazo rwanyu… mu gusahura DRC. Ibinyoma byanyu nta mbaraga bigifite.”

Aya magambo, uretse kuba yumvikanamo kwirengagiza uruhare rwa FDLR rusanzwe mu guhungabanya umutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yumvikana ko anashyira u Rwanda mu majwi, ku bintu adafitiye gihamya.

FDLR, (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ni umutwe w’iterabwoba uzwi ku rwego mpuzamahanga, ukaba wiganjemo bamwe mu bakoze Jenoside mu 1994 mu Rwanda.

2025-12-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi 26 Feb 2018
Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubwanditsi 17 Jan 2017
“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

Ubwanditsi 06 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bisengimana Justin wari umutoza wa Espoir FC yahagaritswe asimbuzwa Bipfubusa wari umutoza w’abanyezamu
Amakuru

Bisengimana Justin wari umutoza wa Espoir FC yahagaritswe asimbuzwa Bipfubusa wari umutoza w’abanyezamu

Ubwanditsi 20 Dec 2022
As Kigali igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi
Amakuru

As Kigali igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi

Ubwanditsi 18 May 2022
RwandAir yemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo mu Butaliyani
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo mu Butaliyani

Ubwanditsi 20 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru