• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe

Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe

Ubwanditsi 26 Dec 2025 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari muri Stade Amahoro, gutangiza gahunda yo guhuriza hamwe abana bato hagamijwe ubusabane no kwidagadura binyuze mu gukina umupira w’amaguru, izwi nka FIFA Football Clinic/Festival.

Ati “Tekereza, Noheli yagombaga kuba ari kumwe n’umuryango we, kuba bari ahandi hatari hano, ariko bahisemo kuza hano gusangira Noheli namwe, mu mwuka w’umupira w’amaguru. Wakoze Gianni.”

Gahunda ya FIFA Football Clinic/Festival, isanzwe iba hirya no hino ku Isi, mu gukundisha abana bato umupira w’amaguru.

Kuri iyi nshuro, iyi gahunda yahuriranye n’uruzinduko rwa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ari kugirira mu mu Rwanda nyuma yaho mu minsi ishize yari muri Morocco ahari kubera imikino y’igikombe cya Afurika.

Muri iyi gahunda abana bayitabiriye bahawe ibihembo birimo imipira yo gukina mu rwego rwo kubifuriza kugira iminsi mikuru isoza umwaka myiza.

Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, ritangaza ko binyuze muri iyi gahunda ya FIFA Football Clinic/Festival, hazatangwa imipira yo gukina ku bana bose bo mu Gihugu.

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, hatangwa imipira 250, aho buri mwana wese witabiriye ahabwa uwe ndetse nyuma hazatangwa imipira yo gukina igera kuri 5000.

Muri uyu muhango, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, kuri iyi gahunda ndetse n’izindi zigamije guteza imbere umupira w’amaguru zirimo kubaka ibikorwaremezo mu mashuri no gutoza abakiri bato.

Ati “Umupira w’amaguru ni ho kwigirira icyizere bitangirira, ni ho ubucuti butangirira. Ni yo mpamvu uyu munsi ari ingenzi, mwakoze kubana natwe.”

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, Gianni Infantino, yijeje abana bafite impano by’umwihariko mu mupira w’amaguru ko FIFA izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kububakira ibikorwaremezo no kubaha ibikoresho bifashisha.

Ati “Turakomeza gusangiza ballon, gutanga ibi bikoresho kugira ngo abana bazavemo abantu beza, ibiremwamuntu byiza kuko iyo ukinnye umupira w’amaguru wiga byinshi, wiga kuba umuntu, ugatangira kwitegura gutsinda. Muri ahazaza h’iki gihugu cyiza cy’u Rwanda kandi turi hano ngo dusangire ibihe byiza.”

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimye Perezida Kagame ku bwo kubaka ibikorwaremezo bya siporo birimo Stade Amahoro bifasha abafite impano kuziteza imbere.

Ati “Twizihiza mwe, twizihiza abana b’u Rwanda, abana b’Igihugu cyiza. Uyu munsi turatanga imipira y’amaguru 1000, tuzubaka izindi FIFA Arena mu mashuri tuzakomeza kwagura imishinga ku bana b’u Rwanda, abana b’Igihugu cyanjye.”

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yabwiye abakiri bato ko umupira bakina [ballon] atari ikintu gisanzwe, ahubwo ari icyizere cy’ahazaza.

Ati “Murabona iyi ballon, ariko iyo utangiye kuyihereza umuntu ahita aseka. Ni igikoresho gihindura buri mwana, umwana wishimye, umuntu wishimye.”

2025-12-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Ubwanditsi 03 May 2021
FIBA Africa U-16 Zone V:  U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

FIBA Africa U-16 Zone V: U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

Ubwanditsi 10 Jun 2019
Kuri uyu wa mbere:  Congo Kinshasa na Cameroon mu mukino wo gukwepa Amavubi

Kuri uyu wa mbere: Congo Kinshasa na Cameroon mu mukino wo gukwepa Amavubi

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Ubwanditsi 30 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yavuze kuri Guverinoma ya Mbere yarimo abifuzaga iterambere n’abatararikozwaga nka Twagiramungu
POLITIKI

Perezida Kagame yavuze kuri Guverinoma ya Mbere yarimo abifuzaga iterambere n’abatararikozwaga nka Twagiramungu

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda
IMIKINO

Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda

Ubwanditsi 25 Jan 2016
RDC: Igisirikare cya Congo kiravuga ko kivuganye inyeshyamba 10 za ADF
ITOHOZA

RDC: Igisirikare cya Congo kiravuga ko kivuganye inyeshyamba 10 za ADF

Ubwanditsi 25 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru