Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 18 n’iy’abatarengeje imyaka 20 zombi zanditse amateka akomeye nyuma yo kwegukana irushanwa rya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 ryabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, kuri uyu wa Gatanu.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18, u Rwanda rwegukanye igikombe nyuma yo gutsinda u Burundi ibitego 39-38 mu mukino wa nyuma wari ukomeye cyane kandi w’ishiraniro, aho amakipe yombi yasatiranye kugeza ku munota wa nyuma.
Iri tsinda rya U18 ntabwo ryegukanye igikombe gusa, ahubwo ryanabonye itike yo kuzahagararira u Rwanda mu Gikombe cya Afurika kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire muri Nzeri 2026.
Kimwe no mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rwongeye kwerekana ko rufite ejo hazaza heza muri Handball, rutsinda Ethiopia ibitego 39-37 ku mukino wa nyuma wabereye imbere y’abafana b’iwabo.
Izi ntsinzi ebyiri zigaragaza izamuka rikomeye rya Handball y’u Rwanda mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no muri Zone 5, aho amakipe y’abato akomeje kwitwara neza no gutanga icyizere cy’ahazaza.
Ni intsinzi ikomeye ku Rwanda, ku bakinnyi, abatoza ndetse n’abakunzi ba Handball muri rusange, ikaba inashimangira ko siporo y’u Rwanda ikomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga.















