• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027

Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027

RUSHYASHYA 20 May 2026 Amakuru, IMIKINO

Nyuma y’uko u Rwanda rwisanze mu itsinda K hamwe na Mali, Cape Verde na Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, Umutoza Mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine yavuze ko iri tsinda ritoroshye ariko ko ikipe y’u Rwanda izarwana kugeza ku munota wa nyuma.

Stephen Constantine yavuze ko Amavubi yisanze mu itsinda ririmo amakipe akomeye ku rwego rwa Afurika, cyane cyane Mali na Cape Verde ziri mu makipe 15 ya mbere akomeye ku mugabane.

Yagize ati: “Ni itsinda ritoroshye kuko harimo ibihugu bibiri biri mu makipe 15 ya mbere muri Afurika, ari byo Cape Verde na Mali. Liberia nayo ni ikipe ikomeye. Tugomba gutsindira imikino yo mu rugo hanyuma tukareba ibizava mu mikino yo hanze.”

Image

Uyu mutoza yavuze ko nubwo itsinda rikomeye, ari byo Amavubi ashaka kugira ngo yigerageze ku rwego rwo hejuru ndetse ko bishoboka mu gihe abakinnyi bakomeza kwitanga.

Yagize ati: “Turashaka guhura n’amakipe akomeye no guhatana n’ayabaye meza muri Afurika kandi ntekereza ko byose bishoboka. Abakinnyi bagaragaje umutima wo kurwana no kwitanga mu mikino iheruka. Gukina mu Ikipe y’Igihugu ni iby’agaciro gakomeye kandi buri wese azatanga ibyo afite byose ku bw’Amavubi.”

Image

Ku bijyanye n’imyiteguro y’imikino ya gicuti iri imbere, Constantine yavuze ko Amavubi azahita yerekeza muri Marocco nyuma y’uko Shampiyona y’u Rwanda irangiye.

Ati: “Shampiyona izarangira tariki ya 30 Gicurasi, ‘FIFA window’ itangire hashize iminsi ibiri gusa. Tuzajya muri Marocco tugire iminsi itatu cyangwa ine yo kwitegura mbere yo guhura na Tanzania tariki ya 6 Kamena, hanyuma ku ya 9 dukine na Comoros.”

Yasabye abafana b’Amavubi kwihangana kuko ikipe iri kubakwa bundi bushya nyuma y’imyaka ibiri itagenze neza mu musaruro.

Ati: “Turi kugerageza kongera kubaka ikipe. Imyaka ibiri ishize ntiyatugendekeye neza mu musaruro. Nta mukino woroshye uba uri muri ruhago, ugomba kurwana, ugatsinda kandi rimwe na rimwe ukagira amahirwe. Tuzagerageza gukora ibyo byose.”

Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 biteganyijwe ko izatangira muri Nzeri 2026, aho amakipe azakina imikino ibanza n’iyo kwishyura kugeza habonetse azahagararira Afurika muri iri rushanwa rikomeye.

Image

2026-05-20
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Ubwanditsi 03 Sep 2020
Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito

Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito

Ubwanditsi 04 Jun 2021
Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Ubwanditsi 03 Apr 2021
Abantu 2 bakekwaho  gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe   imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga

Abantu 2 bakekwaho gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga

Ubwanditsi 24 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa
Mu Mahanga

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Ubwanditsi 16 Jul 2016
Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 
Mu Rwanda

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Ubwanditsi 15 Dec 2017
U Rwanda rwanzuye kutavugurura amasezerano y’imikoranire na Human Rights Watch
POLITIKI

U Rwanda rwanzuye kutavugurura amasezerano y’imikoranire na Human Rights Watch

Ubwanditsi 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru