• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

  • AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki   |   03 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi

Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi

RUSHYASHYA 07 Jul 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatangaje ko ingamba z’ubwirinzi igihugu cyashyizeho zitavaho, ahubwo ko zishobora kuvugururwa bitewe n’uburyo ikibazo cyahungabanya umutekano wacyo kigenda gihinduka.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze iminsi zisaba u Rwanda gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka rwawo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gukumira ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Iyo Amerika isaba u Rwanda gukuraho izi ngamba, ibishingira ku masezerano rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025, n’andi yasinywe tariki ya 4 Ukuboza uwo mwaka. Ariko ruyibutsa ko Leta ya RDC yagombaga gusenya umutwe wa FDLR itigeze ibyubahiriza, ahubwo ko yakomeje gukorana na wo.

Mu kiganiro na RBA cyabaye ku wa 5 Nyakanga 2026, yatangaje ko mu gihe cy’intambara y’Abacengezi, u Rwanda rwabonye ko gutegereza umwanzi ngo agere ku mupaka byarushyira mu bibazo rukomeye, rufata icyemezo cyo gushyiraho izi ngamba z’ubwirinzi.

Ati “Navuze ku ntambara z’Abacengezi. Ibintu byo gutegereza umwanzi, ibikorwa bye bikadusanga mu mipaka, ku butaka bw’u Rwanda, twarabibonye, tuzi aho byatugejeje. Ntabwo turi abanyeshuri babi cyane, iyo turebye uko byagenze mu bihe by’Abacengezi, hari ibyemezo byafashwe bijyanye n’ukuntu ingamba z’ubwirinzi zigomba kumera kugira ngo abaturage bakomeze kubaho neza, ntibagerweho n’ibibazo bituruka muri RDC.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yasobanuye ko ibihugu byose bigira ingamba z’ubwirinzi kandi ko zishyirwaho mu rwego rwo kwirinda ikibi gihari, gishobora kugihungabanyiriza umutekano.

Brig Gen Karuretwa yavuze ko imiterere y’ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho yagiye ihinduka, asobanura ko ibikorwa ingabo za RDC n’iz’u Rwanda zahuriyeho byo gusenya imitwe yitwaje intwaro mu 2019 na byo byari ingamba z’ubwirinzi.

Ati “Ariko iyo ugize ikibazo nk’icyo dufite ubu, aho Perezida wa RDC yiyemeza gukorana ahubwo n’abanzi bacu kugira ngo adutere ibibazo biturutse muri RDC, ingamba z’ubwirinzi ntabwo zivaho, zirahinduka.”

Brig Gen Karuretwa yasobanuye ko FDLR ari umutwe ugizwe n’abayoboye cyangwa abagize uruhare muri Jenoside kandi ko n’ubu batagishaka Umututsi mu Rwanda. Yasobanuye ko ubwo abagize FDLR bahungaga, bagiye nk’igisirikare cya Leta, bashinga n’amashuri yigishirizwamo urubyiruko.

Ati “Kuvuga ngo abo tugomba kureba ni abambutse muri icyo gihe ni ukwirengagiza. Sinzi niba ari ubucucu cyangwa se niba ari ukwigiza nkana. Kuba Congo yabivuga, birumvikana, bakorana na bo, bagira ngo bitagaragara cyane ariko abababaje ni ababiha amatwi. Amashuri yabo ari za Walikale, ahitwa Pinga ni ibintu bizwi. Ikibazo cya FDLR ntabwo cyagabanyutse ahubwo cyariyongereye.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko nta gitutu cyatuma u Rwanda rwemera gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe Leta ya RDC itarakemura ikibazo cya FDLR.

Ati “Usubije amaso inyuma, ntabwo nibaza ko hari igihe hatabaye igitutu ku Rwanda…Ingamba z’ubwirinzi zizagumaho, zizagenda zihinduka bijyanye n’uko ikibazo kimeze, niba dusubiye mu bikorwa bihuriweho nk’ibyabaye kera ubwo ni byiza cyane ariko kuvuga ko twavanaho ingamba z’ubwirinzi, ntabwo turi abiyahuzi.”

Brig Gen Karuretwa ni umwe mu bahagararira u Rwanda muri komite ihuriweho y’umutekano ibahuza n’abahagarariye Amerika na RDC, yiga ku iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro. Yahamije ko mu biganiro biba, u Rwanda rutigeze rwemera gukorera ku gitutu.

Brig Gen Patrick Karuretwa yasobanuye ko ingamba z’ubwirinzi zitavaho, ahubwo ko zihinduka

2026-07-07
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

“U Rwanda ntirwafashe impunzi z’Abarundi bugwate, n’abaturage basanzwe baje mu Rwanda igihugu cyabo cyabangiye ko basubirayo” Min Biruta

“U Rwanda ntirwafashe impunzi z’Abarundi bugwate, n’abaturage basanzwe baje mu Rwanda igihugu cyabo cyabangiye ko basubirayo” Min Biruta

Ubwanditsi 12 Aug 2020
EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

Ubwanditsi 16 Mar 2016
Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa  Mu Karere Ka Gisoro

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa Mu Karere Ka Gisoro

Ubwanditsi 16 Mar 2020
Umuhanzi wo muri Uganda Ziggy Wine, wari inshuti ya hafi ya Bobi Wine, yapfuye urw’agashinyaguro nyuma yo kumara igihe atotezwa mu buryo bukomeye.

Umuhanzi wo muri Uganda Ziggy Wine, wari inshuti ya hafi ya Bobi Wine, yapfuye urw’agashinyaguro nyuma yo kumara igihe atotezwa mu buryo bukomeye.

Ubwanditsi 07 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri politiki yayo iciriritse, CNDD FDD iyoboye u Burundi yitwaza u Rwanda mu itangazamakuru ko rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi , kandi rufungira  amarembo n’abatahuka; abo bangiwe baratabaza abagiraneza
INKURU NYAMUKURU

Ubwanditsi 21 Aug 2020
Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwanga icyemezo cya UNHCR cyo gukuraho Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwanga icyemezo cya UNHCR cyo gukuraho Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Mu 2018, twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Mu 2018, twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose – Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru