• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Ubwanditsi 10 Oct 2017 POLITIKI

Uyu munyapolitiki ushaje ari we Twagiramungu Faustin , hamaze iminsi havuzwe iby’uko yapfuye. Icyakora byaje kumenyekana ko atashizemo umwuka, kuko akibasha kuvuga. Ariko kuko uvuze ko nyirurugo yapfuye ataba ariwe umwishe, Twagiramungu hasigaye uruhara gusa naho gupfa yapfuye ahagaze.

Iyo umunyapolitiki utacyumva hari igishya avuga usibye kuvuga ngo si nenda gupfa, si nka ka gahanga ko mu bitabo bya primaire kavugaga ?

Icya mbere habanje gupfa politiki ye yita ko ari iyo mu bushorishori. Iyo y’inyoni yakinaga muri MDR yarangiye ibaye Nyoninyinshi, isenyukana nayo.

Bijya gutangira : Faustin Twagiramungu yatangirananye na Guverinoma y’Ubumwe, ari Minisitiri w’Intebe. Ku ikubitiro yakoze iwabo I bushi akuzaniye mwene wabo amugira Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, NDAGIJIMANA. Amwongorera bucece, ati izi nyenzi zirarangaye zitere tugabane ! Aba atwaye amafaranga yo gutunganya za Ambassade z’I Burayi, ashyira ku mufuka, arigendera aramwima. Koko mwari mwumva umubyeyi woshya umwana we kwiba ? Keretse Semuhanuka wigishije umuhungu we Muhanuka , akaba ariwe aherera abeshya ko akojeje umutwe ku ijuru ! Twagiramu, ubwo ntiwapfuye bwa mbere ?

Minisiteri y’Intebe irakunanira uri umusaza, umwana muto Makuza ayimaraho imyaka ni imyaka nta makemwa ! Ubwo si ubwa kabiri ?

Uragenda ujya I Burayi ushinga amashyaka uhanganira kure, kandi usize ikibuga muri afurika ! Ugaruka gukina ngo uriyamamaza barakureka usanga n’I wanyu kwa Nyinawumwami barakwibagiwe, ucyura zero, urataha ! Ubwo ntiwapfuye bwa gatatu ?

Ugeze mu bubiligi, Assumpta arakureba asanga urahuzagulika, agusaba kutongera kumurara iruhande ! Ubwo si urupfu rwa Kane ?

Ubu ntitukikumva na gato… usibye kwibikura ngo ndacyahumeka ! Urumva uwo mwuka uwumarana kangahe ?

Urupfu rwa Twagiramungu [ Video ]

Muri Gashyantare, 2014 Faustin Twagiramungu yatumije inama yise « Kaminuza », ngo opozisiyo irebe ukuntu yakwisuganya igakorera hamwe ; mu mashyaka menshi hacitse igikuba, ndetse amwe ahita acikamo kabiri. Mu nama kaminuza hari hatumiwe amashyaka 10, ariko ayitabye inama ni : FCLR-Ubumwe, RDI- Rwanda Rwiza, UDR, PDR-Ihumure, PDP-Imanzi na FDU-Inkingi. Ayari yitabiriye iyo nama yamaze gutahura ko hari agakino k’ubucakura Twagiranungu ari kubakinaho kugira ngo bamubere ikiraro cy’inyungu ze bwite bahita bafata icyemezo cyo kwitandukanya nawe.

Ikindi cyagaragaye n’uko amashyaka yari mu nama kaminuza yashinze impuzamashyaka yiswe CPC (Coalition des partis pour le changement),yari ihuriweho na FCLR-Ubumwe, RDI -Rwanda Rwiza na UDR. andi mashyaka yanga kwifatanya nayo kubera ko yari amaze gutahura ko yari yagizwe ikiraro cy’inyungu za Twagiramungu.

Abasesengura ibya opozisiyo ikorera hanze barahamya ko impamvu aya mashyaka yitandukanyije na Twagiramungu harimo ikibazo cy’uko uyu musaza ashaka kubagira ikiraro cyo kuririraho kugira abone uko asahura amabuye ya RD Congo afatanyije na FDLR bakajya kuyacururiza muri Tanzaniya bafatanyije na Jakaya Kikwete wayoboye Tanzaniya.

Ikindi bavuga kuri Twagiramungu ni ikibazo cy’ivangura kiri muri we. Aba basesenguzi bavuga ko Twagiramungu Faustin afite ibitekerezo bisa nk’ibya aba Nazi bavugaga ko nta bundi bwoko bukwiye kubaho uretse Abadage.

Ibi byatumye abanazi birara mu yandi moko cyane cyane abayahudi maze barayatsemba ari naho havuye jenoside yakorewe abayahudi yahitanye abagera kuri miliyoni hafi 9 mu gihe cy’imyaka 6 gusa. Twagiramungu nawe afite ibitekerezo bya giparmehutu bivuga ko nta bundi bwoko bukwiye kubaho uretse ubwo we yemera.

Nguwo Twagiramungu mu myigaragambyo

Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye amashyaka yifatanyije nawe yitandukanya nawe n’ubwo nayo nta shingiro na rito bafite ryo gukora opozisiyo uretse kugira ngo bakomeze kwibonera ubuhungiro no gukomeza kwifashirizwa na HCR ibaha inkunga y’ibiryo.

Ubwanditsi

2017-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

Ubwanditsi 13 Mar 2018
Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

RUSHYASHYA 08 Nov 2025
Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Ubwanditsi 24 Jun 2024
Nyuma y’indangampunzi, ubu zahawe na ‘Electronic Passport’

Nyuma y’indangampunzi, ubu zahawe na ‘Electronic Passport’

Ubwanditsi 11 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC
Amakuru

Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Ubwanditsi 18 Feb 2023
Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto
Amakuru

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Ubwanditsi 26 Dec 2024
‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame

Ubwanditsi 10 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru