• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Editorial 22 Sep 2017 Mu Rwanda

Abayobozi babiri b’ibanze bo mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo bafunzwe bakekwaho gusaba no kwakira ruswa umuturage kugirango yubake mu buryo butemewe n’amategeko.

Abafunze ni Munyemana Gaspard ushinzwe amakuru mu mudugudu na Ntakirutimana Wilson ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kira, akagari ka Kibenga, mu murenge wa Ndera, bakaba bafungiye kuri sitasyo ya Polisi ya Ndera .

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali , SP Emmanuel Hitayezu akaba atangaza ko bombi bafatiwe mu cyuho bakira ruswa.

Bivugwa ko ku italiki ya 19 Nzeli, Munyemana yasanze uwitwa Mukanemeye Josephine yubaka inzu nta nyangombwa bimwemerera kubaka afite maze amusaba guhagarika kubaka icyasaga n’ikiraro cy’inka cyaje guhindurwamo inzu yo kubamo.

Hagati aho, aba bombi baciye inyuma begera uwubakaga maze bamusaba amafaranga 200,000 ngo bamwemerere gukomeza kubaka n’ubwo nabo nta bushobozi babifitiye, bivuze ko n’ubundi yari gukomeza bitemewe.

Mukanemeye agira ati:” Twakomeje kumvikana kugeza ubwo twemeranyije 100,000 ; bambwiraga urutonde rw’abo bazagabana bose mu mudugudu n’akagari.”

Yakomeje ati:” Nari nzi ko ibyo basaba bitemewe n’amategeko, mpamagara Polisi ndayibimenyesha, ni yo mpamvu aba bagabo bafatiwe mu cyuho ubwo bakiraga igice cy’amafaranga twari twemeranyije .”

Munyamana yafashwe yakira amafaranga 70, 000 mu gihe Ntakirutimana yafatiwe mu cyuho yakira 20, 000.

N’ubwo aba bagabo bahakana gusaba no kwakira ruswa, ntibashobora no gusobanura impamvu batasenye burundu inzu yari yubatswe bitemewe ubwo bari babiherewe uburenganzira n’akagari, ndetse n’icyo mafaranga bakiriye avuga kandi bavuga ko ntaho bahuriye n’uwubakaga.

Kuri iki gikorwa cya ruswa, SP Hitayezu akaba asaba abaturage kubyamagana no kubirwanya aho agira ati:”Umujyi wa Kigali ufite igishushanyo mbonera kigomba gukurikizwa.Ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gishushanyo riri mu nshingano z’abayobozi bose barimo n’ab’ibanze, ukoze ibinyuranyije nabyo abikurikiranwaho.”

SP Hitayezu aomeza agira ati:” Abo bayobozi baba bitezweho kubera urugero abaturage, ni nabo babonekamo ababashyira mu bihombo nk’aho baba babaka ruswa kandi bazi neza ko ibyo bubatse bitemewe amaherezo bizasenywa; ni ikintu gihesha isura mbi gahunda ya Leta y’iterambere ry’imyubakire buri Munyarwanda wese akwiriye guharanira.”

Yavuze kandi ko imyubakire itemewe n’amategeko ari nayo igenda itiza umurindi ibiza ndetse n’imfu z’abantu bigenda bigaragara.

Yongeyeho ati:” Gusaba cyangwa gutanga ruswa ari icyaha kandi uzabifatirwamo wese azabibazwa n’amategeko.”

Aba bayobozi bafashwe mu gihe abayobozi benshi mu bice bitandukanye by’igihugu barimo gusenya inyubako nyinshi zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 635 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ku gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa, ivuga ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo.

-8050.jpg

akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse.

Source : RNP

2017-09-22
Editorial

IZINDI NKURU

[AMAFOTO]: Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda: Hafi ibihumbi ijana by’abanyeshuri bigishijwe uburyo bwemewe bwo kuwugendamo

[AMAFOTO]: Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda: Hafi ibihumbi ijana by’abanyeshuri bigishijwe uburyo bwemewe bwo kuwugendamo

Editorial 31 May 2017
I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango  yamagana ibiganiro bibera Arusha

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha

Editorial 18 Feb 2017
Ap Gitwaza ngo ni ’Impano y’Imana’ ku Rwanda

Ap Gitwaza ngo ni ’Impano y’Imana’ ku Rwanda

Editorial 04 Jan 2018
Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17
IMIKINO

Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17

Editorial 07 Mar 2018
Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!
Amakuru

Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!

Editorial 09 Apr 2021
KAYUMBA NYAMWASA munzira zo kubana n’umupfakazi wa Habyarimana Agathe Kanziga
ITOHOZA

KAYUMBA NYAMWASA munzira zo kubana n’umupfakazi wa Habyarimana Agathe Kanziga

Editorial 24 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru