Igisirikare cy’u Rwanda kirizeza ko abantu abaherutse kugaba igitero mu Murenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru , bakica abaturage babiri babarashe ndetse bagakomeretsa abandi, bazamenyekana kandi n’abaturage bakabibona kuko hari abatangiye gukurikirana iki kibazo.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, akaba avuga ko aho umwanzi yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka.
Amakuru yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, yavugaga ko abagabye igitero muri Nyaruguru baturutse mu ishyamba riri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bakambukira mu cyayi mbere yo guhingukira ku Murenge wa Nyabimata, ari naho bahunze basubira bari kumwe n’abantu bari bashimuse.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu kandi rivuga ko inzego z’umutekano zihutiye gutabara no gushakisha abo bagizi ba nabi, rivuga ko abayobozi b’ibanze n’ab’umutekano bakoranye inama n’abaturage yo kubahumuriza mu gihe hagishakishwa abo bagizi ba nabi.
Amakuru kandi akomeza avuga ko aba bantu bari bashimuswe barekuwe bagasubira iwabo nyuma yo kubageza hafi y’ishyamba rya Nyungwe. Umwe muri aba bari bashimuswe wavuganye n’itangazamakuru w’umumotari ari nawe batwikiye moto, yatangaje uko byagenze.
Yagize ati: “Nari mvuye ku kazi ninjoro ntashye ngeze mu nzira numva bari kurasa ntega amatwi ngo numve ahantu imbunda ziri kuvugira, ntashye nsanga batwitse imodoka ya gitifu. Ngirango mbaze amakuru y’uko bimeze, mbona ni abasirikare mpita nagiserera moto ngo ntahe, ngeze ku irembo nsanga ikindi gitero giturutse ku murenge gihita kimfata.”
Yakomeje avuga ko bamwatse ibyangombwa bye byose barangiza bakamutwikira moto byarangira bakabajyana n’abandi bari bafashe bagenda babakubita kugera mu gasantere ko mu Rumenero bica inzugi z’amabutiki barasahura bikoreza aba bari bafashe ibyo basahuye barabibatwaza.
Ati: “Tubagejeje mu ishyamba barongera baraturekura badukoresha inama batwicaje tugirango bagiye kudutwika natwe, birangije batubwira amagambo…ngo ntabwo batwanga…baratubwira ngo umuntu uzajya ababona akavuza induru bazajya bamurasa mu kanwa..ngo tugende tuburire abantu, ngo nibajya bababona ntibakajye bavuza induru..”
Yongeyeho ko babakubise bakabavunagura mbere yo kubarekura, bakaba bavugaga Igiswahili, Ikinyarwanda ndetse n’Ikirundi bavanga kandi ngo bose uko bageraga mu 100 bari bafite imbunda harimo abambaye gisirikare n’abambaye gisivili.
Yakomeje agira ati: “Bavugaga ngo uwo baje kureba baramuzi..ngo ntitugire ubwoba..ngo kandi, uyu murenge wose wa Nyabimata ngo ni uwabo..ngo ushaka ko bakorana azagumamo, ngo utazabishaka azawuhunge naho ubundi ngo isaha ni isaha umurenge ni uwabo barawufashe.”
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yashubije itangazamakuru bimwe mu bibazo nkuko Bwiza dukesha iyi nkuru ibyandika.
Yagize ati: “Urumva..igisirikare ntigitangaza ibyo kigiye gukora. Ahubwo icyo nkwizeza gusa nuko ibivugwa bitazaba, kandi n’ababikoze bazamenyekana mukabibona. Ibindi byo kuvuga ngo igisirikare kigiye gukora iki,… icyo kibazo nawe urabizi ko utakibonera igisubizo.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yakomeje avuga ko hari abari gukurikirana iki kibazo bo mu nzego z’umutekano naho ngo ku ruhande rwa RDF aho umwanzi yaturuka hose ntibyamuhira.
Yagize ati: “Aho yaba aturutse hose, yaba ari uw’indani yaba ari uwo hanze ikibazo cye kizakemuka.”
Yabajijwe niba baba bamenye aba bantu bagabye iki gitero abo ari bo, yirinda kuvuga abo ari bo agira ati: “Oya” gusa yumvikanisha ko bashobora kuba hari abo bakeka atifuje gutangaza.
Ati: “Reka njyewe n’aho baturutse njye sindahamenya, wowe urahazi?”
Bivugwa ko abateye bashobora kuba baturutse I Burundi , maze mu gusubiza ati: “Reka da, ayo makuru ntabwo njyewe nyazi.”
Ibyabaye kuwa 19 Kamena bibaye mu gihe hari hashize icyumweru kimwe n’iminsi, aho kuwa 10 Kamena abantu bitwaje intwaro gakondo bagabye igitero mu wundi murenge wo muri aka karere ka Nyaruguru witwa Ngera, bagakomeretsa abaturage ndetse bakabasahura.
Yayeli G.
None se ubu bariya bishe abaturage bagakomeretsa abandi , ikibazo cyabo cyarangiye? Muzarangiza ikibazo cyose cy abanzi b urwanda? Ko ari benshi cyane kandi bafite intwaro se muzabashobora? Ntabwo muzi aho bari ..ntimuzi aho bihishe ,ntimuzi imigambi yabo….
Aya magambo ndabona ari nko kwihagararaho, kwiha akanyabugabo! Ahubwo musenge cyane!
GAEL
hahahaaa YAYELI we ufite ubwenge buuukeeee cyane nka gatonyi niko FPR 94 niba uzi amateka yarwanaga n abangana gute?uzanabaze uko yakosoye muri CONGO MY DEAR FPR ntabwo ari FDRL y ibigambo gusa FPR ishyira mubikorwa ukanure neza amaso uraje urebe uburyo bakosora FPR urayibarirwa!!!!!
dada
YAYELI ngo bazarangiza ikibazo cy abanzi b uRWANDA hahahaaa nibashaka bazabe benshi nk umucanga uri kunyanja uzarebe ABASORE BACU NGO …….INKOTANYI zo kabyara zibaha isomo nkazikunda!!!!!bahe akanya uzirebere wowe n abandi nkawe!!!