Mu rwego rwo kongera imari shingiro ya Banki ya Kigali Plc, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wayo, Marc Holtzman, yavuze ko banyuze ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi n’irya Kigali, bifuza kubona miliyoni 70 z’amadorali ya Amerika.
Uyu mwanzuro wemejwe n’Inama y’abanyamigabane ba BK yateranye kuri uyu wa Gatanu.
Holtzman yavuze ko urebye imikorere ya banki n’ikoranabuhanga rimaze gushinga imizi muri iki gihe, bigaragaza neza ko hari ibigomba guhinduka bijyanye n’aho igihe kigeze, bikajyana n’uburyo abakiliya bitabwaho n’agaciro gahabwa abanyamigabane.
Holtzman yakomeje agira ati “Kugira ngo tubashe kuguma ku isonga, twafashe icyemezo cyo gushaka imari shingiro y’inyongera iri hagati ya miliyoni 60 na 70 z’amadolari, mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka, ku isoko ryo mu Rwanda no ku isoko mpuzamahanga. Ni muri urwo rwego dukeneye ko abanyamigabane mushyigikira icyo cyemezo.”
Yavuze ko bifuza gushyira imigabane kuri Nairobi Securities Exchange, ikaba igomba kuba banki ya mbere mu Rwanda icuruza imigabane ku isoko mpuzamahanga.
Ibyo ngo bizakorwa mu nyungu z’abanyamigabane kuko ku isoko ryo muri Kenya, usanga bafite amafaranga menshi bashobora gukoresha mu ishoramari, ariko gushora imari mu Rwanda bakabifata nk’ibitoroshye.
Ibyo kandi ngo byafasha mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane ryo mu Rwanda kuko ku munsi nibura ricuruza imigabane itarenze $20000 ubwo iryo muri Kenya rinyuzwaho nibura miliyoni zirindwi z’amadorali ku munsi.
Abanyamigabane kandi batoye umwanzuro wemeza guha ububasha busesuye abagize inama y’ubutegetsi bwo kugena imigabane izagurishwa, igiciro n’uko isagutse izakoreshwa. Inama y’ubutegetsi yanahawe ububasha bwo kwandikisha sosiyete ku isoko ry’imari n’imigabane rya Kenya.
BK Group yijeje abanyamigabane gukomeza kuzamura inyungu
Iyi nama y’Inteko Rusange yatangiye hari 73.7%, byatangaga uburenganzira bwo kuba yaterana.
Umuyobizi wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi, yashimiye abanyamigabane bitabiriye iyi nama, abashimira ko bashoye imari muri BK, ikaba ikomeje gutera imbere.
Yakomeje agira ati “Turishimira ko tukiri ku isonga mu mabanki yose mu Rwanda. Mu kwakira amafaranga, mu gutanga inguzanyo mu mishinga minini, mu gutanga imisoro, mu kubona inyungu, turi imbere mu Rwanda. Mu mwaka ushize wa 2017, BK Group yungutse miliyari 23.3 Frw.”
Yijeje abanyamigabane ko ubuyobozi buzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo inyungu ikomeze kuzamuka.
Iyi nama y’inteko rusange yanemeje ko abanyamigabane bagomba guhabwa ku nyungu yabonetse kugeza ku wa 31 Ukuboza 2017 ingana na 13.85 Frw ku mugabane, azishyurwa bitarenze tariki 30 Kamena 2018.
Kugeza mu Ukuboza 2017, BK Group yari igeze ku mutungo mbumbe wa miliyari 727.2 Frw.